Papa francis ategerejwe mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya,biravugwa yuko ejo ku wa 24th Nov,2015 azaba asesekaye mu gihugu cya Kenya.Amakuru agera ku inyangeNews aravuga yuko imyiteguro yo kumwakira irimbanije cyane ngo bateguye kuzamwamikirira muri Kaminuza ya Nairobi University akaba ariho azakirirwa.
Amakuru avuga yuko kuzajya muri iyo mihango udafite ikarita y’ubutumire bidashoboka yuko wahakandagiza ikirenge,ngo kubera impamvu z’umutekano we.Aya makarita aragurishwa akayabo kamashillingi ntabwo twabashije kumenya igiciro nyirizina kuko twifuje kuyigura ariko bikananirana ariko abaziuze bavuga yuko ngo biterwa nabazigurisha haraho zigura ibihumbi 2000 byamashillingi ahandi naho zikagura ibihimbi 3000 (Imvitation)
Biravugwa yuko ku wa gatatu azakomereza mu gihugu cya baturanyi cya Uganda aho icyo gihugu cyamaze kumwitegura mbere yuko akandigiza ikirenge mu murwa mukuru wa Kampala.Tubibutse yuko kubasomye ubuhanuzi igice cya (1-3) Uwiteka yahishuye ubwo nari mu gihugu cya Uganda yuko Papa azaza agakurikirwa nabantu benshi cyane ariko jyewe simukurikire.
Icyo gihe nabonaga ampiga ngo kuko nta mwunamiye ariko nta bwo nabashije kumenya icyo byari bisobanuye icyo gihe,nta kindi kimugenza usibye guhiga umwuka w’ubuhanuzi uri mubahanuzi Uwiteka yahagurukije muri iyi minsi,ubu akaba arimo gushakisha uburyo yabona cyangwa yamenya abo bahanuzi kuko imbaraga z’ubuhanuzi zonyine nizo Anti-Kristu atinya kuko zishegesha abantu abantu be baba barayobye hanyuma umwuka w’ubuhanuzi iyo umanutse utuma imbaraga zabo zitabasha kongera gukora nk’uko bikwiriye.
Ubu rero bikaba bigaragara yuko umwuka w’ubuhanuzi umaze kubazengereza niyompamvu barimokuzenguruka ngo barebe yuko babasha kubona ayo makuru ajyanye nubuhanuzi muzakurikire nta gahunda nimwe yindi ifatika yaba yarashyize ahagaragara yaba imuzanye ariko nyine ikimuzanye kiri mu ibanga kuko uko niko bakora.
Uyu mu papa mwerekwa ubwo nari muri Uganda hashize imyaka (4) narinzi yuko azaza muri icyo gihe,ariko nk’uko muzi iby’ubuhanuzi bifata igihe kuko ntawumenya ibyabwo gusa ikigaragara nuko ubuhanuzi bwuzuye.Nuko rero ntabwo twakwirata yuko ibyahanuwe bisohoye kuko burya bigendana nigiciro cyabyo.
Ubu muri gakondo yabakiranutsi abantu barimo kudagadwa bitewe nuko bagiye bakurikirana ubuhanuzi bwose uko Uwiteka yabahanuye none bamwe mubanyandikiye bamaze kwiyemeza kwiyeza biteguye gutaha ibyo ni byo kandi birakiwye kuko aha siwacu natwe turi inyuma yanyu turaje tuambiwe iyi miruho yo mu isi ngo ninzabukire byirirwa biburagiza hirya no hino gusa abagize amahirwe yo gutaha Uwiteka abeze kandi akomeze kubagirira neza kuko Uwiteka niwe Mana dukumbuye kwibanira n’Umwami wacu kuko tuzaba ubuzira herezo.
Dor’ is’ ukunt’ ikwifuza:
Mukiz’ iragukumbura !
Umv’ uko bagutakira,
Ngo n’iki kigutindije ?
Uzaza ryari, Mucunguzi,
Wime bwa bwami budashira,
Ngw ibyaremwe byose byishime ?
Icyamp’ ukaz’ udatinze !
Ref:
Umwami Yes’ ubw’ azaza, (X 3)
Tuzamureba, tunyurwe !
2
Azazana n’ingabo ze,
Impanda bazivugije,
Abapfiriye muri We,
Bazuke, bamusang’ ubwo !
Natw’ abazaba bakiriho
atujyane hamwe na bo,
Tubane na W’iteka ryose.
Icyamp’ akaz’ adatinze!
3
Satani n’abadayimoni
Bazahunga mu maso he,
Ab’isi b’abagurano,
Azaza ngwababature !
Kand’ amahor’ azatwar’ isi;
Azac’ intambara, zishire,
Ahindur’ ibi byose bishya.
Icyamp’ akaz’ adatinze !
4
Bagenzi, tube mas’ ubu,
Duhore tumwiteguye.
N’ukuri, Databuj’ uwo,
Nta wuz’igih’ azazira.
Nyamar’ azaza ku ngoma ye,
Aya makub’ ayamareho.
Duhumure, dutegereze.
Icyamp’ akaz’ adatinze!
Mwami, wakomeretse: ni twe waziraga
wahemuw’utyo mwami Ushinyagurirwa.
Ker’ utaraza mw isi, War’ufit’ ubwiza !
Dor’ uko bagushyize Mur’ abo bambuzi
2
Mpindukirir’ undebe, Mukiza w’ukuri:
N’impano y’imbabazi Njya nkuboneramo.
Yesu, waramfiriye:N’ ibyanjye wazize;
Ump’ amahoro masa Kuko nkwiringira.
3
Kand’ imipfire yawe Ni yo yankijije.
Intera kugushima Mu kubaho kose:
Imbabazi n’ izawe, Mucunguzi wanjye.
Nah’ urupfu rwantera, Nta cyakunkuramo.
4
No mw ipfa ryanjye, Yesu, Uzambe bugufi:
Urupfu ni runsinda Uzamar’ubwoba.
Kokw umubiri wanjye Uzabor’ uveho;
Nyamara, nzakubona Mu maso,Mukiza.
5
Mukiza wanjye mfite Ubwuzu n’ishimwe,
Ngo ndeb’ inkovu zawe Wagize kubwanjye!
Umpe kunesha rero, Nkuko wanesheje.
Hahirw’ uzapfa apfira Muri wowe, Yesu






