Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bakomeje guhangakishwa nuko umwakagara agiye gukoresha kamarampaka kubera yuko bazahita bibagirana mu mateka y’uRwanda ko ari bon go bashatse ubwingenge nyamara atari nabo basabye ubwigenge kuko bwasabwe n’Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa.
Biratangaza kubona abahutu bo mu bwoko bw’Abarepubulike(Extremist) bari bafatanije na Rutagambwa ise w’umwakagara bahemukiye nyuma yo gukora Kudeta babifashijwemo nabazungu bo mu bwoko bw’ABABILIGI barangiza bakiyitirira ko ari bo bakuyeho ubwami.Bibaye ar’ibyo igihe cyose ubwami buzasubiraho bashobora kuzabazwa impamvu bakoze ibinyuranye namategeko byateje imbaga nya Rwanda bahunga igihugu cyabo bakangara kugeza magingo aya.
Ubuhanuzi bwo mu gice cya 1-3 buvuga ko,Umwakagara azategura inzira zose z’ubutegetsi agakura mu nzira ibigaragara nk’imbogamizi byazabangamira ubwami bw’uRWanda kuko bizimikwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Yarangiza Uwiteka akamukura ku ngoma.Yahinduye indirimbo y’igihugu,ahindura idarapo rya MDR-MRND,ahindura amafaranga,ahindura Airport Georgoire Kayibanda ayita International Airport.
Yahindute plaque,cyangwa se plate number,yahinduye byinshi (Updates) none agiye kurangiriza kuri kamarampaka “Referendum”ku buryo amateka ya politike abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bibonagamo azahita asibangana hanyuma Umwami NyiruRwanda Kigeli V.Agahita yima ingoma nyuma yo gukurwa kubutegetsi kw’Umwakagara kuko azaba amaze gutegura inzira zose za politike zirimo amacenga maze akazasiga yorotse imbaga yabanyarwanda Umwami akaba ari we uzabogora igihugu cy’uRwagasabo.
Extremist bab’Abahutu rero bakaba bakomeje kuririra mu myotsi kuko nayamateka bajyaga bibeshyera nayo agiye gukurwaho kuko muri gahunda umwakagara afite ngo azakuraho umunsi w’ubwigenge “Independence” kuko mu nama yo kuwa 06 ukuboza yavuze ko kuba abanyarwanda bahora bzihiza ubwigenge nkaho babuhawe ubundi se kuki babuhawe nkaho batari babukwiriye urumva ko ari mu nzira zo kubukuraho kubera yuko yabikopeye kuri perezida wa Tanzina Dr.Mukufuri uherutse gusaba ko umunsi w’ubwigenge waba umunsi wo gukora isuku mu mago yabo no gufasha abatishoboye aho kwangiza amashillingi za miliyari ngo barizihiza umunsi w’ubwigenge.
Gusa birashoboka yuko abanyapolitike bo mu bwoko bw’Abahutu MRND/RPF tuzajya tubibukira kuri jenocide yakorewe abatutsi,ndetse niyakorewe abahutu kugez’ubu itaremezwa n’umuryango wababimbye biciwe muri DR Congo aho batsembye impunzi z’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu kugez’ubu ubwo bwicanyi buracyafatwa nk’ubwicanyi rusange bukaba ntarindi zina bwahawe.
Ubu rero abanyapolitike Extremist babahutu ubu bamaze kwiheba kubera umusingi wabo wamaze gufatirwa ibyemezo byo kuwusenya kuburyo Twagiramungu Fausitin alias Rukokoma aherutse kuvugira ku ijwi ry’America ko aho kugirango umwakagara ahabwe iyindi manda byaruta yuko Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa yagaruka akima ingoma kuko we baramuzi ko yarumwami aho kugirango kagame yigire Umwami ku ngufu za gisirikare.





