Home News Ninde wakora ibi atari Uwiteka Imana Nyiringabo wenyine?!!

Ninde wakora ibi atari Uwiteka Imana Nyiringabo wenyine?!!

0

June 3, 2026 njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu bitangaje cyane bigiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi mu (Rwanda) nerekwa igiti cyari kirekire cyane kiza gucika umutwe wacyo. Gisigara gihagaze ariko kitagira umutwe, maze Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ahamagara Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha, akaba umucamanza w’isi n’Umwami w’ u Rwanda Kigeli Ndoli, aramubwira ati, genda wegere kiliya igiti ubona cyumye kigacika umutwe kigasigara gihagaze.

Umwami Kigeli Ndoli aragenda asanga icyo giti kizengurutswe n’abagore (3) bisobanura inkozi zikibi z’abanyamadini bazengurutse ubutegetsi bwa Paul Kagame bwumye buhagaze!

Igice cya (311) cy’Ubuhanuzi

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abwira Umwami Kigeli Ndoli ati, isimbize witere hejuru ugere mu birere maze ukandagire icyo giti ugisunike kigwe hasi kuko cyamaze kubora imizi yacyo.

Mbikora nkuko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse ndisimbiza hejuru maze nkandagira kuri icyo giti ndagisunika maze kigwa hasi, mbona umwe muri abo bagore (3) baraha ngaho abanyamadini yari yamaze kwigendera kuko yari yamaze kubona ko icyo giti kigiye kugwa maze aragenda kugirango igiti kizagwe adahari kuko yibwiraga yuko gishobora kugwira abantu bagapfa!

Aragenda ageze imbere gatoya nka meter imwe gusa, abona igiti kiraguye arongera aragaruka, aza ashakisha uko yaba inshuti n’Umwami Kigeli Ndoli wahise yima ingoma asimbura umukuru w’igihugu ucyuye igihe Paul Kagame uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, umukuru w’igihugu cy’ u Rwanda agiye gukoreshwa ibintu bitangaje kw’isi ya bazima. Agiye gutanga ubutegetsi nta matora yabaye kandi yamaze kwemera n’umutima we ko ubutegetsi agiye kubusigira Umwami Kigeli Ndoli Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Isi yose izatangara kandi bazumirwa cyane kuko abazungu ari nta ruhare bazabigiramo. Kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ashaka gukorera mu Rwanda akahagira ubuturo bwe bwera kugirango abone uko aca imanza zitabera ategeke isi yose uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli urabe amaso cyane kuko isi yose igufitiye ishyari igihugu cy’ u Rwanda cyatoranijwe kuzaba igihugu cy’Imana aho Uwiteka Nyiringabo atazongera kujya hanze yicyo gihugu azajya ahaba kugirango yikorera imirimo ye kw’isi yose ariko icyicaro cye kizaba mu Rwanda niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar