HomeNewsNyuma y'imyaka 21 nasubijwe ikuzimu kureba ibihakorerwa!

Nyuma y’imyaka 21 nasubijwe ikuzimu kureba ibihakorerwa!

19th Jan,2016 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa imirimo ikorerwa mu isi y’umwijima”Ikuzimu”mbona uburyo abantu bapfa bakajyanwa ikuzimu bamara kugerayo bagakomeza gukora imirimo bakoraga mu gihe babaga bakiri ku isi yabazima.Nerekwa uburyo umuntu apfa agashyirwa mu isanduku nyamara bamushyira mu isanuduku yabapfuye we aba abareba ariko adashobora kuvuga kuko aba ari mu isi y’umwuka iturwamo n’abantu badafite imibiri nk’iyahano ku isi dutuyemo.

Umuntu arapfa agashyingurwa roho ye,cyangwa ubugingo bwe bukomeza kuba muri ya sanduku yashyinguwemo ariko roho ikajya iva ikuzimu ikagaruka hano ku isi gukora imirimo mibi yo gukiranirwa kuko ubugingo bwe buba bumaze kubarirwa mubakiranirwa bazajya igihenomo.

Nerekwa abasirikare balinze kurizo mva cyangwa ibyo bituro bashinzwe kumenya abavuye ikuzimu,icyo bagiye gukora mu yabazima ndetse nabazagaruka nimba imirimo bagiye gukora barayikoze neza cyangwa nimba yarababananiye.

Mbona ko ikuzimu haba umwijima mwinshi cyane kandi ko nta mucyo ubayo!Mbona uburyo ababayo badashobora kumenya yuko habaho iyindi isi,yumucyo aho abantu baba banezerewe.Nerekwa ko abapfuye bakiraniwe nta gihe na kimwe bazigera babona umucyo w’Uwiteka Imana ihoraho ibihe byose.

Nongera kwerekwa uburyo abarozi bo muri ADEPR maze gushyira ahagaragara ubutumwa buberekeyeho,ubwo bahise banjyana ikuzimu bajya kumboherayo kugirango ntazongera guhishura ibikorwa byabo by’umwijima.Nuko mbona baranjyanye bangeza ikuzimu bashaka kumboherayo ariko kuko umubiri wanjye wose war’umucyo byatumye mbasha kumurika ikuzimu kuko batagira umucyo maze bahita barahanyirukana bavuga ngo meza nka wa Mwami w’imicyo wo gukiranuka.

Ubwo ako kanya nahise nurira stairs zaho zizamuka zigaruka ku isi yabazima,mbona abantu benshi baboheyeyo kandi bahinditse abadayimoni maze kubera umucyo badashobora kwihanganira byatumye banyirukana yo nigarukira ku isi.Nahabonye ndetse nabarozi twari duturanye barimo kwwa Munyankindi baatuye ikibungo bahoze arabaturanyi muri Tanzania.

Ndetse bari baratwaye umugisha wacu w’umuryango wanjye maze bagerageza gukora ibishoboka byose ngo bawisubize ariko biranga birananirana kuko imbaraga narimfite ntabwo zabemereraga kuba bakongera gutwara umugisha utari uwabo kubera yuko tugeze no mu gihe cy’ubucamanza bw’Uwiteka Imana ihoraho isumba byose kandi ishobora byose uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo nkiri aho muri iryo yerekwa,nongera kubona umwuka w’Inzika y’Inzigo y’umwakagara yongera guhaguruka ikora ibihoboka byose ngo ibashe kungeraho ariko iburizwamo nimbaraga z’Uhoraho kuko bidashoboka yuko baneka umwuka w’Uhoraho kuko niwe maneko uruta za maneko zose zibaho mu isi yabazima.

Nuko ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore igihe cyo gutotezwa nabakagara igihe cyabo kirimo kugenda kirangira gahoro gahiri nk’uko Uhoraho yabivugiye mukwanwa kababamenya nubwo hashize igihe kirekire kugirango ibyahanuwe bisohore uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kugaruka maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abarozi kazi nabarozi barimo gukora ibishoboka byose ngo bakuzinge ntuzongere guhanura uhishura ibyabo,ariko uhumure kuko Uwiteka Imana yabakiranutsi akubereye maso kugirango akurwanirire intambara wowe utabasha kumenya uko niko Uhoraho avuga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments