Bakundwa bene data nongeye kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu,Umwami wabakiranutsi wadukoye kumanywa yihangu ahagana mu masaha ya sita z’amanywa,reka icyubahiro kibe icy’Uwiteka Imana rurema waremye ijuru nisi nibiyuzuyemo.
Reka ntangire mbasaba imbabazi yuko,tutazongera kubagezaho ubuhanuzi bw’uwiyise Twagirayezu Innocent warugeze ku gice cya (3); cy’Ubuhanuzi.Uyu mwene data yananiwe kwiringira Uwiteka Imana akoresha amazina yamahimbano.Namusabye uburenganzira bwo gushyiraho amazin aye,arabunyima ambwira yuko atinya cyane umwakagara,bisobanuye yuko amutinya kurusha Uwiteka Imana waremye umwakagara.Nk’uko mubizi neza yuko mu itangaza makuru bitemewe gushyira ahagaragara amazina y’umuntu atabiguhereye uburenganzira,kuko biramutse bimugizeho ingaruka byakwitwa yuko wamugamabniye cyane cyane muri iki gihe gikomeye aho umwakagara yahagurukiye abahanuzi b’Uwiteka Imana.Ni muri urwo rwego Uwiteka Imana yatanze ijambo ryitwa Rhema word G:Gospel lies works iryo ryari ijambo rimwerekeyeho yuko ubutumwa bwe buyobowe n’umwuka w’ikinyoma
Uwo mwene data nakomeje kumwihanganira no kumusengera no kumugira inama zinyuranye zigendanye n’ibyanditse ariko aranga arananira,nimusoma mubuhanuzi bwe muzasanga aho Uwiteka yamwihangirije amubwira yuko akwiye kuva mu idini ndetse ko azahura nakaga nibyago namakuba aterwa nabafasayo bahora batifuza ko Uwiteka Imana yabakiranutsi yakwigaragariza ubwoko bwayo.
Nk’uko mubizi barwanya umwuka w’ubuhanuzi,ndetse bakarwanya nabahanuzi,ahabwo bagahitamo kwigira abahanuzi aho bahanura ibijyanye n’igihe bidafite aho bihuriye n’umwuka w’Uwiteka Imana.
Abantu benshi barimo uyu mwene data,nta kwizera bagira,ndetse bashaka bahabwa icyubahiro cy’umurimo w’ubuhanuzi ariko bakanga ingaruka z’umurimo w’ubuhanuzi.Iyo basoma amakuru y’umuhanuzi Daniel bifuza kumera nkawe,ariko wababwira kwinjira mu muriro bakareba hirya bagahitamo gupfukamira ikigirwamana cy’umwakagara.
Uyu mwene data Uwiteka Imana yageze naho imwereka ko igiye kumuha umurimo wayo wo kuzajya ayobora abantu b’Uwiteka inzira yo gukiranuka.Nyamara nanjye nk’uko mubisoma mubuhanuzi Uwiteka yambwiye yuko azampa umurimo wayo uzaba ungana no gukora muri ONU.Ibyo byari bisobanuye yuko,abantu be bari mu isi yose batataniye mu mahanga atandukanye ko bazajya bakenera gufashwa n’umuhanuzi Majeshi Leon.
Nyamara ibyo nabibwiwe nkiri mubutayu!Ariko uyu mwene data yanze kumvira Uwiteka Imana bigera naho,yerekwa ajyanwa mu ijuru ageze imbere y’umuryango umucamanza yanga ko yinjira,uyu mwene data avugako,yatangiye kwerekwa ajya mu ijuru akagarurwa hagati y’imyaka 8-10 yrs,ariko na nubu yakomeje kwinangira umutima kubera umwanzi satani yaritse ubwoba mu mutima we.
Rero bakundwa reka njyewe ukorerwamo nurupfu nkaba naremeye ingaruka z’umurimo wose w’ubuhanuzi,za ngezeho ariko ndababwiz’ukuri yuko Uwiteka Imana yambereye ubuhungiro nk’uko mubizi yankijije urupfu rw’umwakagara rwa hato na hato,ndetse no mu nzu y’imbohe aho nari nkingiraniwe naho yarahandindiye.
Mvuye mubutayu bwa Egypta,nerekeza mu butayu bw’ibabylon,aho naho Uwiteka yarahandindiye,angirira neza none uyu munsi wa none nkomeje gushima Uwiteka Imana kubera ibitangaza akomeje gukorera abantu be,nk’uko yabigambiriye kuva cyera.
Nuko rero ndabamenyesha yuko nzajya mbagezaho ubuhanuzi bw’Uwiteka mu masaha ya nimunsi,kubera yuko imirimo yabaye myinshi,kandi nyine abahangana ntibagwe isari ntibazabura gusarura umuba w’imigisha.Har’umurimo Uwiteka yampaye muri iyi minsi nkaba nawutangiye uyu munsi uwo murimo nzawukora mu gihe cy’iminsi (30);nzaba nkurangije.Ngirango abakurikiranye ubuhanuzi mwasomye aho Uwiteka yabwiye umuhanuzi yuko akwiye kugura PIECE y’ikinyabiziga ngirango murumva icyo mvuga uwo niwo murimo ndimo gutunganya.
Reka ndangize nsaba abubatse ingo bose bamaze kubona yuko izo ngo bubatse bazirimo binyuranije nubushake bw’Imana,aho gutakaza umwanya birirwa bashaka guhindura ibidashoboka yuko bishoboka,ahubwo bafate igihe babaza Uwiteka uko bigiye kugenda nyuma yo kuzava muri urwo rugo,kuko ntabwo Uwiteka ashobora guhindura ibidashoboka ngo bishoboke kubera ibyifuzo by’irari ryawe no kutumvira kwawe ngo hanyuma igendere kumaranga mutima yawe
Uzahatakariza umwanya aho uzisanga igihe cyakurenganye bitagishoboka yuko Wabasha kugaruza amahirwe yawe,aho kwirirwa munyanikira munsaba amasengesho adashoboka rwose nimuve ku giti dore umuntu.None se mukeka yuko natandukanye namadamu aruko mbyifuza? Icyo cyonyine nicyo mbaabza!Reka da! Yananiwe kwizera Uwiteka,ananirwa kwihanganira ubutayu kuko yabuvuyemo hasigaye umwaka umwe ngo burangire nuko ahitamo gukora nk’uko yabikoze aho uyu munsi wa none ntekereza yuko ashobora yarakuyemo isomo ridasanzwe.
Gusa biranashoboka ko ntaryo yakuyemo bitewe nubutumwa bugufiya yanyohereje ubwo nari nkiri mu butayu bw’IBABYLON,kuko bwagaragazaga yuko akomeje kwinangira umutima no kunshinja ibyaha ntakoze byose abieterwa n’umutima umucira urubanza,aho kugirango yinginge Uwiteka Imana amubohore imbaraga z’umwijima yatejwe n’inkozi zibibi,ahubwo iyo myuka mibi imwereka ko ndi mubi kubera yuko asa naho yatakaje icyerekezo cy’ubuzima ariko yibagirwa yuko byose bitunganywa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Bantu mutanga amafaranga mukayaha abantu mwita bene wanyu cyangwa mufite icyo mupfana,mwari mukwiye gukora igikorwa cyose mwabanje gusenga mukabaza Uwiteka Imana kuko nicyo abereyeho kubayobora mukuri kose,munzira ,nubugingo.Mureke amaranga mutima,ngirango mwabonye ibyo mwishwa wanjye yankoreye nyuma yo kumwishyurira amashuri ibyo yakoze mwarabibonye mu gice cy’ubuhanuzi cya (1-3);mwabonye aho yambwiye ko,azansubiza amafaranga yose namutanzeho mwigisha nyamara uwo niwe wabaye umwanzi wa mbere mu bukwe wanjye.
Kuko hasigaye icyumweru kimwe haje umusaza murugo mwerekwa mu iyerekwa araza afatanya nuwo mukobwa mwishwa wanjye ubu wabaye umudamu bakora ibyo bagombaga gukora usibye ko,Uwiteka nyine bitamubujije kundengera mu gihe cya kaga na makuba.Niba se,igiti kibisi bakigenje gutyo,mbese bizagenda gute nibagera kugiti cyumye.
Hanyuma se nimba umucyo ukurimo ar’umwijima,mbese uwo mwijima ungana iki?Matayo 6:23,bitekerezeho hanyuma ufate icyemezo kijyanye nubushake bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi
Igikorwa cyose mukora,gikwiye kuyoborwa n’Uwiteka Imana,kuko mutarabanyu ngo mwigenege,kuko iyo biza kumera gutyo,ntabwo Umwami Yesu Kristo yari kuza mu isi yabazima ngo atange ubugingo bwe,kugirango aducungure.





