HomeInte'lNiki gitumye Museveni ashaka kugambanira Gen.Kayumba Nyamwasa,hamwe n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro?

Niki gitumye Museveni ashaka kugambanira Gen.Kayumba Nyamwasa,hamwe n’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro?

Itangazo rigenewe abanyamryango ba Rwandese Democratic Monarchy RDM,iramenyesha abanyarwanda na banyamuryango bayo byumwihariko,yuko RDM ibamenyesha yuko badakwiye gushyigikira umutwe wa Politike wa RNC. Kuzageza igihe hazaba hamaze gukorwa amasezerano yubufatanye hagati y’ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro na RNC,kandi ayo masezerano akazashyirwa ho umukono nimpande zombi kandi hakabaho gihamya zigaragaza yuko ayo masezerano azubahirizwa.

Nkuko mubizi yuko repubulika zatetse uRwanda uko ari [3]; imyaka ibaye [56] bategeka ariko bananiwe gutanga ituze na mahoro mu baturage. Kuva iyo myaka yose bategetse,ahubwo bahisemo inzira y’ikinyoma bateranya abana buRwanda bitwaje amoko kugirango bakomeze kwibera kubutegetsi basahura umutungo w’igihugu cyacu.

Ngirango mwabonye inyadiko twabagejejeho ubushize yagaragazaga ikinyoma cya za repubulika zose uko ari [3] zagiye zihindura amateka y’igihugu cyacu.Nibyo twemera yuko Gen.Nyamwasa yahuye nibibazo bikomeye aho Umwakagara yashakaga kumwivugana,ariko ntabwo ibyo byamuhesha uburenganzira bwo gufata ubutegetsi ngo ubwami bw’uRwanda bukomeze kwibera mubuhungiro.

Mwabonye yuko baciye igihanga Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa bakoresheje uburiganya bukomeye banyuze mu bagize inteko y’ibwami nkuko twagiye tubibagezaho mu nyandiko ku kinyamakuru inyangeNews uhereye mukwezi kwa Kanama 2016 izo nyandiko na nubu ziracyariho mwazihasanga.

Abanyarwanda barambiwe ikinyoma cya repubulika itemewe na mategeko,ntabwo bazahora bahunga birirwa baterwa hejuru na mahanga kubera ubutegetsi bubi bushingiye ku kinyoma uhereye 1962 kugeza nubu.Abanyamuryango ba RDM baherereye Uganda,USA,UK,France,Ububiligi,Canada mwese muzajya mumenyeshwa amakuru biciye ku kinyamakuru inyangeNews niho tuzajya tunyuza amakuru kugirango ashobore kubageraho.

Gen.Kayumba Nyamwasa uhagarariye RNC,yamaze kumvikana nigihugu cy’Abafaransa na Uganda bakaba aribo bagiye kumutera ingabo mubitugu gutangiza intambara kugirango Umwakagara atazakoresha amatora.Ibyo turabishyigikiye mu gihe bazaba bemera gukorana n’ubwami bugendera ku itegekonshinga kuko amahoro yacu ashingiye kubutegetsi bwemewe namategeko niho ashingiye!

Arabashaka kwinjira mu gisirikare mube muretse kuzageza igihe tuzavuganira na RNC tukabamenya gahunda uko iteye, kuko twizera yuko ikinyamakuru cyanyu inyangeNews gifite abantu benshi batari bacye mu binyamakuru bikorera ku isi ya bazima.Tuzabagezaho itangazo tumaze kumenya ukuri ku ntambara igiye gukuraho Umwakagara niba ubwami bw’uRwanda buzaba bubifitemo uruhare kugirango mutazongera kugirwa ibikoresho byabashaka kwifatira ubutegetsi nkuko batugize mu myaka yashize 1990.

Muribuka uko twakoreshejwe na RPRK batubeshya yuko ngo baharanira ubwami bw’uRwanda,muzi uko bangize igikoresho bitwaje ijambo ry’ubuhanuzi ryavugaga uko ubwami bw’uRwanda buzasubizwa ku ngoma.Uko twatandukanye murakuzi kugeza ubwo hashinzwe umuryango wa RDM uharanira gusubizaho ubwami bw’uRwanda.

Umuryango RDM wahitamo ko Umwakagara yakomeza gutegeka kuzageza igihe tuzumvikanira kubijyanye nuko twakuraho Umwakagara kuko nta cyo bimaze gukuraho RPF/FPR,hanyuma tukimika RNC,kandi abayigize ari nabo twabanye muri FPR tuzi uko batugize uko bagiye baduhinduka kugeza ubwo bahindukanye hagati yabo.Iyi nyandiko irareba abanyarwanda bose bakunda ukuri namahoro kugirango tubashe kubona gakondo twasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Muribuka uko ubuhanuzi  bwavuze yuko umwana w’UMUSITA [M7] yuko agiye kugurisha gakondo ya bakiranutsi.Museveni na Gen.Nyamwasa barashaka gusubiza uRwanda mu bihugu bivuga igifaransa kandi muzi yuko ubu uRwanda rubarirwa mu bihugu bivuga Icyongereza kandi muzi yuko Ubwongereza na USA na Israel ari bo bafashije FPR yabeshyaga yuko izagarura Umwami w’uRwanda baciye igihanga bageze kubutegetsi bakavuga ko uRwanda nta bwami bufite bwemewe na mategeko kandi ahubwo bazi yuko repubulika zose zabayeho arizo zitemewe na mategeko.

Abafaransa batekereza yuko banyura muri Museveni kuko atagicana uwaka na Bongereza na America kandi murabizi yuko ibyo bihugu ari byo byafashije abatutsi kugera kubutegetsi. Bamaze kubugeraho bakoranye imyaka [15] gusa, batandukana kubera kwanga kubahiriza itegekonshinga ryatowe na baturage mu mwaka wa [2003] mukwezi kwa kanama taliki ya [25] maze umwakagara abonye yuko manda ze ebyeri[2]; zirangiye akazashyikirizwa ubucamanza kubera ubwicanyi yakoreye abanyarwanda na bakongomani  bagera kuri miliyoni [10] nibwo yahinduraga itegekonshinga kugirango agundire ubutegetsi ubuzira herezo.

Niyompamvu duhora tubakangurira guhunga kuko iyi ntambara igiye kuba intambara ya kataraboneka.Umwami YUHI VI wasimbuye Umwami Ndahindurwa,murabizi yuko ar’Umwongereza.Kandi uRwanda kugeza ubu rukaba rubayeho ku nkunga za Bongereza na America.

Gen.Kayumba Nyamwasa na Gen.Kaguta Museveni bakaba bashaka kugurisha uRwanda abafaransa kugirango babanyure murihumye bafate ubutegetsi.Kandi ibyo ntabwo byashoboka kuko inzego z’iperereza nigisirikare na leta muri rusange byishinzwe na USA na UK urumva se bakwemera gutakaza akayabo kamadollar na mapound bashoye mu Rwanda hanyuma abafaransa bagasubirana uRwanda kandi ruri mu maboko yabo?

Abafaransa,Museveni,Kayumba Nyamwasa mbere yuko bagera I Kigali,America n’Ubwongereza bazahita bakora ibishoboka byose bahite baca igihanga Umwakagara mbere yuko Gen.Nyamwasa afata ubutegetsi.Maze ingabo za RDF zazihita zicikamo ibice [2] batangire guhanga hagati yabo. Maze ONU izahita yohereza indege zije guhagarika intambara izo ndege zizarasa ibiti na mabuye abazaba batuye mu murwa mukuru bazashira kuruta abatuye mu biturage maze ingabo za ONU nk’uko bivugwa mu buhanuzi zizafata igihugu maze bahe ubutegetsi Umwami YUHI VI yime ingoma maze hashyirweho leta y’inzibacyuho yo kugarura amahoro mu gihugu kuzageza igihe hazabera amatora hamaze kwizerwa umutekano kuburyo hakorwa amatora mu mahoro.

Igihugu kizasigarana abantu bacye cyane kubera iyo ntambara igiye guterwa na [M7 na Gen.Nyamwasa] bashaka gusubiza igihugu mu maboko ya bafaransa kandi batagifite ijambo mu Rwanda.Ndetse bikaba bizwi yuko abafaransa bafatanije na FPR,gukora genocide akaba ariyompamvu kugeza ubu ikibazo cy’urubanza rwa genocide rwananiranye kuko bose bitana bamwana ukuri ku kaba kwaraheze mukirere kugeza ubu bikaba bitarasobanuka uwagize uruhare rwa genocide muri 1994.Ikibazo s’Umwakagara,ahubwo ikibazo ni uburyo abatavuga rumwe na leta ya Kigali badakorera hamwe kubera gushaka kwibira ubutegetsi.Ubwira abumva ntavunika ntimuzavuge ngo ntimwaburiwe kuko akari inyuma karahinda umuriro abashoboye guhungisha imitungo yabo mwabikora hakiri kare.

NB:Mu gihe Gen.Nyamwasa ari muri zo gahunda,Gen.Museveni nawe yibereye muri gahunda zo gushaka uburyo yakoresha Gen.Nyamwasa nkigikoresho kugirango bakureho Umwakagara namara kumukuraho,ahite yimika undi muntu nk’uko yabigenje mu myaka yashize ubwo yicaga Gen.Gisa Fred Rwigema,agahita yimika Umwakagara aho yaje kumugira igikoresho aho Umwakagara yahitanye abakuru bingabo(Commanders) bagera kuri [44] kubera ishyari yarafitiye abanyarwanda yuko bazamurusha ingabo zikomeye kumugabane w’Africa.

Impamvu president Museveni ashaka kugambanira Gen.Kayumba Nyamwasa ni uko aramutse afashe ubutegetsi adashobora kumugira igikoresho cye,kuko Gen.Nyamwasa azi neza ibyo yabakoreye ubwo bari kurugamba rwa RPF,Nyamwasa azi neza yuko intwali z’uRwanda zose zaguye kurugamba Museveni yabigizemo uruhare rukomeye cyane kubera gutinya yuko uRwanda rwazamurusha amaboko murwego mpuzamahanga.

Indi mpamvu ikomeye cyane ni uko ubuhanuzi buvuga yuko ubwami nibwima ingoma,Uganda izasubiza igice cy’uRwanda cyatwawe na Uganda NKORE KWA NDORI WA NDAHIRO, NA MASAKA babihawe n’Ububiligi bwari bufatanije n’Ubwongereza mukurwanya Ubudage mu ntambara ya kabiri yisi yose birengagije inama y’Iberile yabereye mu gihugu cy’ubudage mu w’1884 yagabanyaga imipaka kugeza magigo aya iyo mipaka akaba ariyo ibihugu bigenderaho.

Byumvikana yuko niba Umwami w’Ubwongereza YUHI VI naramuka yimye ingoma,atazabura kugarura igice cyahoze ar’uRwanda.Ikindi giteye ubwoba president Museveni ni uko Umwami w’Ubwongereza YUHI VI akomoka mu Rwanda bityo bizamworohera cyane kumvikana muri communute international kugaruza ibice by’uRwanda hatabayeho intambara ahubwo hakoreshejwe diplomasi ku buryo bitazasaba ko hakoreshwa intambara iyo akaba ariyompamvu Ubufaransa bwagize ubwoba bukomeye cyane bituma bujya gutereta Museveni hamwe na Gen.Nyamwasa kugirango bakorere hamwe mugukuraho Umwakagara kubutegetsi.

Impamvu [2] Gen.Nyamwasa ashaka kugambanira ubwami bw’uRwanda buyobowe n’Umwami YUHI VI wasimbuye Umwami Ndahindura Kigeli V ku ngoma.

Iya mbere ni uko ashaka kwihimura k’Umwakagara nabambari be,bashatse kumuca igihanga.Impamvu ya kabili,nawe abonye iyo ntebe yo murugwiro ntabwo yamugwa nabi kandi amaze gukora izina ryamaze kumenyakana mu mahanga nubwo harimo uruvange rwa genocide yakorewe abatutsi ninayompamvu yahisemo kumena ibanga rya genocide bakoze mu w’1994 bayobowe n’umwana w’Umwega watumye ahunga agahinduka ikigarasha kandi bafatanije ibanga ry’ubutegetsi.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments