Home News Nikuki umulimo wo guhanura utoroshye kandi abahanuzi bagahozwa ku nkeke kugez’ubwo bicwa?

Nikuki umulimo wo guhanura utoroshye kandi abahanuzi bagahozwa ku nkeke kugez’ubwo bicwa?

0

Umulimo wo guhanura nta bwo woroshye nubwo benshi muriki gihe bakunze kwiyitirira uwo mulimo wimboneka rimwe.Ni umulimo ukomeye cyane ku buryo iyo mpano idapfa guhabwa uwari we wese bitewe ni ngaruka ziwugaragaramo.

Uhereye cyera kose abahanuzi bahozeho,ariko ababayeho kuegeza bashaje babarirwa ku ntoke,aho usanga ubuteegetsi budakunda impano y’ubuhanuzi kimwe nabafatanya bikorwa babo(Pharses)usanga bahora bakorana n’ubutegetsi kugirango bafunge imiryango yose ntahazagire aho ijambo ry’ubuhanuzi rimenera.

Bijya gupfa kare kose umwanzi ari we Satani nabafatanya bikorwa bayo(abadayimoni,abapfumu,abafarisayo,na bakonikoni)abo bose barwanije ijambo ry’ubuhanuzi kuva kera kose,byageze naho ijambo ry’Uwiteka Bibiliya bayitwika bayica mw’isi yabazima.

Ariko igitangaje uburyo yaje kongera kuboneka ikagaruka mw’isi namateka avanzemo nibitangaza by’Uhoraho twa kwita amayobera matagatifu aka wa mugani wa padiri Nahimana Thomas.

Umwanzi amaze kubona yuko ubuhanuzi bumubangamiye yatangije urugamba rwo gukuraho ubwami bwari bwemewe n’Ijuru.Abusimbuza (REP) kugirango azabone inzira nziza yo guca ubuhanuzi mu isi ya bazima abone uko yisanzura mugukomeza umulimo we wo gukiranirwa.

Nibwo ku isi hagiye hatangira ibyo bise (Revolution) aho byabaye ngombwa ko ngo ubutegetsi butangwa nabaturage nyamara byari bihabanye nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ubundi Umuhanuzi niwe washyiragaho ubuyobozi cyangwa se ubwami inyito yose wabyita nta kibazo(provided)wumva icyo iyi nyandiko ishatse kuvuga.Ubuhanuzi bushyiraho kandi bugakuraho nkuko mu maze kubimenyera mu buhanuzi bwandikwa ku kinyamakuru inyangeNewss.com

Ahari waba urumwe mu bantu bibaza ngo kuki ubuhanuzi burwanywa na leta iba iriho kubutegetsi,ariko se ubundi abatavuga rumwe na let abo bashobora kubushyigikira mu gihe buba butabavuga neza?

Ubundi se ubuhanuzi niki?

Ibi byose nibibazo umuntu yibaza cyane iyo ari wenyine aho aba yiherereye arimo gusoma ijambo ry’ubuhanuzi.Ese buriwe se ashobora guhanura?Ese abiyita abahanuzi bose nibo koko baba bakora uwo mulimo?

Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo yaravuze ati,igiti kimenyekana ku mbuto zacyo,kandi imilimo umuntu ukora ibasha kugaragaza uwo ari we.Bityo bitewe nimilimo akora akaba yakwitirirwa iryo zina rijyanye nimilimo akora(Umuhanuzi) cyangwa se umwicanyi,umurozi,umugome,nandi mazina menshi agaragaza uwo uriwe.

Leta iba irikubutegetsi irwanya ubuhanuzi kuko ubuhanuzi ubwabwo nubutegetsi bushingiye ku ijambo ry’Uhoraho(nimwe muri za deparitoma)zigize ubutegetsi kuko buravuga bikaba byategeka bigakomera.

Akenshi rero buvuguruza imigabo nimigambi byabategetsi,bigatuma abategetsi bitabyishimira kuko abantu benshi bafite umwuka wo kutubaha Imana no kutayumvira.

Iyo mbuto rero ibabamo niyo ituma batayumvira kandi nta bwo biba kutayumvira gusa,ahubwo bafatakaniriza hamwe n’umwanzi kurebera hamwe uburyo barwanya Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bibwira yuko ahari babasha kuyitsinda.

Ikibrohera cyane kandi kikababera inzira ngufi ya yindi yamaze abana b’abatwa,ni uko baca igihanga cy’Umuhanuzi agakurwa ku isi ya bazima akareka gukomeza guhanura ibiteye ubwoba abantu batuye isi kuko muri kamere ya bantu nta bwo bashaka kumva ko hari ibyago bibategereje kuko usanga batarya utwabo batekanye bityo bagahitamo kwica intumwa y’Uhoraho mu gihe bakabahe bahiga Imana bakaba ariyo bica niba byabashobokera.

Aha ushobora kwibaza ikindi kibazo uti,ese Imana yihishe abantu kubera kubatinya?Oya ahubwo ubuturo bwayo butandukanye nubwa bana b’abantu,kandi kuko yo ar’umwuka nta bwo Wabasha kuyirebesha amaso yumubiri ngo bikunde cyeretse ibanje ku kugirira neza maze ukabasha kuiyirebesha amaso yumubiri.

Iramutse yiyiretse abantu bose bashiraho kuko uburyo yameremyemo Adam na EVA bari baremwe mu buryo babashaga kuyireba ndetse bibiliya itubwira yuko yanabasuraga buri mu masaha ya nimunsi akazuba zuba kageze muri nyina.

Yarabaganirizaga nta muntu numwe wigeze ahishukirwa ururimi bavuganagamo n’Uwiteka Imana Nyiringabo,ariko ibyanditswe bivuga ko ngo yabasuraga buri mugoroba.Icyo gihe nta miruho yari yakaje mu isi,gusa bivugwa ko ngo Uwiteka yabaga yaje kureba Adam ngo amubwire aho ageze yita amazina inyamaswa nibindi byaremwe nawe.

Amabara,ibimera byose biratangaje kuba bifite amazina yabyo yihariye kandi ikindi gitangaje uzasanga amoko yose yo mu isi azi amazina yibyaremwe byose biri ku isi ya bazima.

Nyamara igiangaje nta bwo abantu babanje kujya mu ishuli ngo bigishwe bamenye amazina yibiri ku isi,usibyeko akenshi niyo bagiye ku ishuli usanga bahabwa inyongera yibyo batari babona cyangwa bitarangwa mukarere kabo.

Tugarutse rero k’Ubuhanuzi ubunuzi ubwabo nubutegetsi bushingiye ku ijambo ry’Imana Uwiteka Nyiringabo.Satani aburwanya kuko ar’ubundi bwami bufite imbaraga zidasanzwe kandi zitajya zineshwa ni mbaraga z’umwijima.Kandi nta bwo ubuhanuzi bujya hukoresha imbaraga z’umubiri kugirango bubashe kugera ku butegetsi ahubwo bwo buravuga bikaba bwategeka bigakomera niyompamvu za leta zica Umuhanuzi kuko Umuhanuzi iyo amaze kwicwa umulimo yakoraga usigara nta muntu uri kuwukora kuzageza igihe hazabonekera undi Muhanuzi uzasimbura uwitaby’Imana.

Urupfu rw’Umuhanuzi akenshi ruturuka kumyumvire ye uko yumva ijwi ry’ubuhanuzi,ubwenge bwe bushobora gutuma yicwa cyangwa akarokoka kuko gusobanukirwa imvugo y’Uhoraho akenshi biragora.

Hari nigihe rero aba adatinya urupfu kuko kubona Umuhanuzi utinya urupfu ntibikunze kubaho,ariko iyo Uwiteka akubwira ati,uzakora imilimo iyi niyi,icyo gihe kuko uba ugifite gahunda ndende n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo biba ngombwa yuko wirinda cyane kugirango uzasohoze umugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Kandi naho wagwa mu mutego w’umwanzi kubera umuruho wiyisi cyangwa se kurangara nubundi Uwiteka aba agifite izindi mbaraga nubundi buryo bwo kugukiza akagakura mumaboko yarubamba kugirango umenye yuko arumunyembaraga zitangaje zirengeye iz’abana b’abantu.

Icyatumye Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo yicwa nidini rya abadivantiste bumunsi wa 7,nuko yagaragaje imaraga z’ubwami bw’Ijuru kandi yanakoraga ibitangaza nibimenyetso ibyo abafarisayo birirwa babeshya abantu ko ngo bakoreshwa n’Imana kandi ari urugambo gusa nta cyintu bagirira muri bo.

Bamaze kubona ko icyubahiro cyabo kimaze gucika amazi,nibwo bahuzaga imigambi yo kumuca igihanga,bamukurikiza Umuhanuzi YOHANA warumaze iminsi micye yishwe n’Umwami Herode bisabwa na Herodia wari umugore wa Philip akaza kwikundwakaza kuri Herode bigatuma amubera umugore we.

Kubera ko Yohana burigihe yavugaga ko Herodia atari umugore wa Herode nyakuri ahubwo yamwambuye undi mugabo,byatumaga icyubahiro cyuwo mugore gisa naho kigabanutse imbere ya bana b’abantu.

Aha twibutse ko Yohana ari we Umuhanuzi Eliya wagiye mu Ijuru adapfuye ibyahanuwe bikavuga ko ngo azagaruka mw’isi ya bazima akazaba integuza y’umukiza maze akazacibwa igihanga akajugunywa mu mahuriro y’inzira.

Bakundwa bene data uyu mulimo nta bwo woroshye,kandi igitangaje kandi giteye ubwoba ni ukuntu amahanga yose yo mu isi yumvikanye kubijyanye no kwemeza yuko ngo ubuhanuzi butemewe na mategeko bakabyita (Incitement) barangiza bakavuga ko ngo nta tigeko rikwiye kubaho ryo guhana abarozi bajujubije abantu b’Imana muri iyisi ya rurema.

Ibi byose byakozwe nubutegetsi bwa satani nabadayimoni kugirango ijambo ry’ubuhanuzi ritabasha kubona umwanya mu mitima ya bana b’abantu maze umwanzi akikorera ibyo yishakiye kuko ari nta mu pastor ushobora gutinyuka ngo avuge ko hagiye kubaho intambara ahubwo kenshi ugasanga bavuga amahoro ari ntayahari.

Ubutegetsi bwagira gutya bugakurwaho bagatangira kuvuga ngo Imana yari yarabibabwiye,ariko se ko yabibabwiye byari ukugirango bube ubwiru? Cyangwa byari ukugiango mu bivuge byibuze ntihabura kuboneka abo ubuhanuzi bwabasha gukiza kubera gukwirakwiza inkuru nziza iturutse mu Ijuru.

Ubwo se niyihe ngororano muzahabwa igihe ibyo mubwirwa mubigira ubwiru kubera gutinya uwica umubiri mu gihe mwari mukwiye gutinya uwica ubugingo ?!!! Very Very Sad.

Ibi byose biturutse ku ntambara duhura nazo byabaye byiza yuko twabasangiza ku kaga amakuba ibyago tugenda duhura nabyo niyompamvu twabateguriye iyi nyandiko kugirango niba muri abanyabwenge mubashe kugira icyo mwatoraguramo.

Reka tuvuge kuri iri jambo,turabizi neza yuko urugamba ruri hafi cyane kurangiza,nyuma yibi uzasanga abantu benshi bazaza aho tuzaba turi batubwira ngo twarabasengeraga.Ariko se niba udashobora gushyigikira umulimo dukora kandi ibimenyetso byawo biwugaragaza yuko ukomoka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,koko Wabasha kuwusegera.

Gusa reka ndangize nshima bene data bashyigikira uyu mulimo mu buryo bwose,mbifurize umugisha w’Uhoraho no guhabwa ubutabera bukwiriye buturutse k’Uwiteka kugirango bazabashe kwinjira mu isezerano ari bigusha bibasha kubaboha.Mu gire ibihe byiza kandi Uhoraho Uwiteka Imana nkorera abagirire neza kandi abiteho.

Namwe mwigira yko turikumwe kandi tutarikumwe reka mbabwire ngo muraruhira ubusa nkabasanyi bikigihe,kuko ibyo bita uburyo bwabavuye mu mubiri bukimukira mu bwoko aho igihimba cy’umubiri cyakagombye kwishimira uko waremwe usanga ari mu maro gisa naho kigifite kuko cyabaye umuletwa w’ubwonko bukaba aribwo buetegeka numutima kandi umutima wakagombye gutegeka umubiri nubugingo.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar