Amakuru aturuka ku murwa mukuru w’uRwagasabo wa Kigali aravuga yuko ibintu birimo kugenda birusha gukomera cyane kurusha uko byari buzanzwe kubera ubutegetsi bw’umwakagara bugaragara yuko burimo kugenda busenyuka uko bwije uko bucyeye hagenda hagaragara ibimenyetso byirimbuka ryabwo.
Amakuru avuga yuko leta y’umwakagara ikomeje gutoteza abanyarwanda bakomeje kwemera ubwami bw’uRwanda no kubugirira ikizere akaba ariyo mpamvu yatumye leta y’umwakagara yima amajyambere abanyabisesero bakomeje kunambira ku bwami bw’uRwanda ndetse leta ya fpr ikaba itarigeze ihwema kwica abanyakibuye ibaziza kwemera ubwami bw’uRwanda.
Imwe munkuru zamenyekanye impamvu y’ifungwa rya Gen.Rusagara ngo ni uko yanditse igitabo cyivuga kubutwari bw’ingabo z’uRwanda uhereye mu gihe cy’Abami b’uRwanda ikaba yarabaye impamvu y’intandaro y’imbarutso yatumye afungwa nubutegetsi bwa FPR .Na nubu rukaba rucyambikanye hagati ya Gen.RTD.Frank Rusagara.
Amakuru akomeza avuga yuko ishyamba Atari ryeru muri kaminuza ya ULK aho bikekwa yuko Prof.Rwigamba Balinda wabayeho Senateri akaba ariwe nyiri Kaminuza ngo yaba ageraminawe n’Umwakagara ngo kuko akekwa kuba yaba ari bantu bashyigikiye ubwami bw’uRwanda bukomeje gukorera mu buhungiro mu gihugu cy’America.
Ikinyamakuru inyangeNews cyagerageje guhamagara inzego z’abakorana na Nyir’uRwanda ariko ntibashoboye kuboneka birakekwa ko bashobora kuba barimo bitegura imyiteguro ya Noel n’umwaka mushya wa 2016 tugiye kwinjiramo bikekwa yuko ahari uwo mwaka ushobora kuzarangira usize ubwami bw’uRwanda busubiye ku ngoma bwicaye ku ntebe ya bukunzi.Reka tubihe amaso nah’Uwiteka Imana yonyine.
Tuzakomeza gukora iperereza ryimbitse tubagezeho itotezwa rya prof.Rwigamba Balinda ukomeje guhigwa ninzengo z’ubutegetsi bwa FPR twibutse yuko Atari ubwambere bamuhiga ko bigeze no kumurasa ubwo kaminuza ye yakoreraga mugishanga ariko bakauhusha ahubwo urusasu rugahitana iskoti wabo umwe mubari bagiye kumwica.
Kubera ubwoba ubutegetsi bwa fpr bufite,ubu birabujijwe guhagarara abantu barenze (2) kuko bakekwa yuko baba barimo kugambanira igihugu.Ubu mu gihe ibindi bihugu bigiye kwizihiza iminsi mikuru y’ivuka rya Yezu,abanyarwanda bo siko babibona kubera ko batizeye kuramuka kwabo kuko bashobora gutabwa muri yombi bakabeshyerwa yuko barimo bagambanira igihugu.