Abanyarwanda bakomeje kwibaza byinshi cyane kubanyapolitike bo mu bwoko bw’Abarepubulike,gusa umwakagara bakamwemera yuko azi kwica akamenya no gutanga akantu gatubutse kubtavuga rumwe kugirango abaheze mucyeragati.Tekereza nawe umuntu wava inyuma ya Gen.Nyamwasa akajya inyuma ya Dr.Rudasingwa Theogene!Nubwo ari mojor ntabwo yashobora kuyobora urugamba ngo abe yageza abantu I kigali cyakora kubeshya na macenga ya politike byo yabishobora.Ntaho yigeze arwana ahubwo yiberaga muri za fundraising za RPF urumva rero gukurikira amagambo atagira ibikorwa na byo ubanza nta mu maro wabigaragaramo.
Abanyapolitike nyarwanda ntasoni bagira zo gutandukana no kubeshya abanyarwanda ubanza bazi yuko abanyarwanda bahumye amaso cyangwa batagira amatwi yo kumva cyangwa se bakaba batarize.Ngaho nawe, bahunze umwakagara bagiye imahanga, aho kugirango bashyigikire umubyeyi w’uRwanda Umwami Kigeli V Ndahindurwa,ahubwo birirwa mubucuruzi bwa guteranya no gukuramo bitanya abanyarwanda.
Ngaho nyakwigendera Col.Karegeya abashingiye Ihuriro nyarwanda (Rwanda National Congress) RNC barangije baramuhitanye,aho kugirango bakomeze basoze ikivi yatangiye,ahubwo bamwishyuye gutandukana no gutanya abanyarwanda.Ubwo se ko, basekaga Dr.Murayi ngo asubiranye ingenga bitekerezo mputu,none ko abatutsi batandukanye kandi bahuje ubwoko? Bapfuye iki? nimba atar’inda nini?Burya hari abantu bazi kureba kure bakamenya mukara icyo ihatse!!!Uwaba azi neza igitumye abasangira ngendo batandukana please! Watwandikira kuri e-mail yacu ya” inyangenewseditor@gmail.com”
Imyaka yose Dr.Rudasigwa ayoboye Ihuriro yanze kuva kubuyobozi kandi mandate ye yari irangiye,none se siwe wirirwaga atuka umwakagara ngo yanze kubahiriza itegeko nshinga? Nibe n’umwakagara afite igihugu,umuntu se wanga kuva kumwanya wishyaka mandate ye irangiye ubwo noneho abonye igihugu byagenda gute? Abanyarwanda baca umugani ngo,zihindura imirishyo,ntabwo zihindura ingoma!
Abanyarwanda dufite ibibazo bikomeye cyane kubona abantu twubahaga bafite (Doctorate) y’ikirenga twizeraga ko bashobora gufasha abanyarwanda bakabona amahoro,none nibo birirwa bigisha politike yo guteranya no gukuramo itandukanya abanyarwanda itajya isigana na moko n’uturere.Gusa nta gitangaza kuba Rudasingwa yakora ibintu nkabiriya kuko ibikorwa yakoze ubwo yari Ambasaderi byari bihagije kugirango abanyarwanda babe bamumenya uko ateye.
Rudasingwa arangwa nubwibone bukabije cyane,na mbere hose abamuzi bavuga ko ntaho atandukaniye n’umwakagara kuko ninayompamvu bumvikanaga kubera ubwibone bubabamo ibihe byose.Wakongeraho mukuru we Gahima Gerald noneho bikaba isupu ivanze na mata y’inshyushu.
Muri rusange abatutsi baturutse Uganda bararutanze kandi ni mu gihe reka barutange imboga zibona abana ntawabarenganya bahawe ubushobozi batagira kandi batanashoboye.Igihugu ntabwo ari motor cyangwa imodoka batwara mu muhanda ahubwo ubuyobozi buturuka ku Mana.
Umwakagara iyo ataza kuba ari mundangu za Nyirabiyoro na magayane ntabwo yari kuba ategeka igihugu,ariko kuko yahamagariwe gukiranirwa no gusohoza ibyahanuwe,nta kundi byari kugenda.
Ndababwiz’ukuri yuko nta wundi muntu witwa umurepubulike uzongera kuyobora gakondo ya bakiranutsi.Ngirango abatutsi bari bafite ikizere yuko RNC izabatabara muri boneye uko gahunda zirimo kugenda.Ni mugarukire Uwiteka mwizere ijambo ry’Uhoraho ibyo ryavugiye mu kanwa ku muhanuzi maze mu mugarukire naho ubundi kababayeho kuko mudateze kongera kubona ubuyobozi bwa repubulika bushingiye ku kinyoma ahubwo Uhoraho yamaze kwimika Umwami we wimitswe ni jambo ry’ubuhanuzi.
Nimwiringira Uhoraho muzabaho kandi muzaba mu mahoro,buri gihe nyir’uRwanda yagiye abasaba kubana mu mahoro no kumvikana no gukundana ariko mwarananiranye reka abamwambuye gakondo bayimusubize kuko mwebwe bamaze kubareba mugihorihori bagasanga mutageze ku buryo mwakongera guhabwa igihugu.
Ikigaragara ubuhanuzi buragenda bugaragara aho bwerekera,bwavuze yuko Gen.Nyamwasa agiye gukorwa nisoni niba nibuka neza ubanza ari mu gice cya [12] cy’ubuhanuzi aho Uhoraho yavuze yuko Gen.Nyamwasa azageraho akemera iby’ubuhanuzi bwavuze akazabona kugarukira ijambo ry’Uhoraho kuko ntayandi mahitamo azaba asigaranye.
Amakuru avuga ko,mbere yuko Rudasingwa atangira umushinga we,yabanje gufashwa n’ikinyamakuru rushyashya gitangira gutangaza intambara zari zirimo zitekinikwa na batekiniye ba FPR,ninabwo Rudsingwa yasabaga Gen.Nyamwasa ko bakumvikana na Kigal maze Nyamwasa akamwangira.Abonye ko yanze kandi bamwemereye akantu kuko icyo gihe ninabwo umwakagara yararimo asaba Nyir’uRwanda ko yakwemera akamugurisha ubwami bwe maze nawe akamuha agatubutse karimo amazu,amamodoka nagatubutse kuri konti maze Nyir’uRwanda aremera aba umubyeyi yanga kugwira inda arabahakanira maze babuze uko babigenza nibwo bahitagamo guha intonorano umujyanama we Gakwaya Jean Marie kugirango agambanire nyir’uRwanda.
Babonye ko ubwami bunaniranye bahitamo gukomeza imishyikirano hagati ya leta ya FPR na RNC (RUDASINGWA) nibwo Gen.Nyamwasa za magigiri ze zimuburiye yuko Rudasingwa yaba ari mu mishyikirano yo kugurisha RNC.Nibwo yahise atangira kumukurikiranira hafi cyane baramureka kugrango mandate irangire asimburwe nundi ariko noneho aba atagishobora kuba yatunganya gahunda ze neza nk’uko abyifuza!Leta y’umwakagara imaze kubona yuko ntawundi muti usibye kumuha intonorano ahasigaye agahita acamo ibice abanyamuryango ba RNC nibwo bamwishyuye ahita nawe atangaza kuri radio ijwi ry’america ko tavuye muri RNC ndetse yanabikoze Atari yashinga irindi shyaka kuko byabaye atiteguye kuko Kigali baramutunguye bamusaba yuko yahita atangariza isi yose ko atakiri umunyamuryango wa RNC.
Naho ibyo gushing ishyaka byo akazabikora hanyuma ariko akaba nta cyizere abifitiye kuko we na Musonera badashobora kwizerwa cyane nk’uko abanyamuryango ba RNC bizera Gen.Kayumba Nyamwasa.
Burya rero baravuga ngo«ntamwanzi uhoraho muri politike,ndetse nta ninshuti ihoraho ahubwo hahoraho inyungu(Always Interest in politics)”no permanent enemy,no permanent friend but always interest”.Tha’s why politics called is a dirty game! Ni koko ntamwanzi nta ninshuti muri politike ariko inyungu zo zohoraho.
Ariko iri jambo abahutu na batutsi riracyabihishe umunsi bari menye bazareba inyungu zibahuza aho kureba izibatanya (Ubuhanuzi) bw’iki cyumweru rero bukaba buhise busohora hadashize nibura na masaha [48] ngayo nguko uko niko Uwiteka akora kuko kubamwingiye siko bizahora iteka!!!
Gusa twibutse abanyamuryango ba RNC yuko Gen.Gisa Rwigema yapfuye ubuzima bugakomeza,Col.Karegeye nawe yaragiye ubuzima burakomeza.Ntimutakaze umwanya kuri Rudasingwa cyangwa ngo murangarire ibyo agiye kuzajya abavuga abaharabika kuko arimo kwishyura ibyo yariye ahubwo murusheho kujya mbere “Majeshi twasonga mbere”.Msijali,that’s a part of life till we’ll reach on our goal.
Support by InyangeNewss Media Agency
Editor:Majeshi Leon





