Inama y’ishyaka rya Rwanda National Congress RNC ryakoreye inama mu gihugu cya Canada mu murwa witwa Monterea kuri iki cyumweru ,ibyari kumurongo w’ibyigwa kwari ukurebera hamwe uburyo uwo mutwe wa politike ugiye gutangiza intambara murwagasabo yo gukuraho umwana w’umwakagara wa kagara ka Rutagambwa.
Basabye abanyamuryango kwitanga bivuye inyuma ngo kuko hateganijwe igikorwa cyo gutera umwakagara mu gihe azaba amaze guhindura itegeko nshinga.Ngo kuko amahanga yose yarafitemo imbaraga ngo izo mbaraga zamaze gutakarizwa ikizere kubera igikorwa yakoze cyo gufunga Radio bbc gahuza miryango cyafashwe nko kurwanya itangaza makuru ryigenga.
Uyu mutwe wa politike udafite itandukaniro cyane n’umutwe wa politike ugizwe n’agatsiko kabicanyi ka FPR,ntacyo wamarira abanyarwanda kuko ukomeje ikinyoma cyabaranze ubwo bari bakiri muri FPR badatinya kuvuga ko bari kumwe na Nyir’Urwanda Umwami w’Urwanda kigeli V,Ndahindurwa
RNC ivuga ko ngo, bazafata igihugu nyuma bagahamagara Umwami w’uRwanda akaza kwima ingoma,nyamara iyo mvugo abo bayikoresha s’ubwambere bayikoresha kuko nibo banayikoreshaga muri FPR.Cyane umutekinisiye mukuru wayo Dr.Rudasingwa Theogene ubwo se ubwo buhenda bana barabujyanahe?Ntabwo bizashoboka ko bazongera kubeshya abanyarwanda,ntawababuza kumena amaraso kuko na mbere bayamennye nyamara ubu ngubu bakaba bigaramiye ikibazo bagisigiye umwakagara bari bafatanije ubu niwe ugiye kubyishyura byose.
S’urukundo bakunda abanyarwanda n’Urwanda ahubwo niwamugati bananiwe gusangira n’umwakagara ufite inda ndende bashaka ko bamukura ku ngoma nabo bakima kugirango barye uwo muagati ntawubavegeta,nyamara Uwiteka yarirahiye ko atazongera kwemera ko inkozi zikibi zizongera kuyobora ubwoko bw’Uwiteka Imana yo mu ijuru.
None bakoze ayandi macenga ngo barimo guharanira Umwami w’Urwanda ko agaruka muri gakondo,nyamara amahanga nayo arabazi ko aba basangirangendo b’umwakagara arabatekinisiye badashobora kuyobora igihugu nk’uko bikenewe mubanyarwanda, gusa ntacyo bababtwara kuko amahanga abakeneye kubakoresha mukurwanya umwakagara kuko bamuzi neza byakoroha cyane kumwotsa igitutu bityo umwakagara akumva ko atiremye
Ariko ibyo guhabwa ubutegetsi babyibagirwe kuko batari mu mugambi w’Uwiteka Imana,wenda bazapiganirwa umwanya wa minisitiri w’intebe ibyo byo ntawabirwanya ariko ibya repubulika byo ntayete
Ikinyamakuru inyangenews cyaganiriye n’urwego rushinzwe gutanga amakuru mu nzego z’Umwami w’Urwanda aho akorera mubuhungiro muri America maze babwira inyangenews ko ntamikorere yigeze ibaho hagati y’umutwe wa politike RNC n’ubwami bw’uRwanda,gusa bakomeje batubwira ko bishoboka ko Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin ajya ahamagara Nyir’Urwanda bakavugana kandi harakekwa ko ashobora kuba ahamagara Umwami cyane iyo bari mu nama kugirango yereke abakada bari mu nama ko bavugana bityo babone uko bazajya bagenda bakwiza ibhuha ko RNC irikumwe n’Umwami w’uRwanda ngo usibyeko Umwami ngo adashaka ko babivuga,none se Umwami w’uRwanda yakwanga ko abanyarwanda bamenya ko hari abanyarwanda baharanira gutahuka kwe? Aha niho bamwe mubanyamuryango ba RNC bagenda bavuga yuko ngo Umwami ari kumwe na Gen.Kayumba Nyamwasa
Reka tubabwire ko icyo ar’ikinyoma cyambuye ubusa cy’Abarepubulike bakoresha mukurwanira ubutegetsi nyamara batafitiye uburenganzira kuko barangwa no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu,impamvu bakoresha izina ry’Umwami ni uko abanyarwanda bose batibonamo RNC,kandi nibyo koko ibyo batakoze bari muri fpr ntabwo bazabikora bari RNC,ariko noneho ubwo bashaka kurimbura umwakagara ubanza noneho bazajya batanga amapeti badashingiye ko wavuye Uganda ahari aho reka tubitege amaso amateka azatubwira!
Amateka ya RNC agaragaza abari bo,nyamara injangwe yaraye hanze ihinduka inturo,bakarangwa no kumena amaraso atariho urubanza,igihe abanyarwanda bagezemo,ntacyo batabonye,icyo dukeneye n’amahoro,kuko niba aramajyambere ntawarushije umwakagara kubaka igihugu kitagira abaturage bagihugu amanywa nijoro kubera kubura amahoro n’umutekano,niyo miturirwa yubakwa nta muturage uyifitemo uruhare nayababandi nyine namwe mutayobewe.
Igihugu kitagira itangazamakuru,igihugu kitagira ubwasanzure bw’ibitekerezo,igihugu kitagira ubutabera,igihugu kitagira umuco,igihugu kitagira amahoro abanyarwanda bahora ku nkeke.
Igihe kirageze kandi kirasohoye ngo abanyarwanda basabe Uwiteka Imana yo mu ijuru kugirango aduhe ubuyobozi bwiza buturutse ku Mana,naho ubuyobozi bw’Abadayimoni,bwa hutu tutsi ntabwo abanyarwanda ari bwo dukeneye .
Gusa ikigaragara ni uko rugiye kwambikana,umwakagara aragiye!Bye,ninde se uzafata inziba cyuho?Mbese izabaho?Ubanza bitazashoboka kuko Rukara Rwigisage nawe ntabwo asinziriye,erega ntimukibagirwe ko yitwa NDAHINDURWA?