Leta y’umwakagara ikomeje guhagatika umutima kubera Padiri “NAHIMANA THOMAS” yanze kujya kugirwa igikoresho cy’Umwakagara.Aho ni nyuma yuko avuze amagambo anenga abanyapolitike bagenzi be bakorera mu buhungiro yuko igihugu har’ibyiza kimaze kugeraho ku ngoma ya FPR igizwe na gatsiko kabicanyi bitwaje intwaro.
NAHIMANA ubwo bamubuzaga kwinjira mu gihugu agahera ku kibuga cy’Indege cya NAIROBI aho yiryamiraga kurubaraza(Veranda) maze ahava imbavu zimaze gushengurwa.Asubira mu gihugu cya FRANCE kibuno mpamaguru atayakoza hasi.Nyuma ngo Umwakagara yaje kumubonamo Project nibwo uwahoze arumunyamuryango we “Mukashema Esperance” nubundi yasubiyeyo kumushaka kugirango yumvikane na FPR azagirwe igikoresho cya matora muri uyu mwaka wa 2017 nyuma bazamujugunye nkujugunya ibishingwe mu ngarani.
Ariko umwakagara yaje gusubiza ubwenge ku gihe,asanga Nahimana adakenewe cyane kuko abitwaga ko barwanya leta y’Umwakagara kugeza magingo aya,ntawuzi amarengero yabo yaba ubwami bw’uRwanda,cyangwa RNC nandi mashyaka atavuga rumwe na leta ya FPR,ukuyemo bya bisambo ngo Dr.Rudasingwa na Dr.Gasana bemeye kwirira intonorano z’umwakagara zihora zibunza zishaka uwazakira akazicumbikira.
Kutajya kwiyamamaza kwa Nahimana,na none FPR ibihombeyemo kuko bashakaga umuntu uzwi na mahanga ko atavuga rumwe na leta ya Kigali,ariko bakaba bananiwe kumvikana mu bijyanye na cash yahabwa mbere yuko yemera kwijandika no kwisiga amaraso bya FPR inkotanyi.
Kugirango bikure mwisoni bagerageje kwandiksha amakuru hirya no hino basebya NAHIMA,kugirango batere ibuye mu gihuru bumve icyo yavuga,maze nawe aryumaho kuko yari yamaze kwizeza rubanda yuko azataha akajya guharanira umwanya w’umukuru w’igihugu ariko byari kuba ari baringa ahubwo yagirango yifashirize FPR,igere kubutegetsi maze nawe bamwihere cash ahasigaye yikorere ubucuruzi kuko abizi neza yuko adashobora gukura FPR kubutegetsi kandi ari nta mbaraga afite zigaragara.
Nukubitega amaso na matwi tukareba aho uwo muyaga ubaganisha kugirango tuzamenye icyerekezo kuko hasigaye igihe gito cyane ibintu bigasobanuka.Ntanuwamenya niba Umwakagara yaragiye gukubita ibipfukamiro kuri bashebuja cyangwa niba yemeye guhebera urwaje.
Save