Home News Niki Uwiteka Imana akurikiza guhitamo umuntu uzayikorera?

Niki Uwiteka Imana akurikiza guhitamo umuntu uzayikorera?

0

Abantu benshi bashobora kuba badasobanukiwe hariho abantu bitwa cyangwa biyita abakozi b’Imana bazwi kwizina ry’abashumba(Pastor’s) Intumwa(Apostles) abigisha(teacher’s) abavugabutumwa(Evangelist) Abahanuzi(Prophet and Prophetes) nk’uko izi mpano zigaragara mu gitabo cy’Abefeso 4:11

Nk’uko byanditswe,izi mpano zatanzwe n’Umwami Yesu Kristo,ariko kandi hariho n’impano [9] z’umwuka wera,ziboneka mu bakorinto ibice [14:1-20] habonekamo impano zigera kuri [9] nk’uko twatangiye tubivuga hejuru.Usubiye inyuma gato mu gitabo cya YESAYA cyangwa ISAIH ibice [9:6] naho uhasanga impano zigera kuri [7] zose hamwe uzikubiye hamwe zibasha kugera kuri [22]

Bivuze ngo,umukozi w’Imana cyangwa umugaragu w’Imana(Umuhanuzi) cyangwa se bamenya,aba akwiye kuba izo mpano zose uko zingana azifite uko ari [22] udakuye nimwe kuko bidashoboka yuko wakorera Uwiteka Imana Nyiringabo ufite ikibuzeho.

Ariko reka tubanze turebe icyo Imana ikurikiza iyo igiye guhamagara umuntu.Mbere na mbere musanzwe mubizi neza yuko,Imana mbere yuko izana umwana wayo hano mu isi,Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo.Yabanje gushakisha uburyo ashyiraho ubwoko azakomokamo.Nibwo yatoranyaga sogokuruza Abraham imukura mu gihugu cy’iwabo,imujyana mu gihugu yamuhayeho isezerano cyitwa CANNAN.

Nyuma y’igihe kirekire ategereje isezerano ry’umwana nyuma y’imyaka igera kuri [35] yaje kubyara umwana amwita ISSACK wavutse nyuma ya ISUMAEL wavutse kubwintegenke za Sarah umufasha wa ABRAHAM.Imana gusohoza isezerano,yaje kwagura umuryango ubwo ISSACK yahabwaga umugisha wa bana [12] bakajyanwa mu Egypt aho bamazeyo imyaka [430] bari mu buretwa.

Bamaze kugwira,bageze kubihumbi [600,000] bakuwe mu EGYPT basubizwa muri gakondo ya bakiranutsi,mk’uko babisezeranijwe n’Uwiteka Imana biciye kuri Abraham sogukuruza wamahanga,na bizera bose bahawe kwitirirwa izina rye.

Bamaze guhabwa gakondo,nibwo Uhoraho yateguraga umugambi wo gukomeza ubwo bwoko,banga gukomeza kuyoborwa n’Imana banga ko Umuhanuzi Samuel yakomeza kubabera umucamanza wubwo bwoko.Nibwo Uwiteka yabwiraga Samuel ko abimikira Umwami SAUL kugirango ababere Umwami nk’uko babishakaga.

Igihe cyaje kugera Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,avukira mu muryango w’Umwami DAVID,ukomoka kuri BOAZ washakanye na RUTH wabaye akaramata na NAOMI kandi atari umw’Israel waje kuba nyogukuruza w’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo watubereye incungu.

Bishatse kuvuga ngo,Imana mbere yuko iyo yaguteguriye kuzayikorera,ibanza kureba mu bwoko bwayo,hanyuma ikareba mu muryango wayo witwa abana b’Imana,kuko abantu b’Imana barangwa no kutayubaha.Ariko abana bayo,barangwa no kuyubaha no kuyumvira.Iyo ibuze mu bwoko bwayo,ishakira mu muryango wayo,yakubura mu muryango,igashakira hagati y’abagore n’abagabo baba bafite umutima mwiza,kugirango wowe iteganya kuzakoresha ibashe kugaha kamere yumwe mu babyeyi bawe.

Aho naho iyo ihabuze kamere nziza umwana yazakurikiza hagati ya babyeyi bombi,iyo ibonye ko igihe na gahunda byayo bizahura no kubaho mu gihe cyawe,ikuremera kamera yawe nziza ihura n’umutima w’Imana ikeneye.Ubwo ukavuka ugakurana imico inyuranye n’iya bana b’abantu basanzwe,nubwo bitakubuza guhura n’intambara zikomeye za badayimoni ari nazo zigutyaza ukazavamo umuntu Imana ikeneye.

Ntabwo Imana ipfa gufata uwo ibonye wese ngo azahinduke umugaragu wayo,cyakora ushobora kuba umukozi wayo,kuko abakozi bakorera ibihembo byo mu isi,kandi bakaba nta mugabane bafite mu Ijuru kuko ibihembo byabo babihembewe ku isi ya bazima.Naho uwemeye kuba umugaragu ashobora guhinduka inshuti y’Imana cyangwa umwana murugo rwa data bitewe nuko yemeye kumvira shebuja noneho agakurwaho kuba umugaragu ahubwo akitwa umwana murugo YOHANA 15:14-15 You are my friends if you do what I command.[15] I no longer call you slaves,because a master doesn’t confide in his slaves.Now you are my friends,since I have told you everything the father told me.

Ahangaha murabona yuko nta hantu hari ijambo ryitwa servant bisobanura umukozi,ahubwo har’ijambo ryitwa slaves bisobanura umugaragu ubwo rero abiyita bakozi b’Imana ngirango murumva yuko ibihembo byanyu bizarangirira mu isi ya bazima kuko mwanze kwitwa abagaragu ahubwo mushimishwa no kwitwa abakozi kandi nyine umukozi akorera ibihembo atahembwa akareka akazi.

Byumvikane neza yuko hariho abantu bihaye akazi bakabyitirira ko ar’Imana yakabahaye,kandi iyo Imana yaguhaye  akazi unategereza yuko iguhemba,ariko noneho iyo unaniwe kwihangana ugatangira kwaka amaturo ni byacumi nibindi byitwa kubiba nandi mazina bagend abakoresha usanga nyine warihaye akazi uhemberwa kadafite aho gahuriye n’umurimo w’Imana ikorera mu bagaragu bayo.

Abiyita abakozi bayo,mu bihorere kuko ibihembo byabo bizarangirira hano ku isi.Imana ntishobora kuguhamagara no hanyuma ujye kwigishwa na bana b’abantu.Ahubwo ikujyana mu gihugu cy’Ubutayu aho wigishwa imikorere y’ubwami bw’Imana ishobora byose kugirango ubwo uzakurwa mu butayu ugiye gutangira umurimo uzabe warabaye igikoresho gifitiye nyiracyo umumaro.

Bene data bakundwa reka tubabwire yuko umwanzi Satani ar’umwuka,ntabwo afite umubiri nk’uwa bantu.Abakandagira Satani rero bakoresheje umubiri,bari bakwiye kwitonda cyane.Kuko Satani ushobora kumundagira mu buryo bw’umwuka,ukoresheje ijambo ry’Imana ryuzuye muri wowe,kwerekwa ugasengera ku iyerekwa,no kwiyiriza no gusenga Imana,utibagiwe kwandika inzozi na mayerekwa.

Sinzi niba mujya mutekereza impamvu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,atanga ijambo ry’Ubuhanuzi rya buri munsi nkibiryo bitunga umubiri bya buri munsi.Kimwe cyo,Imana iba ishaka ku kumenyesha ibirimo gukorerwa mu isi ya bazima,kugirango niba urumunyabwenge ubashe kubona icyerekezo cy’uburyo usenga Imana nuburyo warwanya Satani ushingiye ku iyerekwa.

Niba Imana ivuze ko ubukungu bugiye gukubitwa hasi,uba usabwa gutekereza uko ugiye kubyifatamo nuburyo ugiye gusenga.Niba ivuze ko hagiye kubaho intambara mu gihugu,Imana iba ishaka ko wayijya imbere ukayibaza icyo ukwiye gukora niba wahunga cyangwa niba waguma mu gihugu ikazahakurindira.

Kandi iba inashaka ko ugira ubwenge bwo kwirinda kugirango umenye ko ibihe bitameze neza,kugirango niba wanakoreshaga umutungo wawe nabi,utangire ugabanye gushayisha ahubwo utangire witware neza uniteganiriza bitewe na makuru yo mu Ijuru aba akugeraho kugrango utazatungurwa nkapagani bose.

Niba umwakagara agiye gukurwa kungoma,niki ukwiye gukora?Ubwo niwowe ukwiye kubaza Imana itagusubiza,ugakoresha ubwenge usanzwe ukoresha kuko igikenewe ni uko wamenye yuko umwakagara ibye byarangiye!Ariko igihe uziyicarira nkabandi bose batagira Imana,ubwo birumvikana yuko kurimbuka kwawe kuzaba kuri hafi cyane kukwegereye.

 

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar