Home Uncategorized Rwanda National Congress (RNC) ngo yaba igiye gushyigikira ubwami bw’uRwanda ku buryo...

Rwanda National Congress (RNC) ngo yaba igiye gushyigikira ubwami bw’uRwanda ku buryo butaziguye biracyari mu ibanga rikomeye!!?

0

 

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews,aturuka mu banyamuryango ba Rwanda National Congress(RNC) avuga ko,ngo hariho gahunda idasobanutse neza mu banyamuryango ba RNC,yuko ngo Ihuriro rya RNC rishobora kuba ririmo gushaka uburyo bwa rwihishwa cyangwa butaziguye kuba bashaka Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa

Amakuru avuga ko,bashaka kumwegera kugirango bakoreshe izina rye,kuko ngo bagiye bahura nikibazo gikomeye aho bakandagiye hose,basanga bavuga Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,haba mubatera nkunga,cyangwa muri rubanda rw’Umwani abemera ubuhanuzi bw’Uhoraho,cyangwa abemera Indagu za Magayane,ariko cyane cyane abemera ubuhanuzi kandi bukagenda busohora umunsi kumunsi ubuhanuzi nibwo bwonyine bukomeje kuyobora abantu muri iki gihe.Amakuru akomeza avuga ko,na bapagani batemera Imana,ngo bemera indagu za MAGAYANE na NYIRABIYORO ko ibyo zavuze byose byagaragaye ko ari ukuri.

Kugirango rero RNC ishobore kumvisha abanyarwanda ko ishobora kugira icyo yamarira abanyarwanda kugirango bayijye inyuma,ni uko bavuga ko,barikumwe na Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Bakaba bafite ikibazo cyo guhakana republika kandi bayemera,bakaba banafite ikibazo cyo kwemera ubwami kandi batabwemera!Ariko muri politike byose birashoboka nta kidashoboka kuko nta mwanzi uhoraho,ndetse nta ninshuti ihoraho,ahubwo ahoraho inyungu!!!

Biravugwa yuko ngo mu minsi iri mbere bashobora kuzashaka Umwami w’uRwanda bakavugana nawe,ibyo bazavugana nibyo tutaramenya nimba bazemera yuko bagiye gushyigikira ubwami bagahakana republika itemewe na mategeko bajyaga bemera,ntawamenya!?Mbere Dr.Theogene Rudasingwa akiri muri RNC yirirwaga abeshya yuko ngo azaba minisitiri w’intebe ku ngoma y’Umwami Kigeli V.

Noneho yakubitiwe ahareba inzega,ubu rero Gen.Nyamwasa amahanga amumereye nabi bamusabye kwemera gushyigikira ubwami n’Umwami w’uRwanda kugirango ibihugu bikomeye birekure inkunga itubutse kandi babafashe gukuraho umwakagara.Amakuru akomeza avuga ko,mu minsi itarikure bashobora kuzaajya kuvugana n’Umwami kuko bababujije gutera umwakagara bataramara kumvikana na Nyir’uRwanda.

Ngicyo igitumye umwakagara agikomeje kwidengembya,ndetse ubu ngo na Twagiramungu RUKOKOMAuyoboye ishyaka rya RDI Rwanda rwiza,amakuru arimo kuvugwa na bamwe mubanyamuryango ba RDI Rwanda rwiza ngo yaba ari munzira zo gushyigikira Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa nyamara ataramwemeraga ariko kuko ntayandi mahitamo cyangwa iyindi nzira basigaranye usibye iy’Umwami yonyine,ndetse amakuru akomeza avuga ko, guceceka kw’Abahutu bo mu bwoko bw’Abarepulike muri iyi minsi,ngo nuko kuva umwakagara yahindura itegekkonshinga ngo bacitse intege cyane.Ariko ngo baje guhura nikibazo nkicyo RNC irimo guhura nacyo muri iyi minsi.Kuko amahanga adashigikiye kwicamo ibice kandi bose baharanira igihugu kimwe kuko ibyo nibyo bizongera bikatuzanira intambara z’urudaca.

Dore ibisigaye ku  Indagu za Magayane! Magayane yari umugabo ukoreshwa n’imyuka mibi yabadayimoni,ku buryo yashoboraga kubona ibintu bizabaho cyera cyangwa vuba, akaba yarakomokaga mu karere bitaga u Bukonya, komini ya Gatonde, mu Ruhengeri.

Habyara ati shaka insinzi: magayane ati ntayo, ati ubutegetsi bwawe buzafatwa nabo bavantara, bazigera kino gihugu, nyuma bazakivanwamo nk’ ubufindo. magayane ati: uzasimburwa na rusukumo ruzamara amezi atatu, hakurikireho bihwahwa wo ku ruzi rw’ iwanyu, nyuma ye ngo hazategeka rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye.

ihirikwa rya rwabujindiri rizagenda ritya: magayane ati: azaraswa umwambi w’ igishirira na bene-nyina ari mu bugesera(intambara y’uRwanda n’UBURUNDI) nyuma hazameneka andi maraso menshi,noneho rutuku wamuhaye ubutegetsi ashyireho umusaza usheshe akanguhe uzaba ari inyuma y’ igihugu azane ihumure, acyure rukara rw’ igisage ruzabyinirwa bigatinda.Abantu bazaba baragiye ishyanga bose batahuke, habeho umunezero n’uburumbuke n’amahoro ya nyayo.Uko bizamera ingoma ya Rwabujindiri (umwakagara) igeze mu marembera:hazabaho isubiranamo ry’ abiyicaje ku ntebe.

Hazabaho inzara, agahili n’ agahinda, no kwiyahura.hazabaho urwikekwe (za magigiri) yewe n’ umwana azatinya se na nyina; hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’ akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure rwara rw’ umugara rubundiye mu mashyamba, bamwe bavuga Gen.Nyamwasa,abandi bakavuga FDLR,nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira.

Bazafatanya n’ abanyamahanga, nyuma bibe zero,EAC, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na ONU ya gatatu. Magayane ati uwo rutuku uzaza agahagarara hagati y’abazaba barwana, niwe uzatoranya umutegetsi.Hazabaho inyoni z’uducurama zizarika mu biti by’abo biyicaje ku ntebe.Hazabaho ibika ry’ isake isura urwimo ikigera ku mutambiko w’ urusenge,”guhindura itegekonshinga”hazabaho abandi bazahanura nkanjye bakabizira:

Hazabaho ihene izabyara isekurume indwi zange konka. (manda yimyaka[7] yiyongeje ubwo yahinduraga itegekonshinga)Umwami w’ishyamba azaza kwiba.Bisobanura inzara iteye ubwoba izatuma intare ziza kwiba amatungo yabaturage.

Ikindi gikomeye yaravuze ati: habyarimana nupfa, abantu bazahunga iki gihugu, ati aliko abazahungira mu majyaruguru y’ uburengera-zuba bazapfamo benshi.

IBISIGAYE KU NDAGU ZA NYIRABIYORO ZIMAZE IMYAKA (286) zijujubya igihugu cy’uRwanda!!!

Ibuye ryanjye rizamanuka mu mpinga ya Ndiza rigwire ingoro ingoma zimeneke:

Ahagana mu mpera z’umwaka w’i 1730, nibwo umwami Kigeli Ndaharasa yagabye igitero cyo mu Ndorwa.  Cyari icyo kugamburuza Biyoro umwami wo mu Muzinga.  Ni hariya muri Pariki y’Akagera ku mbibi z’ icyiyaga cya shango.Biyoro uwo rero yari yarigometse yanga kuyoboka ingoma ya Ndabarasa.Ingabo zarasakiranye, zirwana inkundura, iza Biyoro zishwemutse, umwami wo mu Ndorwa ahungira ku mwami Ndagara i  Karagwe ajyana na Nyina Nyirabiyoro ariwe wari umugabekazi nyirizina.

Bahungira kwa Ndagara i Karagwe, ntibari bazi ko ingoma y’i Karagwe yari yaragiranye n’iy’i Rwanda amasezerano yo guhana abagome ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli. Akurikije ayo masezerano, Kigeli Ndabarasa  yatumyeho kuri Ndagara ati ohereza abo bagome nibitaba gutyo ndatera i Karagwe haterwe itabi.  Ndagara atanga  Biyoro na Nyina.  Biyoro ahita anyongwa, naho Nyirabiyoro ajyanwa i Bwami kuba umuja.  Yagezeyo yiyicisha inzara, amara iminsi nk’itatu atarya.  Kuva aho agereye i Bwami kandi, ngo inka z’ imbyeyi mu Rwanda zanze gukamwa, zanga kurisha, inyana nazo zanga konka.  Amata yari ageze igihe cyo gucundwa nayo abayacunda akanga kureta.  Inyana zari zirinze zanga kwima.  Ababyeyi bonsaga babura amashereka, impfizi zose zanga kwahuka.

Umwami atumiza abiru, umupfumu mukuru araza batangira imihango, baza gusanga Nyirabayazana w’ayo mahano ari umuja uherutse kuzanwa  aturutse i Karagwe Nyirabiyoro.  Basanga kugira ngo imbyeyi zongere zemere zikamwe amata aretse, inyana zonke, inka zigeze igihe cyo kwima zemere zibangurirwe, ababyeyi bonsaga bonse, naho impfizi zemere kwahuka ; nyirabiyoro agomba kubanza kwicwa.  Kigeli Ndabarasa atumiza Nyirabiyoro, ati ; ubu ugiye gupfa. Agiye kumutera icumu, Nyirabiyoro aratumbagira anagana mu gisenge amaguru hejuru umutwe ureba hasi.  Kigeli Ndabarasa wari umuhanga mu by’imihango, agafatira impiru, igicumucumu ayirasa Nyirabiyoro mu bitugu, maze uyu nawe ahita amanuka agaruka ku butaka.  Abwira umwami ati : ko mbonye u Rwanda ari amacumu gusagusa ?

Ndabarasa ati: Singushaka mu Rwanda rwanjye, Nyirabiyoro ahita arigita.  Ndabarasa ashinga igihosho afata urukweto rw’imandwa (rw’ikirere) arwambara mu kirenge cy’ibumoso, maze agicinya hasi ahashinze igihosho, Nyirabiyoro ahita aturumbuka mu butaka, ati naguhungiye ikuzimu unkurayo.  Ati mbonye u Rwanda ari ikweto gusa gusa.  Yongeraho ati naguhungiye hejuru unkurayo, ati : nguhungira ikuzimu unkurayo, ati ; ndabibona wagambiriye kunyica none ngaho nyica. Ati : ariko mberey’uko unyica banza umpe amata nkubwire ibyo mbonye ikuzimu byose umwami ategeka ko bazana amata y’incike. Nyirabiyoro asomaho aracira, abaza Ndabarasa ati : kuki umpaye amata y’incike ? Umwami ati ni uko uawe uri incike.

Nyirabiyoro ati: n’ubwo unyise incike ariko nawe ni nkaho uriyo kuko wabyaye ibigina bitazagira icyo bimarira ingoma.  Ati : nyuma y’ingoma eshatu niho hazaza Rwagitinywa uzarasana inkundura mu myambi y’ibishira.   Azaganza ariko igitero azagaba hakurya y’amazi magari kizamusama.  Ndabarasa wari umaze iminota ajunjamye asa nawe n’urimo kubonekerwa asubiza Nyirabiyoro ati : ntacyo Rutamu azaramira ingoma.  Nyirabiyoro ati : umunsi se Rutamu izaramira kuri Sine yatsindiriye kuri Sine ikayitera umugeri igatora iyayo bizagenda bite ?

Ndabarasa : Yireke Rusine yonke.

Nyirabiyoro : Uravuga se Rukara mbona rurebera mu ihembe ?  umunsi yacumitanye na Rutamu ko mbona bazarutera amacumu bakarutwikira mu nzu nk’umugome rukota ku manywa rugakongoka !

Ndabarasa : Rukara nyirarwo azarusigasira.

Nyirabiyoro : Urankangisha Rukara rutwariye urumoso rutsinze umusaya ! Ko mbona se ibigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja bizaza bitereye amasuka ku ntugu azabikizwa n’iki ?  Ese ko mbona ikinyamaswa gihetse ikindi giturutse mu Mubari wa Kabeja azagitsindisha iki ?  Ese iriya nyamazwa izatera umurizo i Karagwe.  I Bunyabungo wowe urayibona ?  biriya bigenzi bifite uruhu nk’urw’impinja ko Rukara  rwonkereje nyina mu muraru, n’inkoni n’inkuyo, maze rukagwa igihugu igicuri?

Ndabarasa: Rukara rw’amabuno azime ingoma.

Nyirabiyoro:  Urankangisha  Rukara  rw’incike mbona ruzagenda hasi ino hejuru, rukagendera mu nda y’inzovu, harimo ibuye rivuza ubuhuha, narwo ruzagwa ishyanga rukagaruka  ari umurambo ?

Ndabarasa: Rukara rundi azaramire ingoma.

Nyirabiyoro: Urankangisha Rukara rw’igisage rutazambara ikammba rukaraza ariko ntirusamure maze rukazagaruka mu Rwanda rushaje?Dore nta kabuza u Rwanda ruzararanze. Ndabona ba bagabo b’urutuku igihugu  bakigabie umubambuzashakwe.  Ese zirajya he cyimumugizi, Rwoga, Rwamo na Kalinga!Dore umunsi imbwa zambaye ingoro, ingoma  zivugira mu Marangara, ku munsi wa Ngirente, ababyeyi bazifuza kuba ingumba.  Ubwatsi bwo munsi y’inzira buzahura n’ubwo haruguru yayo maze arugenge Nyangufi.

Ariko ariyimbire kuko amugenda runono Rukara rw’igisunzu (Habyarimana) rugoreka amagambo, Rukara rw’igisunzu rwambaye utubuye tubengerana ku ntugu (amapeti ya gisirikare) azirenza Nyangufi (Kaibanda) igihugu akigabire umugore.Ndabona abasangirangendo baryana ijoro n’umunsi banzwe bashyirwa ku ngoyi Ruganzu yambuka Akagera ashinga imiganda i Karagwe yunga ubumwe n’abantara.Ariko Rukara rw’igisunzu rugenda ruseta ikirenge aririwe ntaraye.mbona  Urugamba ararurwana ahereye he?Aragoreka amagambo ariko niyiyimbire ndabona aguye mu mibyuko igihugu gicura imiborogo intore zigarura intebe ihabwa“Rukitihitangwe rwa Mudatinya” (umwakagara) akarangwa n’uruziga mu mboni.  Ihumure riragaragara ariko ndabona bacuranwa abana bose ntibahabwa ijambo.Ndabona Rwego Rukangura-Shayamba afite inkoni y’icyuma mu ntoki.

Ndabona imandwa zisatira ku mulinzi zisakabaka.Ese ko ntabona uyoboye arava he?Ndabona “Rukirigitangwe rwa Mutinya” (Umwakagara) ashinze icumu i Bunyavungo havuga amacumu abakuru b’ingabo.Ndabona i Karagwe habaye ingaruzwamuheto abavuzi b’amcumu barisihirwa.  Ko mbona se u Rwanda rushubijwe bbene rwo ariko umwenzi ntutambe?Ko mbona rutuku agaruye induru impundu zikabura!Dore ubwatsi bwo munsi y’inzira bwongere guhura n’ubwo haruguru yayo ariko ndabona “Rugili mu ndiri y’inyoni”Indege” ahageze aramira ingoma bamuha ijambo atangariza bose ati : ndarubogoye.Maze u Rwanda rutemba amata n’ubuki.Abafite amatwi nibumve ibigiye kuba ngo u Rwanda rugere ku mahoro asesuye.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar