Hanyuma y’igihe kigera kumwaka umwe gusa (1) bwenge na buhanga bongeye guhurira mu nzira za matatane aho bahuriye ubushize.Maze bongera kugirana ikiganro.Ariko Buhanga niwe warufite ibibazo byinshi byo kubaza bwenge dore maweya anamurusha uburambe mur’iy’isi.
Reka twumve aho Buhanga atangira abaza ibibazo amaranye umwaka atarabona uwo yabibaza ngo amushakire ibisubizo by’ibyo yibaza kuko usanga abanyarwanda bose barahagayitse babayeho mu bwoba niyo ugeraeje kugira icyo wabaza udasobanukiwe mbere yuko umuntu agusubiza abanza kureba niba utar’intasi yumwakagara
Buhanga:Rwose Bwenge njyewe kuva burya tuva kuri Radio inyangenews nagiye mfite ibibazo byinshi nubwo na none har’ibindi byinshi mwari mwagerageje kunsobanurira ariko kandi natahanye nibindi byinshi bitarabonerwa igisubizo
Bwenge:Ngaho tagira umbaze ndagusubiza,ariko se wowe uhorana ibibazo gusa nta rimwe ujya ugira ubwo wumva wagerageza kuba igisubizo kimwe mu bibazo wibaza utarabonera umuti?
Buhanga:Ariko se koko nkubu nakwishakamo igisubizo gute mu gihe ikibazo mfite kiba ar’icabanyarwanda bose ubwo se nijyewe jyenyine wakibonera igisubizo ntawundi dufatanije?
Urumva kuva burya nk’uko nakubwiraga nigiye nibaza ukuntu abanyarwanda babuzwa amahoro n’umuntu umwe(1) nka Kagame nubwo amazina ye ayahindutse akaba yitwa KAGOME numva biranyobeye none wowe ubona iki kibazo kizakiemuka gute?
Ikibazo cya (2) ese mwebwe musanzwe mufite uburambe mu bya politike,birasanzwe yuko ubutegetsi bwose kugirango burambe ku ngoma bugomba kwica abaturage bicyo gihugu aho baba bari hose?None gutegekesha igitugu niyonzira ya demokarasi bajya bavuga?Ko kagame tuzi neza ko yatowe nabaturage kuki ahorana ubwoba cyane akenshi akanakurirana abatavuga rumwe nawe akabatsinda mu mahanga?
Bwenge:Ubajije neza Buhanga,ubusanzwe mu gihugu kigendera kumahame ya demokarasi nta bwo wakumva ngo har’umuturage wishwe azira ibitekerezo bye kuko gutekereza ar’uburenganzira bwa buri muntu udatekereza aba yarapfuye kuko waba ikiragi cyangwa impumyi Imana abo bose yabahaye gutekereza ndetse anabaha no kugira ububasha bwo guhindura ibintu biba bitagenda neza mubuzima bwabo bwaburi munsi
Imikorere ya politike y’uRwanda ikomoka muri Uganda ni politike navuga ko ishingiye kutigirira ikizere mu baturage bigatuma umutegetsi uriho akora ibishoboka byose ngo ahitane umuntu wese umurusha ubwenge kuko bene abo bahorana ubwoba bwo kuba badashoboye gutegeka bityo bakica umuntu wese babona ko abarusha imbaraga zo gutekereza
Ubusanzwe gutegekesha igitugu ntabwo ari ikintu gishya kuko nabakoloni bagezeho basanga aabturage batazemera gutegekeshwa igitugu bahitamo gutaha iwabo ariko badusigira abakoloni bene wacu babirabura nibo ubona bagiye kuzaturamaraho cyeretse umunsi abaturage bazabona ko baruhijwe bityo bakazashyira hamwe maze bagakuraho ubutegetsi bwa gatsiko kabageraniye
Ubusanzwe gutegekesha igitugu nikimenyetso cyo kuba umunyantegenke kuko uba wikeka ko udashoboye bityo ugakora uko ushoboye ukica bamwe abandi ukabashyira kwibere bakitwa abagaragu bawe ukabakamira maze bakakuyoboka ariko ibyo nabyo bigenda bishira kuko muri abo bakamirwa ninabo bagenda batahura bagasanga barahindutse abaja nabajakazi bagahitamo kwikuriramo akarenge
Ubutegetsi buhoza abaturage kunkeke bituma bagira igitekerezo cyo kuburwanya cyane iyo icyo gihugu kiba kidafite ubutabera kuko buri wese akeneye ubutabera usanga rero abantu iyo bamaze kuba [5] batangira guhuza ibitekerezo bagashaka uburyo barwanya ubutegetsi bw’igitugu kuko iyo igitekerezo cyamaze kujya hanze burya biba byarangiye iminsi yubwo butegetsi burya iba ibaze
Urugero naguha reba ubutegetsi bwa IDDY AMIN DADA yategekesheje igitugu ariko byarangiye avuye kubutegegtsi.Reba Adolf Hitler yategetsi isi yose maze isi yose yishyira hamwe bashirwa ari uko bamunesheje ngirango ibyo wabyize mu mateka y’intambara ya ll y’isi yose
Reba Col.Muamari Gaddaff yategetse imyaka [42] ariko yavuyeho nabi ndetse agwa mu butayu bamukuramo impyiko umutima n’umumwijima urabona rero yuko kurwanya demokarasi uba wirwanya kuko igihe kigera ugakurwa kubutegetsi erega burya Imana nayo iyo imaze kubona ko mwamaze kubona ikibazo kandi murimo gushakisha inzira z’uburyo mwakemura ikibazo nayo ihita ibaha inzira
Buhanga:Ibyo ndabyumvise kandi birasobanutse none se kuki abanyarwanda badashobora gushyira hamwe ngo maze twikize uriya mwanzi wabanyarwanda?Ariko se ubundi kagame numunyarwanda?Ko numva harabavuga ko ngo yaba atarumunyarwanda la!
Bwenge:Oya kagame numunyarwanda ise akomoka hariya I GITARAMA yitwa RUTAGAMBWA yahoze arumukarani w’Umwami MUtara lll Rudahigwa akaba yaragize uruhare kumugambinira kuko yarafatanije nabahutu yizeye ko abahutu nibabaona ubutegetsi azahita nawe ahabwa umwanya mwiza
Buhanga:Ubwo se yashakaga umwanya uruta uwo kuba umunyamabanga w’Umwami ?Ko shobora kuba yarifuzaga!Aho amaherezo ntiyari kuzashaka kuba Umwami nawe?
Bwenge:Yeeeee nibyo urabona ko umuhungu ari we waje gusohoza ibyifuzo bya se ntubona ko yigize umwami kungufu za gisirikare se!Burya abazi amateka bavuga ko Gaddaffi nawe yishe Umwami Hussein maze akigira Umwami ku ngufu za Gisirikare dore burya yari umutaliyani kuko papa we yari umusirikare mu ntambara ya ll y’isi yose akaba yarateye inda nyina amunyaLibya kazi maze abyara Gaddaffi nawe waje kwinjira mu gisirikare akora kudeta maze afata ubutegetsi none urabona bibarabaye umuvumo kugihugu cyose kugeza ubu bananiwe kugabana ubutegetsi kandi nta nubwo banashobora kwemeranya ngo basubizeho ubwami
Impamvu abanyarwanda badashobora gushyira hamwe nuko abenshi ibitekerezo byabo bishingiye ku kinyoma.Reba Abahutu bemera republika kandi bazi neza yuko itemewe namategeko ariko bahora bizihiza italiki ya 28 Mutarama ngo niho babonye ubwigenge kandi batazi urupapuro rwasabye ubwigenge uko rwasanga ndetse nibarua yahaye uRwanda ubwigenge ntibazi iyo baruwa uko isa
Buhanga:Hanyuma se ko numvise ko RNC ngo ari ihuriro nyarwanda ryabatavuga rumwe na Kigali ubwo ibyo ntitwabyishimira kuba harabanyarwanda bemeye gushyira hamwe kugirango babohore uRwanda rwaboshwe na FPR?
Bwenge:Ubivuze neza koko bishyize hamwe,ariko se ibyera byose wabyita amata?
Buhanga:Oya!
Bwenge:Kuki kandi byose byera?Urumva Adolf Hitler yaravuze ngo,ikinyoma gisubiwemo akenshi kigeraho kigahinduka ukuri!Ibi se nawe urabyemera?
Buhanga:Byashoboka gute se?Just gusubiramo ibyo gusa!Nineho abana ko bavuga amagambo bayasubiramo wigeze ubona yemerwa ko arukuri
Bwenge:Usubije neza niba rero ubwinshi bwa mazi budashobora gutuma inzoga iryoha ninako abahtu na batutsi bashingiye ku kinyoma bishyize hamwe badashobora guhidnura ikinyoma ngo kibe ukuri
Niba repubulika y’uRwanda itemewe namategeko urumva ko nta gihe urwanda ruzagira amahoro,kandi aba bahutu na ba batutsi bashyize hamwe ariko ejo bafashe ubutegetsi niho wamenya ibara rya buri wese
Uko niko Twagiramungu Faustin yafatanije n’inkotanyi ariko se inkotanyi zamaze gufata ubutegetsi bamugira minisitre w’intebe yavuyeho ahunga yekereza mu mahanga na nubu urabona ko asaziya mumahanga
Abarepubulike nbanyabinyoma niyompamvu igihe cyose batarmera gushyigikira Nyir’uRwanda batazigera babona amahoro,ngaho nawe reba kuva ubwo bwigenge bwaboneka nta perezida numwe tugira wavuye kubutegetsi mu nzira ya mahoro bose bavaho bishwe kubera ikinyoma
Ariko reba mu gihugu cy’Uburundi bafite abaperezida barenga[4] usibye Nkurunziza wavangiye ubundi bari bamaze gutera imbere muri politike nyafurika none reba abasubije inyuma baricwa amanywa ni joro kandi ubica ntabamuzi naho baba bamukeka ariko bananiwe kumuta muri yombi
uRwanda rufite perezida ufungidhijwe ijisho witwa Bizimungu bamukatiye imyaka [15] kuzageza iyo myaka irangiye nibwo azaba yemerewe kuba yava mu gihugu akaba yakwekeza mu mahanga
None se koGen.Nyamwasa ko ar’umututsi kuki atashyigikira Nyir’uRwanda ngo atahe murwagasabo maze igihugu kibone amahoro,none se utekereza ko aramutse amushyigikiye Umwami yagera ku ngoma agaterera agati muryinyo bikarangirira aho? Nyamara ukuyemo utwo dutsiko twabahutu nabatutsi birirwababeshyana nta ukundi undi
Reba nka Gen.Nyamwasa aregwa kuba yarishe abahutu mu ntambara,abo bahutu nabo bakaregwa gukora genocide bose bafite amaraso mu biganza none se utekereza ko Nyamwasa yemeye gushyigikira Umwami abnayrwanda bakabimenya uribaza ko umwakagara yamaraho kabiri atarava kubutegetsi!
Ariko kubera rwarufatiro rwikinyoma bamenyereye Nyamwasa yahisemo kwifatanya nabahutu babarepubulike kuko bahuje ikinyoma kuko azi neza ko nibagera I Kigali azabahinduka.Ariko nabo buriya bafite aho bamutegeye!
Buhanga:Ubwo ushatse kuvuga yuko noneho Col.Karegeaya ari we wari mwiza kuruta Nyamwasa?Urumva Karegaya nta cyo abahutu bamushinjaga ahanini kuko imirimo yakoraga y’ubutasi yahigaga abashyizwe kurutonde rwa genocide ikindi yaragiye yivuganira na Kabuga Feliciani mu gihe abandi bibwiraga ko agiye kumuneka maze agaruka yahinduye icyerekezo ninayo mpamvu kagame yashakaga cyane kwica Karegeya agashirwa abigezeho kuko yaramutinayaga cyane mubijyanye ni perereza kandi akaba yarabashije guhuza abatajyaga bahura ndavuga abahutu anabatutsi.





