Shalom,ni koko Imana ntijya iceceka iyo dusomye mu gitabo cya 2Abami,13:20-21 tubona ko igihe Elisa yari yarapfuye nyuma y’umwaka abamowabu batera Abisiraheli muri icyo gihe har’abantu bari bajyanye umuntu kumuhamba babonye icyo gitero bajugunya uwo mupfu ku gituro cya Elisa intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa ako kanya uwo muntu arazuka arahagarara.Yahise nawe yirukanka agenda abakurikiye.
Ibyo bigaragaza yuko Imana itajya ipfa n’Umwuka wayo ntabwo ujya upfa! No mu rupfu ikora imirimo n’ibitangaza bikomeye cyane kugirango igaragaze imbaraga zayo mu bana b’Abantu.Ikomejegukora no murupfu ntizarushaho kutwiyereka tukiri no muri ubu buzima?
Ibi bitwereka ko igihe cyose ihora ikora itajya isinzira twongeye tugasoma 1Samweli,28:3-19 tubona ko Sawuli yagize ubwoba bwinshi cyane ku buryo byatumye ajya kwitabaza abakonikoni abo yari yaraciye mu gihugu nyuma yurupfu rw’Umuhanuzi Samuel yabuze uwo yiyambaza ngo amubalize Umuhanuzi Samuel kandi yari yarapfuye niko kumusubiza ati Uwiteka yagukuyeho amaboko ubwami bwawe yabuhaye umuturanyi wawe umuhungu wa Jesse
Kubw’abafilisitiya akajya kugisha Uwiteka inama ntiyamusubiza haba no mu nzozi,haba mu bahanuzi kuko Sawuli atumviye Uwiteka ntasohoze uburakari bwe bukomeye ku Bameleki 1Samweli,15 kuko Uwiteka yaramubwiye ngo abarimburane n’ibyo bafite byose arokora umwami Agagi,inka n’intama yikongereza uburakari bw’Uwiteka maze amuca ku ngoma kuko Uwiteka ntiyishimira ibitambo kuruta umuntu umwumviye,yigiriye inama ajya gushikisha maze Umwuka wari muri Samuweli uvugana nawe kandi Samweli yari yarapfuye amubwira n’impamvu.
Uwiteka yaramwihoreye,Imana iyo iza kuba iceceka ntabwo mu rupfu rw’umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo ibitangaza biba byarakoretse:kwihana kwarabonetse kuko mu bisambo kimwe cyarihannye, umwenda ukingiriza ahera utabukamo kabiri,ubwirakabiri,isi iratigita,ibituro by’abera birakinguka barazuka urumva ko Yesu yakomeje gukora ari n’ikuzimu ntiyahagaritse umurimo we arazuka n’ubuaracyakora wenda umuntu yakibwira ngo Abisiraheli bari muri Egiputa mu buretwa Imana yari yaracecetse ariko urebye neza usanga ahubwo yaririmo gutegura Mose,Yakobo agiye gupfa yabwiye Yosefu ko Imana izabana nabo kandi Izabagenderera ikabasubiza mu gihugu cy’amasezeranoYosefu arongera abibwira bene se,iyaba iceceka ntiyari gusohoza ayo
masezerano yose.





