Umwakagara yashatse gusibanganya amateka y’uRwanda yerekeye ubugome abega bakoreye uRwanda uhereye ku rucunshu kugeza ubwo amateka ya nyuma y’1959 bayasibye mu nyigisho z’uburezi uhereye mu mwaka w’(1999 – 2000), kugirango urubyiruko ntiruzamenye amateka y’uRwanda n’abanyarwanda cyane (Abega) ibyo bakoreye abanyarwanda uhereye cyera kose.
Ikindi kibi bakoze nubwo ibibi bakoze ari byinshi,nkuko biri mu muco w’abega na FPR yabo,bari bazi neza yuko aribo babaye imbarutso y’indege yahitanye uwahoze ar’umukuru w’igihugu perezida Habyarimana Jevenal ikaba ariyo yabaye intangiriro ya jenoside yahitanye abanyarwanda batari munsi ya miliyoni [4] ubariyemo abatutsi n’abahutu biciwe muri DR Congo bari barahunze ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Irindi banga rya genocide abanyarwanda batamenye,cyane abo mu bwoko bw’abahutu,ni uko hariho abatutsi bakijijwe n’abahutu nyuma ya genocide abacika cumu b’abatutsi bategetswe na FPR gushinja abahutu babahishe muri genocide kugirango ubumwe bushingiye ku bacika cumu n’abahutu babahishe bucike kuko Umwakagara yabireberaga muri ndorerwamo ya politike akabona yuko abacika cumu nibongera kwihuza n’abahutu ubutegetsi bwa FPR butazabashobora ngo bubatwaze igitugu.
Nibwo bashatse uko babatandukanya (Divide and rule) kugirango hatazigera habaho guhuza kwa banyarwanda ari abatutsi baturutse hanze batari mu Rwanda,cyangwa abahoze mu Rwanda batigeze bahunga.Dore ibibazo babazaga umuntu wari yaracitse kw’icumu nkaho batifuzaga ko hari uwarokoka.
Barakubazaga ngo kuki warokotse?Ninde wakurokoye?Intambara yabaye uri he?aho kugirango bishimire yuko warokotse cyangwa wacitse ku icumu,ahubwo bakababazwa nuko warokotse,iyo bumvaga ko warokowe n’umuhutu,kandi bo barifuzaga ko wavuga ko warokowe n’inkotanyi byabaga ari ikibazo gikomeye cyane mu matwi yabo.
Amakuru aturuka mu rwagasabo avuga yuko bakoze ibishoboka byose bakemeza abacika cumu gushinja abahutu babahishe kugirango habeho inzika hagati y’abacika cumu n’abahutu babahishe,ibyo byaje gutuma nyakwigendera Assinapol Rwigara na Nyakwigendera Jean De Dieu Mucyo hamwe na Dr.Rose Mukankomeje babyanga ahubwo basaba yuko abahutu bahishe abatutsi bazashimirwa kurwego rw’igihugu.
Ariko ibyo Umwakagara yarabyanze,nyuma nibwo yaje kubyemera bamaze gutegura umugambi wo gutsemba abacika cumu bahishwe n’abahutu cyangwa nabo inkotanyi zarokoye!Nibwo bahise bategura umugambi wo guhitana abacika cumu bamaze kubona ibanga rya genocide rishyizwe ahabona n’itangaza makuru rya BBC ya [2] maze babona ko ibyari ibanga bihindutse imanga!
https://www.youtube.com/watch?v=A4DKBgJlif8
Ibyo byose babikoze bamaze kubona yuko manda ya lll ishobora kuzababera ikibazo cy’abantu bari mu gihugu imbere bashobora kuzavukamo opposition ihuriwemo abanyarwanda bahoze mu gihugu kandi bazaba bishyize hamwe kw’abatutsi n’abahutu maze babona yuko batazatsinda amatora ya 2017 nibwo batangiye kubaca ibihanga gahoro gahoro kugirango izo mbaraga zizabarwanya zicike intege burundu mbere yuko bigera mu matora ya 2017 bityo abagombaga kwiyamamaza baterwe ubwoba n’ubwicanyi burimo gukorerwa abacitse ku icumu ndetse n’abahutu batandukanye maze bumva yuko batsinze igitego.
https://www.youtube.com/watch?v=L5pAg5uwr9E
Ibyo byose babikoraga ari nako bagenda bahombya mu bucuruzi abanyarwanda bakomoka mu miryango itari iy’abega ahubwo bagakora ibishoboka byose bakazamura abega bakabagira abacuruzi ku ngufu ndetse abize bashoboye kugera ku rwego rwa kaminuza bagahabwa kuyobora ibigo bya leta.
Amakuru dufitiye za gihamya avuga ko,abagore bose Umwakagara yazamuwe haba mu ntekonshingamategeko, cyangwa se muri leta ye,hafi ya bose ari abegakazi bazamurwa mu izina rya banyarwanda kazi,kugirango barusheho kwigwizaho umutungo w’igihugu ubutegetsi bwabo nubuvaho bazabe bifitiye umutungo uhagije!Kandi bakizera ko,ntawabakura kubutegetsi ari umukene ariko bibagiwe yuko iyo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yashyizeho ishyerezo biba byarangiye haba hasigaye isaha y’Imana ngo bakurwe ku ngoma.
Ubu abahutu bataraburafatwa ngo baburanishwe ku byaha baregwa bya genocide bafite amahirwe yo kwisobanura kuko ubu nta bwo byitwa ko abahutu bishe abatutsi ahubwo byitwa ko genocide yakorewe mu Rwanda bishatse kuvuga ko hagati y’amoko yombi MRND na FPR bafatanije gukora igikorwa cya genocide yabereye mu Rwanda 1994.
Agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro karaje gateza intambara kitwaje ubwoko bw’abatutsi,gahanura indege kandi kicisha abanyapolitike batavugaga rumwe na MRND ariko bikitwa ko byakozwe na leta ya Habyarimana nyamara APR yari yarohereje ba COMMANDOS bakwira umurwa mukuru wa Kigali bihindura abakozi bo mu rugo maze bakajya bitwikira ijoro bakica abaturage kugirango bishyirwe kuri MRND.
Abatutsi bo mu bigogwe bishwe na FPR ariko byashyizwe kuri leta ya Habyarimana ariko abanyarwanda bari bakwiye kwibaza bati,kuki abagogwe batishwe mbere yuko FPR ifata ubutegetsi?Urabona ko bitwaje intwaro y’amoko yari isanzwe yarashinze imizi yarabibwe n’ABABILIGI bashakaga gusenya ubwami bw’abanyarwanda bituma ibisambo by’abarepubulike yaba repubulika ya (1-3) bose bafata amoko nk’intwaro ya politike.
Usesenguye neza kuba genocide yarahinduwe inyito,hashobora kuba hakubiyemo byinshi murwego rw’ubumwe n’ubwiyunge mu gihe repubulika izaba ivuyeho.Ndizera ko nta muhutu uzongera guterwa ipfunwe n’inyito ya FPR ivuga ngo genocide yakorewe abatutsi kuko ibyo byararangiye nyuma yo gutahura ibanga ryari ryihishe inyuma y’ubutegetsi bw’agatsiko k’abicanyi n’amabandi kitwaje intwaro kugirango bafate ubutegetsi.
Bigaraga yuko Umwami YUHI VI niyima ingoma,hazabaho gukurikirana abantu bose uhereye mu BABILIGI kugeza kuri repubulika zose uko zagiye zisimburana ku butegetsi bakica abaturage bakoresheje intwaro y’amoko basigiwe n’ababiligi kandi igitangaje ni uko RUTAGAMBWA se w’Umwakagara ari mu bantu batanginje intwaro y’amoko kuko ari mu mubare w’abantu bagambaniye Umwami MUTARA lll RUDAHIGWA ubwo yacaga ubuhake bwo guhaka abahutu batabahemba.
Umwami Kigeli amaze guhunga mu mwaka w’1959, Rutagambwa yasigaranye na Kayibanda hamwe na bagenzi be, bamaze gufata ubutegetsi , RUTAGAMBWA na BWANAKWERI bombi bari (abatutsi) KAYIBANDA na JOSEPH GITERA hamwe na bagenzi babo,bahise birukana RUTAGAMBWA bamubwira yuko ngo kuba yaratinyutse kugambanira bene wabo(UBWAMI),nta bwo bamwizera,kuko utaratinye kugambanira Umwami ntabwo yananirwa kugambanira KAYIBANDA.Tubibutse ko,abo bose bari abanya GITARAMA bakoreshejwe na bazungu babiligi.
Uko niko RUTAGAMBWA yaje gukurikira umugore we ASTERIA yari yamuhungishije mbere umugaragu wabo agenda yikoreye Kagame amugeza Uganda arongera arigarukira, kuko atari yizeye KAYIBANDA. Nibwo KAYIBANDA na bagenzi be,bamubwiye ko batamwica kuko yafashije kugambanira ubwami bw’uRwanda yibwira ko bazamuha imbehe ariko birangira nawe bamugize bihehe.
Umwakagara ntabwo yakabaye yarafunze Ingabire Umuhoza Victoire kuko se umubyara GITERA yafatanije na RUTAGAMBWA kugambanira ubwami bw’uRwanda ariko nyine iyo bigeze k’umugati bamera nk’impyisi kuko badashobora gusangira ku meza imwe icyo nicyo kibazo cy’abarepubulika kuko badashobora kuzana ubumwe n’ubwiyunge mu baturage kuko politike yabo yo gutandukanya abaturage bitwaje amoko ngo babone uko babategeka yaba ibarangiranye.
Abacika cumu bafite agahinda gakomeye cyane badashobora kuzapfa gukira cyeretse nibura hasubiyeho ubwami naho nta na rimwe igihe cyose bazaba bareba abayobozi ba FPR baturutse Uganda babagize icyambu cyo kwambukiraho kugirango bifatire ubutegetsi banarangiza bagakomeza kubagendaho nuwayihinotse 1994 bakongera bakamurangiza ngo ni uko BBC yashyize ahabona (Untold Story) bikamenyekana uko bacuze umugambi wo guhanura Ikinani kugirango abatutsi bicwe babahindure ikiraro babone uko bagera ku butegetsi.
Abacika cumu bahemukiwe n’abega bahunze Habyarimana bageze kurugamba Umwakagara abakoramo cyane abari bafite amazina agaragaza ko bakomoka mu banyiginya,abitwagabaNTWARI,MAZIMPAKA,LINDIRO,BACAMUMPAKA,INTARE,MUTEZINTARE,n’andi mazina ya gitutsi (Abanyiginya) yamaninurano abega bari bayazi ariko abandi batutsi baturutse mu mihanda yose bari barahunze ushyizemo nabavaga mu Rwagasabo batari barahunze mu gihe ubwami bwasenywaga n’ababiligi bagiye baza gutabara kurugamba bibwira yuko baharanira uburenganzira bw’abatutsi muri rusage.
Umwega aboneraho kubaca ibihanga abashinja ko ari ibipinga,abandi bakabashyira imbere mu mirwano bakaraswa bamwe bagapfa abandi bagakomereka bakabazana mu bitaro bitaga (SICKBE) umwana w’umwega agahita abarangiza akoresheje GEN.NZIZA JACK,GEN.KAYUMBA NYAMWASA na Col.DAN MUNYUZA
Abo nibo babaga bashinzwe guca ibihanga byabo Umwakagara adashaka,abajyanywe kwa muganga cyangwa mu bitaro bakicwa na GEN.MUSEMAKWERIJACK,GEN.RWAHAMAJACKSON yahitaga aguha utuzi twa DAN MUNYUZA bakavuga ko ngo yishwe na tetanus kandi ari utuzi bagura muri CHINA twitwa ku izina rya (RASINE)
Ari two twahawe INTARE KAYITARE yamara gupfa bakavuga yuko yishwe na SIDA kandi ntaho byari bihuriye kuko bamuhumanirije mu birori byo kumurindi abakobwa cyangwa abasore bitwaga cadles niwo murimo bakoraga wo kuroga abo umwega mukuru atashakaga kugeza abanyaginya babamazeho hamwe n’abandi batutsi.
Baza kugira ibyago bahura n’umwana w’umwega uturutse Uganda abahindura ikiraro yambukiraho afata ubutegetsi niyo mpamvu Uwiteka Imana yo mu Ijuru agiye gukubira abega inshuro [7] ibyo bakoreye abacika cumu,nabo bibagereho bamburwe ubutegetsi maze basogongere ku ineza y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uburyo ajya aca imanza zitabera maze bamenye uko Umwami Yesu agira neza kandi banasogongere ku cyanga cy’ubuzima.
Aya makuru nyasohoye kugirango abanyarwanda basobanukirwe agahinda kabacika cumu,baturutse mu Rwanda baza kurugamba,hakiyongeraho agahinda kabatutsi biciwe abana babo bazira amazina yo mu nzu bakomokamo cyangwa imiryango ishingiye ku bisekuruza byabo aho abega babaga bazi neza icyo izina ry’umuntu risobanuye na n’ubu ndahamya yuko hari abasirikare benshi bimwe amapeti banga kubazamura mu ntera bazira amazina yabo bitwa ariko nta bwo bigeze bamenya impamvu yabyo kandi ari abatutsi.
Mu nzego za leta zose zuzuyemo abega ariko ugasanga abatutsi bibeshya ngo ni bene wabo bari muri iyo myanya mukwiye gukanguka mukareka kwibeshya tugasenyera umugozi umwe kugirango twikize ikiza cyateye mu isi ya bazima cyitwa umwega!? Iyi niyo mpamvu abatutsi benshi badashobora kwibona muri General Nyamwasa kuko ni umwe mu bahekuye abatutsi bari baragiye gushyigikira FPR kugirango bave mu buhunzi kuko amahanga yari abamereye nabi nkuko n’ubu atatworoheye.
Abanyarwanda dufite abanzi [3]; gusa batagira uwa [4]; umwanzi wa [1]; ni Satani,umwanzi wa [2] ni Umwega,umwanzi wa [3]; Umubiligi.Ikinyamakuru www.inyangeNewss.com kisaba abasomyi bacyo basome iyi nkuru kandi basesengure maze batubwire niba iyi nkuru twanditse hari ibyo twaba tubeshyamo kandi niba haba hariho andi makuru tutanditse muyatwoherereze kugirango nayo tuyatangarize abanyarwanda nibutse yuko mushobora gukoresha e-mail: nccleon@gmail.com cyangwa se inyangenewseditor@gmail.com
Dore icyo abanyarwanda bakwiye gutekereza,kuk banyampinga bajyanwa mu marushanwa,usanga uwatsinze amarushanwa yo kuba NYAMPINGA,usanga afite aho ahuriye na NYIRAMONGI?Nyamara iyo ubisesenguye usanga iyo NYAMPINGA atar’umwega,uzasanga yaravuye mu gihugu cy’Uburundi,cyangwa yaraturutse Uganda ariko nabwo akaba umuryango we ugikomeje kuba mu kazu ka FPR.Naho ubundi amabanga y’Ikuzimu aba menshi cyane.
Reka tubahe urugero rufatika, umuririmbyi witwa KING JAMES izina ry’ubuhanzi yahawe ikiraka na AIRTEL kuyamamaza kuri bill board.Amakuru avuga ko,NYIRAMONGI JEZEBEL yanyuzeho amubonye kuri Bill Board ya AIRTEL yahise ategeka ko bamukuraho kuri Bill Board ngo kuko afite amazuru asa nayabahutu.Amakuru avuga yuko AIRTEL yashatse kujya kurega murukiko ariko ngo Nyiramongi yahise abishyura ayo bamutanzeho ashirwa ari uko bamukyeho.Ubwo se icyo cyaba ar’igihugu umunyarwanda yakwibonamo nk’igihugu ya kwifuza kuzasaziramo agifitemo amahoro?
Abahanzi benshi bafite imiziro twavuze hejuru,bakomeye ntabwo bigeze bahabwa ibihembo kandi tubazi yuko arabahanzi bakomeye cyane ku rwego rw’igihugu.Ibyo byatumye bihunga igihugu bigira imahanga bajya kwishakira aho bazabona ubuzima namasaziro meza badakorera ku gitugu cy’Abega bahoza imitima ya bantu mu mitwe.