HomeInte'lRwanda:Abega babakagara bagiye kwivugana abatutsi bavuye Uganda.

Rwanda:Abega babakagara bagiye kwivugana abatutsi bavuye Uganda.

Umuryango wabibumbye wakoze inama yo kwemeza yuko ingabo z’umuryango wabibumbye zitwa MONUSCO ziri mu gihugu cya Congo Kinshasa ko hagabanywa abagera kubihumbi 2000 hagasigara ibihumbi 18000,ibyo bije nyuma yuko leta ya Congo Kinshasa yanze gukorana n’umuryango wabibumbye muguhashya imitwe yitwaje intwaro harimo umutwe wa fdrl.

Ndetse ONU ikaba yarasabye leta ya Congo Kinshasa ko bahagarika abakuru bingabo bagize uruhare muguhohotera ikiremwa muntu ariko ibyo leta ya Josepf kabila yarabyanze,bituma ONU ifata icyemezo cyo kugabanya abasirikare bayo kubera impamvu zivugwa yuko kabila ngo yaba yaragiranye amasezerano na leta y’uRwanda yuko bakora ibishoboka byose bakarwanya umutwe wa fdrl badafatanije na ONU,kugirango ONU izarambirwe ibone ko nta kazi igifite muri icyo gihugu maze ifate utwangushye yikure muri Congo.

Bikaba bivugwa yuko arinayo mpamvu leta ya Congo yahise ikora ibishoboka byose mugikorwa cyo gusubiramo imipaka y’uRwanda na Congo igiye gusubizwa leta y’Urwanda kubufatanye bwa leta ya congo na leta y’umwakagara,aya makuru akaba yaranditswe nikinyamakuru igihe .com ariko iyo nkuru leta y’uRwanda yahise itegeka ko bayikura ku kinyamakuru vuba na bwangu.

Kugirango abanyarwanda batabihuza nubuhanuzi bigatuma habaho ibyo bita umutekano mucye wabaturage aho bitewe nuko ibyo bivugwa mubuhanuzi abaturage babyemera bigatuma bahunga igihugu.

Tukiri murwagasabo,leta y’umwkagara yategetse urwego rwabanyamakuru bategamiye kuri leta yuko bambuwe uburenganzira bwo gutangaza inkuru zijyanye n’umutekano w’igihugu,ibi bije nyuma yahoo habonetse amakuru ajyanye ni uko muri leta y’umwakagara byaba bitameze neza aho bivugwa yuko vice perezida Gen.Jack Nziza ashobora gukurwa amata kumunwa nyuma yuko Nyiramongi asanze ko Nziza ashobora kuzabera imbogamizi abatutsi bavuye IBURUNDI bashaka guhigika abatutsi bavuye mu gihugu cya Uganda bari kubutegetsi.

Bikaba binavugwa yuko umukuru w’ingabo Gen.Nyamvumba ashobora gukurwa kuri uwo mwanya agashakirwa undi mwanya dore byari biteganije ko agirwa Ambasaderi hamwe na Gen.James Kabarebe ariko umwakagara akaba yarabatinye kubakura kumyanya yabo icyarimwe.

Hakaba harimo gucurwa ubwenge uburyo bakurwa kuriyo myanya akaba arinayo mpamvu bahamagaje Dr.Murigande Charles umucurabwenge wa FPR utekinika mu mibare bigatuma FPR igaragara neza muruhando rwa politike.

Ariko ubanza bashing umuhunda kukirenge kuko bishobora kutabahira ndetse nibareba nabi bitarenze muri nyakanga niba baramutse bakuyeho abo bagabo hashobora kuba kudeta bahira bavuga ko idashoboka mu Rwanda.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments