Home News Nta mutego utegwa umunyabugingo!

Nta mutego utegwa umunyabugingo!

0

Jan 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona inka (Abadaymoni) bateraniye ku kibuga kiri imbere y’ubutayu bugufiya.Mbona yuko abo badayimoni baburaniwe basa byakomeranye babuze epfo naruguru.Mbona amaso yabavuyemo cyane basa nabashaka kwiruka kuko imigambi yabo iburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ndakomeza ndabitegereza ndaza ngira hino maze mbanyura hagati ndigendera kuko batabashaga kureba cyangwa ngo bitegereze kuko Uwiteka yari yarangije kubaciraho iteka.

Igihe narinkomeje kubitegereza cyane ngo ndebe ibigiye gukurikiraho,mbona none ho bavumbutse nk’Intare  y’Ingore y’inyamaboko bahungira mu butayu bugufiya basiganwa masigamana kibuno mpamaguru.Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zari zihagaze imbere yawe zose zikuwe mu nzira ariko wirinde cyane kuko nizimara kugera ahitegeye zirongera zigaruke mu bundi buryo kugirango zijijishe zibone uko zikugeraho niko Uwiteka akuburiye.

Jan 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibisa nibifite umumaro,ariko nyamara bitagira umumaro,mbona uburiganya bw’Abagore(Abarozi-Kazi) batagira ubwenge bagizwe ibikoresho byo guca ibihanga by’abantu.

Bahora bibwira yuko abantu bose bazagwira murenguzi,kuko bamaze kwizera yuko ntamfura yo gukiranuka ibaho,ishobora gukiranuka kunda no mu gifu,kuko ari byo bahinduye ubuzima buhoraho.Ariko bibagirwa yuko inzara ijya ishira,ariko igihemu ntabwo kijya gishira.Mbona bakoze inama zo gukiranirwa bashakisha uburyo bwose bushoboka maze bahitamo guha ishashi umukoro w’ubugambanyi ngo azakore ibishoboka bose agambanira umwana w’umuntu kugirango ashyirwe mu maboko ya banyabyaha maze acibwe igihanga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore bazitwaza amaturo ajya gusa n’intonorano,zizaba zije gukeza umwana w’umuntu,ariko mu byukuri,bizaba atari amaturo nyirizina ahubwo azaba ar’intonorano zambitswe umushanana wa maturo,nyamara zizaba ar’intonorano.Ntuzakangwe rero n’ISHA itamba kuko izaba yambaye uruhu rwayo,ariko imbere hayo hazaba ar’ISEGA!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,niba ISHA mwene wazo,ibasha gutinya iryo SEGA,wowe waba urinde ngo uryegere kandi uzi yuko riryana?Uko niko Uwiteka abaza!Ibintu birimo kugenda bihindura isura vuba cyane kandi ku buryo bwihuse kugirango ijambo ry’ubuhanuzi rikore imilimo yaryo kugirango bizamenyekane yuko muri gakondo ya bakiranutsi har’Imana ikiranuka mu bwoko bwayo yitoranirije mbere yuko bubaho cyangwa hashyirwaho imizi y’imfatiro zisi n’Ijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nsubizwa mu iyerekwa maze mbona abanyagakondorero bishimira yuko ijmabo ry’ubuhanuzi rigeze kumusozo risoza ikivi ryatangiye cyo gusohoza ubuhnauzi muri mu bwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira no kumburira riti,mwana w’umuntu,gusohoza kw’ijambo ry’ubunauzi niko gukomererwa kwawe,kuko umwanzi yamaze gutega umuneke usadutse ho,nitegereje mbona udushishi twamaze kuwinjiramo maze nanga kuwegera no kuwufataho kuko wari wahindutse umutego ufata imbeba.

Ndibwira muri jye nti,reka imbeba zize zifatwe muri uwo mutego,kuko nizo zikunda kurya ibyatezwe n’umwanzi(Umwakagara) maze zisange mu mutego kuko nubundi zisanzwe ar’imbeba naho jyewe nd’umuntu,ndetse nkaba n’umugaragu ugabura ibigaburwa by’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yanjye uko niko Uhoraho avuga.

Uwo mutego maze kuwusimbuka,mbona hirya yanjye gato,bateze inzinga za mashanyarazi kugirango nze kuyafataho ntabizi nkubitwe na mashanyarazi.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,urabe maso,kuko bateze umutuku utukura,utukuza ubugingo ibyari ubugingo bigahinduka ububata bw’inkozi z’ibibi zishaka guhabwa ijambo n’umutuku utukura ushingiye kubugingo bw’ubunyamubugingo uko niko Uwiteka akuburiye kandi niko avuga.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar