buyobozi bwa Radio ya Royal FM na Televiziyo ya Royal TV, kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2017, bwirukanye abanyamakuru benshi icyarimwe kumpamvu z’ubushobozi bwo gukomeza kubahemba nk’uko babitangaje.
Umuyobozi wa Royal FM na Royal TV, Mugisha Acleo, yemereye Itangaza makuru ko hari abanyamakuru benshi basezerewe ariko ibijyanye n’umubare w’abasezerewe yabajijwe niba ari 25 koko yanga kugira icyo abivugaho ndetse n’impamvu basezerewe nayo yavuze ko n’ubwo ari umuyobozi atari we ushinzwe abakozi.
Umuyobozi wa Royal FM na Royal TV, Mugisha Acleo
Royal FM na Royal TV, nta gihe kinini cyari gishize bakuye abanyamakuru bari bakunzwe ku bindi bitangazamakuru bitandukanye nka TV10 na Radio 10, Isango Star na Isango TV, Flash TV na Flash FM n’ibindi, bari bakuwe ku bindi bitangazamakuru n’ubundi hafi ya bose birukanywe. Mu birukanywe harimo abakoraga mu ishami ry’amakuru asanzwe, ay’imikino, imyidagaduro n’ibindi biganiro binyuranye.
Save
Save
Save
Save
Save
