Nyuma y’igihe gito Bishop Rugagi Innocent umaze kumenyerwa cyane nk’umukozi w’Imana uvuga ibintu bikaba ndetse ukora ibitangaza bigakoreka hamwe n’Itorero rye ry’Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) asize amavuta umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 ariwe Umunyana Shanitah amwizeza kuzegukana intsinzi, kuri ubu biribazwa niba atizeye neza ibyo yamuhanuriye hashingiwe ku kuba yatangiye gukoresha ibyapa yamamaza uyu mukobwa nkuko byagaragaye ku modoka ye.
Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane ukwiye ikamba rya Miss Rwanda 2018, ibikomeje kuvuga ni byinshi, nyuma y’abavuga ko bahitamo gushora imitungo yabo muri iri rushanwa ikabafasha kugera kure hashoboka yewe bakaba banaryegukana, utibagiwe n’ababikesha imiryango ikomeye nk’uko byakunze kugarukwaho nyamara Bishop Rugagi we si ko yabibonye kuko yavumbuye utanga intsinzi nyayo y’iteka byatumye amutura umukobwa witwa Umunyana Shanitah ugaragara muri 20 bari mu mwiherero i Nyamata.
Bishop Rugagi Innocent uyobora itorero Abacunguwe (Redeemed Gospel Church) yatangiye kuzengurukana ibyapa byamamaza umukobwa witwa Umunyana Shanitah, usanzwe ari umwe mu bakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018. Bishop Rugagi wagarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye mu nkuru zijyanye n’uko yahanuriye uyu mukobwa ko azambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2018, igikomeje kwibazwa n’abantu benshi ni ukumenya niba atizeye Imana yavuganye nawe ubwo yahanuriraga uyu mukobwa ko ariwe uzambikwa ikamba.
Cyumweru ku itariki ya 4 Gashyantare 2018, nibwo Bishop Rugagi yavugaga iby’uko Umunyana Shanitah azegukana ikamba, ari nabwo byamenyekanye ko asanzwe ari umuririmbyi muri Korali yo mu Itorero Abacunguwe.
Bishop Rugagi yagize ati “Buri wese agomba gushyigikira umukobwa wacu, Bibiliya iravuga ngo igihe cya Esiteri gisohoye atoranywa mu bandi. Kuva uyu munsi ntukwiriye kuryama udashyigikiye umukobwa wacu Shanitah mu izina rya Yesu… Intsinzi ni iyanjye, ni iy’abacunguwe. Ni bangahe bizera ko intsinzi ye ari iy’abacunguwe ?…
Bishop Rugagi yizeza Umunyana Shanitah ko ariwe uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018
Imodoka ya Bishop Rugagi iriho icyapa cyo kwamamaza Umunyana Shanitah
Kuri ubu igitegerejwe ni ukumenya niba koko ibyo Bishop Rugagi yahanuriye Umunyana Shanitah bizaba byo dore ko irushanwa ryo gutora Nyampinga w’u Rwanda rizasozwa ku mugaragaro ku wa 27 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.
Uretse Bishop Rugagi wahakanye nyuma avuga ko atahanuriye uyu mukobwa, mu minsi ishize nabwo mu binyamakuru bitandukanye humvikanye amakuru avuga ko Rev Kayumba Fraterne nawe yavuze ko yeretswe umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2018 byavuzwe ko ari uwitwa Ishimwe Noriella nyuma yo kuvuga ko hari ubutumwa bwihariye Imana yamuhaye azamugezaho.

Ibi byose ni byo bikomeje gutuma abantu batandukanye bategereje n’amatsiko menshi kumenya uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2018 waranzwe n’ibihe bidasanzwe. Icyakora kandi abantu bakomeza kwibaza ukuntu Imana yaba yareretse aba bakozi b’Imana abakobwa batandukanye biyo bakibaza niba iri kamba ryazambikwa abakobwa 2.