https://www.youtube.com/watch?v=61HjKdF842Q
VIDEO : Bishop Rugagi Innocent yagaragaye asaba abantu ko batanga amaturo akabasengera Imana ikabaha Ranger Rover na V8 mu mezi atatu .
Umushumba mukuru w’Itorero Abacunguwe mu Rwanda Bishop Rugagi Innocent yagaragaye asengera abantu batandukanye , abaza umugabo wamutije imodoka mu gihe cyashize niba ashaka imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover , undi amubwira ko ayikeneye mu mezi atatu . Yamusabye kugenda akamuzanira ituro , ubundi akakira umugisha wayo.
Mu magambo ye ati :” Ntiwigeze kuntiza imodoka se ? ibintu byarahindutse ubu asigaye agenda n’amaguru nanjye namutiza . Urashaka Ranger Rover mu mezi atatu ? shaka ituro urinzanire maze uyakire . Umuntu wese ushaka Ranger Rover mu mezi atatu , azane ituro hanyuma nguye umugisha wa Ranger Rover […].”
Abantu bahagurutse ku bwinshi ariko bamuhereza amafaranga nawe akajugunya hasi , abwira buri wese umugera imbere azanye ituro ko avuga icyo yumva akeneye akazakibona mu gihe cy’amezi atatu.
Bishop Rugagi uherutse kugura imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover yavuze ko abantu bamaze kugira ihishurirwa , bituma umubare utari muto umusanga imbere umuzaniye amaturo kugirango ubone imodoka zo mu bwoko butandukanye burimo Ranger Rover , V8 , Benz , inzu ndende n’into n’ibindi .
Rugagi aherutse kuvuga ko agiye kubaka urusengero ruzuzurira rimwe n’ikibuga cy’indege cya Bugesera , ibintu byatangaje abantu benshi .





