Home News Nyuma yuko Twagiramungu Faustin ahakanye ubwami bugendera ku itegekonshinga,none ahisemo kubushyiikira!

Nyuma yuko Twagiramungu Faustin ahakanye ubwami bugendera ku itegekonshinga,none ahisemo kubushyiikira!

0

02nd Jan,2016 nongera kujyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ibikorerwa mu isi yabazima bitaboneshwa amaso ya bana bab’abantu.Maze uwanyerekaga arambwira ati,mwana w’umuntu dore igihe kirarangiye none tunganya imirimo yanjye yanjye yose nagushinze kugirango ukurwe IBABYLON kuko aho ujyanywe ugiye kongererwa imirimo kugirango utandukanye ibishimwa mu bigawa uko niko Uwiteka avuga.

Umuhanuzi Majeshi Leon

LeonIjambo ry’Uwiteka bwira ubwoko bwanjye uti,nimwiringire Uwiteka kuko nta gihe gisigaye bizamara ngo ibyahanuwe n’abahanuzi ngo bishyirwe ahagaragara nk’uko Uwiteka yabivuze uko niko Uwiteka avuga.kDore nd’Uwiteka wifite imibiri byose,mbese hariho icyananira?Uko niko Uwiteka abaza!

Dore nta gihe gisigaye ngo Uwiteka ace imanza zitabera kuko yamaze gufungura imiryango y’uutabera ngo imanza zitangire kuko imiryango yarimaze iminsi ifunze none yacyingutse uko niko Uwiteka avuga.

Twagiramungu Faustin alias RUKOKOMA

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umunyapolitike w’umunyaRwanda wo mu bwoko bw’Abahutu Twagiramungu FAUSTIN alias Rukokoma afite ubwoba bukomeye cyane kandi arushijeho guhagarika umutima kubera ubwami bwarwanije yamaze kubona yuko bugiye kwima ingoma.

None afite ikibazo cy’uko azabwira ubwoko bw’abahutu (extremist) buushyigikiye ukuntu agiye gushyigikira ubwami bavugaga ko basezereye hamwe n’ingoma ya guhake na gikolonize uko niko Uwiteka avuga.Dore arimo gushakisha inzira zose zashobora kumufasha kumvisha rubanda rw’Umwami ko noneho bwa bwami yahakanaga ubu abwemera kandi akemera yuko republika y’uRwanda itemewe n’amategeko ahubwo ubwami nibwo bwemewe n’amategeko.

Nuko ntangarira Uwiteka Imana uburyo yihesheje icyubahiro ukuri kugasimbura ikinyoma cyari kimaze imyaka irenga (50);ibyo byose byabayeho kugirango ubwoko bw’Uwiteka bumenye ko ari we utegeka kandi ari we munyembaraga bityo nibongera kwima ingoma amatwi yabo atazaba ibihuri uko niko Uwiteka ategetse!

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore dore Twagiramungu Faustin alias RUKOKOMA ababajwe nuko ingabo zabahutu zidafite imbaraga ziruta izabatutsi ntibashobora gukuraho leta y’Umwakagara badafatije n’Abatutsi.Ndetse nabatutsi batavuga rumwe n’umwakagara nabo ntibavuga rumwe kandi ntibinashoboka kuko we ashaka uburyo yasimbura umwakagara ku ngoma nyamara bidashoboka!

Kigeli V Ndahindurwa
Dore mu minsi micye isigaye Twagiramungu Faustin agiye kwemera gushyigikira umushinga w’itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa kuko asanga ariryo rembo ryonyine asigaranye rya politike ryo kwinjiriramo kuko adashobora kuyoboka umwakagara cyangwa se ngo ayoboke Rwanda National Congress RNC kuko abona yuko batazafata ingoma ahubwo akaba yamaze kumenya yuko Umwami agiye kwima ingoma.Ibi bije nyuma yahoo Umwami w’uRwanda yifurije abanyarwanda umwaka mwiza wa 2016 ejo yarayisomye ahita abona ko Umwami yongeye kwima ingoma none bitumye ashaka cyane uburyo yashyigikira uwo mushinga w’itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar