Bene data bakundwa ndangirango hagire ibyo twumvikanaho,hari imvugo zimwe na zimwe zidakomoka ku Mana.Bitangaje kumva umuntu abwira undi,ngo yamusengera isengesho maze akaruka amaraso!Cyangwa ngo yasenga agapfa!Izi mvugo zikomoka kw’iterabwoba ry’abadayimoni ntaho rihuriye nurukundo rw’Imana.
Birashoboka ko waba Umuhanuzi,cyangwa Umuhanuzi-Kazi,haramutse hagize umuntu ukugirira nabi,akakurakaza,ushobora kumuvuma.Kandi nabwo bituruka kumwuka w’Imana uri muri wowe wamaze kugira uburakari.Ariko ntabwo wavuga ngo ugiye gusenga Imana maze umuntu aruke amaraso nkaho Imana yabuze iikindi gihano yamuha,cyangwa se ko Imana uyitegeka uko ushaka.
Bene iyo misengere ikomoka kubadayimoni.Ubusanzwe Imana yacu niyo mucamanza utabera,ariko kandi igakorera mu bantu.Umuntu ufite ububasha nubutware bwo kuvuma cyangwa gutanga umugisha n’Umuhanuzi wenyine.Kandi ntabwo apfa kubikora ngo umurakaje wese ahite amuvuma,ibyo byaba arugukoresha nabi ubutabera yashyizwe mukiganza.
Ibintu byose bikorwa murukundo rw’Imana,kandi bikoreka mu gihe cyabyo,bibaye ibyo,Imana yaba ikoreshwa nka remote control.Ntabwo yaba ikir’Imana.Ndibuka har’umuntu winshuti yanjye wajyaga akoresha ayo magambo ngo iyo arakaye uwamukaje ahura nakaga gakomeye!Byashoboka yuko byabaho ariko abo nabadayimoni bakorera mu muntu maze wa muntu akibwira yuko ngo ar’Imana imurwanirira.
Nyamara ibyo bintu ntaho bihuriye n’ijambo ry’Imana,gusa ushobora gusenga ugasaba Imana ikaguha ubutabera,kuko byanze bikunze nubwo nawe uba waragiriwe nabi,ntihabura abo waba waragiriye nabi,niba ntabo kuko nabyo bishoboka,ntibivuze yuko aba bantu batakwihana kandi Imana ikababarira.
None se nusengera umuntu akaruka amaraso,noneho na wawundi warutse amaraso,nawe agasenga ugapfa,ninde uzaba abihombeyemo?Biratangaje kubona umuntu uvuga ko akorera Imana maze akumva yuko yasengera umuntu akaruka amaraso cyangwa agapfa.Nimureke Uwiteka abe ari we uca imanza zitabera.
Ariko nimba unafite iyo mpano,wasengeye umwakagara agapfa ko waba urokoye abanyarwanda benshi yajujubije nawe urimo,ariko ukareka kwifatira abantu ngo uzasenga baruke amaraso!Wabanje ukisengera ugakira ibibazo ufite ko ntawubikurusha!?Ahaaa akarenze umunwa karushya ihamagara!Kandi umanika agate wicaye wajya ku kamanura ugahaguruka.Amagambo yose tuvuga tuzayasobanura imbere y’ubutabera imbere y’Uhoraho.Byaba byiza tugiye tuvuga amagambo meza kandi ashoboka guhesha umugisha otherwise it will be?
Save