Home News Politike imaze guhinduka poliTrics!?

Politike imaze guhinduka poliTrics!?

0

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka murwagasabo,avuga yuko Padiri Nahimana waretse gukorera Imana,agahitamo kwikorera politike nyuma yo gusanga ari ho haboneka amaronko ahagije ngo yaba yanze kwerekeza mu kadomo nk’uko yari yabyumvikanyeho na gatsiko kabicanyi ka FPR Kagame.

Amakuru atangwa nubuyobozi bw’intasi z’Urwanda(NSS) bamwe mu bakunda abanyarwanda kandi batanashyigikiye ubutegetsi bw’ikinyoma bavuga ko,ngo Umwakagara akimara kumva yuko Padiri yageze mu gihugu cya Kenya bakamusubizayo,kuri we byamubereye igitego gikomeye kuko yahise amwereka yuko adashobora gukangiza ikirenge mu gihugu cye atabishatse.

Amakuru akomeza avuga ngo,nyuma yaho nk’uko Umwakagara yabyivugiye,ngo ntiyumva impamvu zatumye Nahimana abuzwa kuza mu gihugu cye.Ubwo yahise atuma abantu kujya kumureba bamwemerera intonorano zitubutse maze uwaharaniraga kwishyira no kwizana kwa demokarasi atangira kurwanya bagenzi be batavuga rumwe na leta y’Umwakagara.

Nyuma yiyo mishyikirano yabaye umwaka ushize wa 2016,amakuru avuga ko,bumvikanye igicirio cy’intonorano bazamuha kugirango ashyigikire agatsiko ka bacanyi ka FPR Kagame.Igihe kimaze kugera yuko yamanuka akerekeza murwagasabo,bivugwa ko,Padiri yatunguwe ni uko ibyo bumvikanye bitashyizwe mu bikorwa nk’uko bari babimwereye maze nawe ahitamo guceceka ari numira aryumaho nyafata indege nk’uko babyumvikanye kuko ngo bari batangiye kumubwira yuko namara kugera mu gihugu ari bwo bahita bamuha igice cya mbere ayandi bakazayamuha amaze kwindikisha ishyaka rye rya politike ISHEMA (PoliTrics)

Amakuru akomeza avuga ko,ngo yari yemeye kuzikorezwa umutwari wa FPR Kagame,kumutwe we,kugirango aheke Umwakagara amugeze murugwiro kuko ngo urugwiri amaze kurukurwamo ho ibilometero (8) uturutse mu murwa mukuru w’uRwanda.Uyu mukino wa (PoliTrics) bakomeje gukina ushobora kutazabyara umusaruro mwiza ahubwo igihuru kikabyara igihunyira.

Ikigaragara bisa naho isanduka ya leta ishobora kuba barayumije nta kantu kakiberamo,Umwakagara nawe rero gukora kuri ya mamiliyari agera kuri [400] bisa naho bitamukundira mu mutima kuko amaze kubona ko yageze mu marembera y’ingoma.Guhemba abakozi ba leta byabaye ikibazo gikomeye cyane,gufasha abaturage bafite inzara bakomeje guhunga berekeza Uganda  nabyo bya babereye ikindi kibazo kitaboroheye!

Ibi byose bibaye nyuma yuko Umwakagara ahinduye itegeko nshinga,kugirango yongere ategeke uRwanda iyindi myaka [17] yiyongera kuri [22] amaze kubutegetsi bw’igitugu atwaza inkozi y’icyuma abanyarwanda.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar