Home Great Lakes Peter Nkurunziza agiye nkazahene!

Peter Nkurunziza agiye nkazahene!

0

Ubuhanuzi bwo mu gice cya (9) cy’ubuhanuzi havuga ko Peter Nkurunziza akuwe ku ngoma,kandi avuyeho vuba bishoboka!Iyo ukurikirane neza amakuru yo mu gihugu cy’Uburundi usanga abaturage baramaze kugaragaza uruhande bahagazamo kandi bagaragaje ko batamushyigikiye.

Ndetse namahanga yamaze gufatira ibyemezo leta ya Nkurunziza bahagarika imfashanyo zose bageneraga igihugu cy’Uburundi,ndetse banavuze ko batazohereza indorerezi kuza gukurikirana amatora yo mu gihugu cy’Uburundi iby’abarundi birasobanutse nk’uko ubuhanuzi bwashyizwe ahagaragara 2011 bubivuga

Ariko noneho reka turebe muri gakondo yabakiranutsi uko byifashe,murwagasabo nta muturage ushobora nagato kwinyagambura kuko abanyapolitike bose bari mukwaha k’umwicanyi umwana w’umwakagara ka rugara ka Rutagambwa

Igisirikare nicye yiremeye kizavaho umunsi yavuyeho,abanyapolitike babaye abanyanda nini,nta numwe witaye ku nyungu z’umuturage,ndetse namategeko bari barashyizeho ninabo bongeye kuyica

Aha rero niho ubuhanuzi bubera akaga gakomeye kuko nta muntu numwe ushobora kuzikubita mu gituza ngo azavuge ko ariwe wakuyeho umwakagara,yewe nabo twemeraga ko bafite ubushobozi bwo kuba bakuraho umwakagara urareba ugasanga nta cyerekezo bafite kijyane nejo hazaza habanyarwanda

Suko amahanga adafite amakuru yose ahagijekumwakagara,ahubwo Uwiteka Imana atarategeka ntabwo bishobora kuba !Kuko iyo avuze biraba yategeka nigakomera ibi rero bisobanura yuko ibyahanuwe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi binyuze mukanwa kabahanuzi ari byo bizasohora

Abantu benshi bakunze kuvagana n’ikinyamakuru inyangeNews bakubwira ko batabona icyerekezo cya gakondo yabakiranutsi,ndetse bajya bifuza kumenya aho imbarutso izakomoka ariko bakahabura

Ibi Imana yabikoze kugirango abanyabwenge bose bo mu rwagasabo bazabashe kubaha Uwiteka Imana ubwo azaba akuyeho ubutegetsi bw’umwkagara kugirango bazamenye ko Uwiteka ariwe wenyine akoresheje abahanuzi nk’uko ubuhanuzi bubivuga ko Uwiteka wenyine ariwe uzakuraho umwakagara

Biragoye gukuraho umuntu utashyizeho!?Ndetse nikibazo gikomeye cyane,aha rero abanyapolitike bakwiye gutandukanya politike yibindi bihugu n’igihugu cy’uRwagasabo kuko Uwiteka ahafitiye umugambi mu gihe cy’umugoroba gisa nk’iki?

Uko byagenda kose umwakagara aravaho,kuko niko Imana yavuze!Iyo biza kuba hakenewe imbaraga z’abantu,ntabwo umwakagara yakavuyeho kuko kugeza uyu munsi abanyarwanda bananiwe kwishyira hamwe ngo bavuge ururimi rumwe ahubwo barangwa no kwicamo ibice kubera amayeri y’umwanzi yabategeye kunda nini abaha intonorano

Kuko arizo bashakaga birumvikana ko intambara yabo iba irangiriye mugikari cy’umwakagara,akabaha ku ntoryi,akaba ku nyama ziterekerejwe barangiza bakamwumvira kuko abadayimoni bose baba bamaze kwinjira muri abo banyapolitike bityo umwakagara akaba abonye amanita atarinze yiyuha icyuya

Naho Nkurunziza nta kuntu yakwinjira mu matora wenyine,ntibyashoboka kuko abaturage nabanyapolitike bamaze gushyira hamwe urumva iyo ntambara idakomeye rwose habe nagato,niba amashyaka 17 atavuga rumwe nubutegetsi bwa Nkurunziza yose ntazajya mu matora

Community international nayo yavuze ko itazashyigikira ayo matora urumva ko ibya Peter uko ubuhanuzi bwamubwiye ninako busohoye asigarijwe gukorwa nisoni nta kindi ubundi akajyanwa I LA HAYE agacirwa urubanza rwabarundi basize ubuzima bwabo mu myiyerekano ndetse nababaye impunzi bitari ngombwa byatewe nawe kuko atubahirije itegeko nshinga cyangwa ibwiriza shingiro

Reka rero iwacu duhagarare ku karubanda ahirengeye twumve kandi turebe ibyo Uwiteka Imana yavuze agiye gukorera imbere yamahanga kugirango bamenya ko ariwe Uwiteka Imana yabakiranutsi

Ariko ikibazo niki?Nkabanyapolitke bazacika ku icumu cyangwa abanyapolitike bari hanze y’igihugu bazabwira iki abaturage?ko nyuma yibyo byose abanyapolitike bazagaruka imbere yabaturage baze kubasaba amajwi,ese ayo majwi bazaba bashaka bazaba barakoze iki kugirango barinde ubuzima n’umutekano wabaturage mu rwagasabo?

Yewe harahagazwe!Kagame we azavaho byanze bikunze nk’uko Imana yavuze,ariko mfite amatsiko yo kuzareba icyo abanyapolitike bazavuga kuko icyo gihe iby’amoko bizaba bayararangiye ndetse kugeza ubu byamaze kurangira cyeretse abibereye mumfuruka ya fpr bagikoresha amoko nk’iturufu rya politike ariko ubu aho abanyarwanda bageze ndetse nabacika cumu babaye kurusha abandi ibyo basigaye barabishingutsemo!

Biragaragra ko politike y’ikinyoma murwagasabo imaze gucika imizi!Hasigaye ikinyoma cya fpr nacyo kitagifite imbaraga mubaturage cyangwa se mu mahanga usibye gusa kuba basigaye bakoresha igitugu cya gisirikare cyonyine ubu niyo ntwaro umwakagara akoresha yonyine.

Ese amahangaa aramutse ahagaritse inkunga zayo yageneraga uRwanda,umwakagara yakomeza gutegeka igihugu?Cyane rwose kuko ibyo yasahuye mu gihugu cya Congo ni byinshi,tekereza «Red Macuire 1gm igura $5000,aho nturashyiramo ILANIUM igiciro cyayo ntikimenyekana» niba se umwakagara yibitseho million $500 z’amadollar urumva mu manyarwanda angana na tiriyali 3 na miliyari 750 ayo mafaranga nimenshi cyane ushobora kuyobora igihugu nibura imyaka (5) abaturage badatanga umusoro bikorera utwabo kuburyo bazajya gutanga umusoro abantu mu gihugu bose barabaye abakire.

Niyompamvu kubera ako kayabo umwakagara asuzugura abazungu akumva ko ntacyo abakeneyeho,nyamara Col.Gaddaffi ntiyarafite amacyeya,ariko kuko Uwiteka Imana avuga bikaba yategeka bigakomera yategetse mu cyumweru kimwe gusa agwa mu butayu bamukuramo umutima,impyiko,n’ubwonko barabitwara ubanza baragiye kubikoramo umuti mu myaka iri mbere uzumva bavuga ko ubwoko bwa Gaddaffi buvura indwara runaka

Opposition nyarwanda yo ntayihari kuko bose arabanyabwoba badashobora kugira icyo bamarira abaturage niyompamvu abanyarwanda bahindutse ubwoko bwite bw’Uwiteka kuko ntawundi mutabazi bafite usibye Imana yanyine.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar