Inkuru twabagejejeho yuko umwicanyi Gen.Maj.Nziza Jack waretswe umuryango asohoka mu gisirikare,ubanza ibye byaba atari byiza.Baca umugani ngo nta gahora gahanze!Nziza yishe abantu yibwira yuko avukana n’Umwakagara wagirango ni mpanga zavukanye.
Birahwihwiswa yuko Umwakagara abinyujije muri Gen.James Kabarebe yategetse James yuko yirukana Nziza na KK kubera gutinya yuko baba bari muri gahunda zo kumucisha igihanga muri aya matora yinkina mico.Ariko burya icyo utinya ninacyo ki kugeraho uko niko Job yabivuze!
Iyirukanwa ryabo ba Gen.Biri mu buhanuzi ariko nta bwo twibuka igice neza byanditswemo,buvuga yuko ngo James azirukana abageneral mu gisirikare kugirango asigare ntawe yikanga mu gisirikare cyane abamurusha uburambe mu gisirikare.Ariko kandi biranacyekwa yuko ngo yaba yishakira ubutegetsi ariko agatinya Nziza na KK kuko basa naho bumvikana na Nyiramongi kandi we bakaba badacana uwaka!
Umugani wa Nziza ngo isi ni ntoya cyane,ubanza noneho yaba yamaze kubona yuko isi ingana numudugudu kuko mbere yabivugaga akiri mu biro bya gisirikare,noneho ubanza ubwo agiye hanze agiye kumenya uko ingana bitari ukugereranya nkuko yabigereranyaga akiri mu ngabo za bega.
Biravugwa yuko ngo Umwakagara yatinye Nyiramongi cyane yuko batagicana uwaka nyuma yaho bimenyekaniye yuko yabyaranye na Nduhungirehe kuva icyo gihe Nyiramongi ngo yaba arimo gushakisha uko yacisha igihanga Umwakagara kugirango yigarurire ubutegetsi nabasaza be bamugire umukuru w’igihugu.
Kurundi ruhande Gen.Kabarebe nawe intebe yo murugwiro akaba ayimirira amacandwe,kandi ikaba itamugwa nabi aramutse asimbuye sebuja dore ko nawe ari Umwega kugiti no ku ngoma ngo ba!
Gusezerera abajya muzabukuru nta bwo ari bibi,ariko se,iki nicyo gihe byari bikwiye gukorwa?Cyangwa umwana w’Umwega yaba afite ibyo ahamura kumanywa yihangu!Ubanza ibintu bitazoroha reka tubitege amaso turebe uko bigiye kugenda dore ko hasgaye igihe gitoya tukamenya aho byerekera.





