HomeUncategorizedNta muntu ukorera Uwiteka Imana,ahubwo Imana niyo yikorera muri wowe!

Nta muntu ukorera Uwiteka Imana,ahubwo Imana niyo yikorera muri wowe!

Umuhanuzi Majeshi Leon yongeye kubasuhuza mu izina ry’Uwiteka Imana nk’uko yabishimye yuko dukora umurimo wo gukiranuka w’ubuhanuzi.Akaba yarantoranije imyaka (20); mbere yuko mbaho.

Uko niko Uwiteka yambwiye akimara kumpamagara nanjye ngatahura umuhamagaro w’Uwiteka kuri jye,kuko hariho benshi bibeshyera bakavuga yuko bahamagawe nyamara wagereranya imibereho yabo numuhamagaro bahamagawe ugasanga bidafitanye isano n’umuhamagaro wabo.

Reka ndase ku ngingo nifuza ko, tuganiraho muruku kwezi kw’ugushyingo 2015,ese mutekereza mute,uko byaba byaragendekeye umukura mbere wa mbere Adam  n’umudam we Eva,uko yabyifashemo ubwo abahungu babo bombi bari bamaze gutanga igitambo imbere y’Uwiteka Imana maze Uwiteka Imana akemera igitambo cya Abel naho icya Cain nticyemerwe?

Tekereza buryo ki,Uwiteka yaburiye Cain mbere yuko yica murumuna we itang,ariko akanga akarengaho bakanyana mukabande itangiriro 4:6-9 akamutsindayo!Ese agarutse murugo yaba yarabwiye iki ababyeyi be Adam na Eva?Ese umudamu wa Abel Cain yamusobanuriye ko umutware we amusize hehe?

Ese wowe iyo uza kuba Adam cyangwa Eva,wari kubyifatamo gute?Ese kuba Adam yarahise abura abasore (2);icyari mwe nta muntu wundi waturutse ikantarange ngo aze abasagararire wumva yarabyifashamo ate?Ese yaba yarahuse atahura ko ibimubayeho bishobora kuba ar’ingaruka zicyaha bakoze cyo kutumvira Imana?

Ese ujya utekereza uburyo Imana yahise ivuma Cain ndetse ikamushyiraho ikimenyetso cy’uko nta muntu uzamwica!Nyuma yuko Cain ahamwe ni cyaha agasubiza Uwiteka Imana yuko atarumulinzi wa murumuna we!Hanyuma se nimba Uwiteka yaramushyizeho ikimenyetso cy’uko nta muntu uzamwica,yaba yarapfuye ate?Ese yahambwe nande? Hanyuma se akimara kwica Abel madamu wa Abel yashakanye nande?Cain se akimara kurorongatana we umuryango we yaba yarawusigiye nde?

Uwagira ibisubizo byibi bibazo yadufasha akadusubiza kugirango tubashe kumenya uko byifashe,kandi adusubize akoresheje bibiliya adakoresheje imfasha nyigisho ziba zikekwa kuba zidaturutse mu ijmabo ry’Imana bibiliya.

Byanze bikunze ahangaha urahita wiha igisubizo cyibi bibazo ko byaturutse ku kutumvira,nimba dukomeje kutumvira Uwiteka Imana ntakabuza yuko ingaruka zo kutumvira Uwiteka Imana zitazabura kutugiraho ingaruka ndetse no kumiryango yacu ndetse nabana bacu abadukumokaho bose bakazahura ningaruka zo kutumvira Imana kwacu.

Ese kumvira Imana byaba bihenze cyangwa byaba bisaba igiciro cyingana iki?Ku buryo abantu benshi  bananirwa kumvira Imana?Ninde wadufasha akaba yaduha igisubizo kibi bibazo twibaza?

Abraham amaze kwakira abamalaika akabagaburira ikimasa yaramaze gukinja bamaze guhaga bahise bamubaza batik o nta kana tubona hano gacacara bite?Abraham yasubije yuko atarahabwa umugisha n’Uwiteka wo kubona akana maze bahita bamusezeranya yuko umwaka utaha nkayo magingo azaba afite umwana kubibero hamwe na SARAH we!

Ariko mu gihe gito Sarah yahise amwumvisha yuko ibyo babwiwe bidashoboka ahubwo ko akwiye kuryamana numujakazi we bityo bakabona uwo bazaraga ubutunzi bwabo aho kugirango Eliyazari abe ariwe uzaragwa ibyabo kandi atar’umwana wabo.

Kuvuka kwa Eshumaili kugeza magingo aya gukomeje guteza amakimbirane hagati ya Palestine n’Isael kuko bose bavuga yuko Abraham ari sekuruza wabo bose!Ibyo nukuri,ariko byari mu mugambi w’Imana?

Hanyuma se niba byari mu mugambi wayo,kuki byaba byarahinditse ikibazo kugeza magingo?Aha murabona yuko gukiranirwa kose ko kwazanywe nabagore maze abagabo kubera gukunda abagore babo byabereye inzitizi yo kutumvira Uwiteka Imana.Ese kutumvira umugore mukurenga kumasezerano y’Uwiteka Imana byaba bigaragaramo kudakunda umudamu wawe?

Hanyuma se,gukunda umudamu wawe ukica itegeko ry’Uwiteka,byo bigaragaza ko ukunda umudamu wawe?Ese ubundi birakwiye kumvira umudamu kuruta Uwiteka Imana yabaremye mwembi?Ese nimba urenga kumabwiriza wahawe n’Uwiteka Imana kuki ushaka umugisha w’Imana?Ese koko kuba Uwiteka yaraguhaye amasezerano biguhesha kwitwara uko wishakiye?Kuki se amasezerano yawe atinze gusohora?

Ibi byose ukwiye kubitekerezaho ndetse ukigenzura nk’umukiranutsi ugana isiyoni kugirango umenye aho ibintu byapfiriye!Bitaba ibyo uzahora uririmba amasezerano urinde uvamo umwuka,nyamara Uwiteka yaravuze ngo,nkunda abankunda,ndetse abanshakana umwete bazambona!

Ese ujy’ushakana Uwiteka umwete?Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye kuko ifaza n’izahabu byose biri iwanjye kandi nijye ubitanga uko niko Uwiteka avuga.Nimba byose ari bye,kuki dukena kandi twiringira Uwiteka Imana nk’umucunguzi wacu?Ndagirango ibi bibazo byose ubyibazeho kandi wihe igisubizo

Ubundi se,ubona ukwiriye umugisha w’Uwiteka Imana?Nimba uwukwiriye ni kuki uwukwiriye?Nimba utawukwiriye nukubera iki?nigute wamera kugirango ube ukwiriye umugisha w’Imana?Niki kibura ngo ube wabigeraho?Niba nta kibuze kuki utawufite?Nimba se uwufite wagira iyihe nama abatarawugeraho?

Reka nizere yuko muri butange igisubizo gikwiriye kugirango dufatanirize hamwe gushakira hamwe igisubizo kibibazo twari twaraburiye ibisubizo ahari abatari bafite ibyo bisubizo bashobora kubibona hanyuma bakaba bafashwa muri rusange.Nizere yuko muribukore comments hasi ya articles kugirango abari bukenere igisubizo babashe kubona ibisubizo bityo bave mu gihira hiro Uwiteka abena namwe kandi abiteho kandi cyane.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments