Home News Niki cyatumye bagurisha Umuhanuzi Yosepf!?

Niki cyatumye bagurisha Umuhanuzi Yosepf!?

0

Umuhanuzi Yosepf dusanga mu gitabo cy’Itangiriro yagurishijwe na bavandimwe be,nyuma yuko atawe murwobo rutagira amazi,kugirango azagwemo apfiremo azize kuba yarafiye inzozi hamwe niyerekwa!

Ntabwo bitangaje kuba nawe uyu munsi ushobora kuba ufite abantu bakwanga bakuziza yuko werekwa cyangwa ufite inzozi.Kuba baramugurishije mu bishumayeri,nuko umugambi wo kwicwa utari mu byo yari yareretswe cyangwa mu byo yarose!Iyo biza kubamo,aba yarishwe!Ariko kuko mu nzozi yari yararose bitari bilimo,nta cyo yagombaga kuba ahubwo inzozi yarose nizo zagombaga gusohoza umulimo wazo kugirango bimenyekane yuko afite Imana yo mu Ijuru.

Kugurishwa byamubereye imwe mu nzira zimugeza hafi yisezerano,ariko izo nzira kuko zanyuraga mu nzu y’imbohe,byabaye ko,ahanyura kugirango azabashe kuzagera ibwami nubwo byamutwaye hagati y’imyaka (8-14) kugirango azabashe guhura nabazamugeza ibwami aho yari yarasezeranijwe kuzapfukamirwa nabavandimwe be,harimo mama na PaPa we!

Inzira zamubereye ndende ndetse zimubyarira amahali,ariyo yaje kumuviramo guharirwa ubwami kandi atar’Umwami,ahubwo ahinduka igisonga cy’Umwami asigara ategeka mu cyimbo cy’Umwami Farao wifuje yuko Josepf amubera igisonga kandi ar’umunyamahanga utari umunyegyputa.

Birashoboka yuko nawe waba waragurishijwe mubanyeshumayeri,birashoboka yuko waba umaze igihe kirekire muli gereza,ariko reka nkubwire yuko muri iyo gereza,niho uzabonera inzozi ndetse niho uzasobanura inzozi zabakomeye kugirango bakugeze aho wabwiwe kuzagera kuko ari muli bimwe byatumye ugambanirwa kugirango inzozi zawe zitazasohozwa,ahubwo bizisanga baragufashije kuzisohoza mu gihe gikwiriye.

Wowe ntukangwe nuko wagambaniwe,kandi ntukurwe umutima nibyo bagukoreye,ahubwo wibaze niba ufite inzozi kuki ufite inzozi?Niki cyihishe inyuma yizo nzozi?Hariho inzozi udakwiye kuvuga uzibwira abantu,ariko ntibituma abakwanga batakwanga ngo ni uko wavuze iyerekwa cyangwa inzozi zawe!

Kuko banga ibikulimo kuko babasha kubyiyumvamo yuko uzabaruta byanze bikunze!Kandi igitangaje,umwanzi akoresha abavandimwe bawe,aho gukoresha rubanda,niyompamvu wahumanijwe nabavandimwe bawe,(So wanyu,mama wanyu,nyogusenge,nyogokuru wawe ubyara so cyangwa nyoko,bakuru bawe,barumuna bawe,niyompamvu baca umugani mukinyarwanda ngo:umuvandimwe abyare,nawe ubyare,nakira,nawe ukire,so wanyu siso!Nyoko wanyu sinyoko,umwana wundi abishya inkonda!!!

Isezerano ryaba rikugeze he?Niryo rikugize gutyo,Umwakagara ahiga ubwami kuko ari bwo bufite ibyasezeranijwe gakondo yabakiranutsi.Nawe impamvu uhigwa ni uko ari wowe watoranijwe kuzakorera Uhoraho Uwiteka Imana yanjye,niyompamvu utotezwa nabakwanga kuko bamaze ku kubonamo umumaro ariko bakaba basanga utarukwiriye kuba ari wowe wakabaye ukoreshwa ibikomeye!Umugani wababandi bariyizi ngo Majeshi Leon,siwe wakabaye ahanura,ngaho noneho nsimbura nawe uahanure ikibazo kiri hehe?Nanjye nisanze uko ndi uku,kuko niko Umwami wabakiranutsi hamwe na data wo mu Ijuru babishatse yuko mba Umuhanuzi!

Kubyanga kwawe cyangwa kubyemera kwawe,nta cyo bigabanya kucyo ndi cyo,nta nubwo bigira icyo binyongerera ku mpano nagabanye mu Ijuru rya bakiranutsi nahaweho umugabane na data Uhoraho Nyiringabo Uwiteka imana yanjye!Twikomereze,ese izo ntambara unyuramo zaba ziterwa n’umuhamagaro?Cyangwa zikomoka kumuvumo!?Ukwiye kuba maso cyane ukitegereza niba zituruka kumuhagaro zizarangira,kuko Uwiteka ari we uzirwana,ariko niba ziterwa numuvumo bizagorana kurangira cyeretse umunsi wahuye n’Umuhanuzi akaba ari we ugukuraho umuvumo kuko niwe wenyine ufite ububasha nubudahangarwa byo gukuraho umuvumo!!!

Izo nzira zibizigu unyuramo ziraterwa niki?Ko watanze kimwe cy’icumi 10%,ariko ukaba utarahabwa umugisha nk’uko abaPastoro bawe bakwigisha? Uyu mwaka noneho ibyo utabonye ugiye kubibona!Nyamara hashize imyaka ubwirwa gutyo,uko umwaka ushize bakwigizaho,noneho ugiye kurongorwa(gushaka umugabo) noneho ugiye kurongora,ubonye akazi Uwiteka niko avuze!Nutanga icyicumi uzabona imigisha mubure aho muyikwiza,ngaho nabe uwa mbere gutanga icya cumi maze nawe abure aho ayikwiza.Niba mwubahiriza itegeko ry’icya cumi,kuki mwibagurwa ISABATO?Yo sitegeko!?

Kristo yazanywe no kudukiza amategeko ayasimbuza Ubuntu bwe,kugirango abamwiringira bose,bari munsi y’umuvumo wa mategeko bahabwe ubugingo buhoraho.Ariko nuyumunsi kubera ubujiji no kudashaka kwigisha usanga abantu bakomeza imihango yidini bakura mu isinagogi nyamara bitigera bigira icyo bibamarira nahato!Ese Uwiteka arabeshya?Ntibikabeho!Nuko rero kuko byanditswe ngo abakomeza amategeko bose ntibayasohoze nibivume!Ubwo niba urumunyamategeko uwo niwo muvumo wawe wa mbere (Galatians 3:10) ongeraho umuvumo wo mu muryango na satani hanyuma wongereho nuwamategeko ibyo bintu uzabikizwa na mana ki?

Twarazwe isezerano rishya,rikomoka mu isezerano rya cyera,kuko udashobora kumva neza isezerano rushya udarasomye isezerano rya kera,nuko rero niba bitarashobotse yuko dusohoza isezerano rya kera,irishya niryo tuzasohoza hatabayeho imbabazi z’Uhoraho?Ese bikorwa kubwimbaraga cyangwa ni kubw’ubuntu bw’Imana na Kristo Umwami wabakiranutsi?

Sigaho ntugakore amahano nk’aho iwanyu ntabakuru babayo.kuko uwo uzaheka utamwisha urume,kandi ntawuseka umukori ahetse umukobwa,kuko kizira kwima uwaguhaye,nyamara no gutanga nukwiteganyiriza ejo hazaza hawe heza,kuko udashobora gusarura aho utabibye.None se warubya ibyo utabibye?Reka kwivuna amaboko uwo urwanya niwe uzakubera umugisha.Erega intambwe z’Uhoraho ziyoborwa n’Uhoraho Uwiteka Imana yanjye,mbese wabwirwa niki inzira unyuramo?

Ubwo se ko mbona urwanije rukara rw’igisage,ejo niyima ingoma,uzajyahe!?Iryo shyali ryawe rizakwanika kugahinga,uribwira yuko urumuhanga numunyabwenge,ariko igihe kirahe kandi ntabwo kiri kure,ubwo ibyahanuwe bigiye gusohoza umulimo wabyo,ubwo se ubwirwa niki yuko uwo urwanya yaba atari mu byahanuwe?Umunsi se azazamurwa agashyirwa heuru,ugirango ntuzamupfukamira nk’uko bapfukamiye Yosepf!Nibangahe ubu bapfukamira Umwakagara?Ninde waruzi ko azaba uko ari uyu munsi?

Ayo marozi yawe wirirwa ujujubya bene wanyu,ngaho ngo ntibazabyare,nyamara urubyaro rwabo ruzakugirira umumaro ukomeye,urabizi neza yuko ntamurozi ugira izina usibye iryo kuroga,ndetse abarozi nta mwandu bagira,waretse ibyo ukora ugashaka mu maso h’Uhoraho bene wanyu ukabareka bakabaho mu mahoro,ko na Satani ataboroheye?!Ubundi se wishyiraho icyaha ngo bigende gute?ko na Satani ataboroheye wakwiturije ko ibyo ubifuriza hari ushinzwe kubikora utiriwe urambura ukuboko kwawe ko nubundi ibyo ubifuriza bibi azabibakorera ariko utabigizemo uruhare?

Erega iyisi ntabwo isakaye kandi buri wese anyagirwa ku giti cye,buriya nawe ufite uko unyagirwa nubwo uhora wifuza kunyagira abandi.Ntamuhanga wisi!Ariko abubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ajya abarindira akabahisha mu mababa ye,kugirango batanyagirirwa mu isi ya bazima.Ibyo ukorera mu isi,nibyo bihembo byawe,mbere yuko tuyivamo uzabanza guhembwa ibyo wayikoreyemo mu buryo bumwe cyangwa ubundi byanze bikunze uzahabwa ubutabera bukubereye kandi hejuru yibyo uzacirwe urubanza rw’iteka ryose aho uzisanga mu muriro utazima.Igihe kiraje kandi kirahoye ubwo inkozi z’ibibi zose zigiye guhanwa.

Nuko rero niba inshuti ikurutira umuvandimwe,niki gituma ugirira nabi inshuti yawe?Ariko nubwo bimeze gutyo,zirikana yuko inshuti yawe ari we mwanzi wawe!Ibyo nubimenya uzaba ubaye umunyeshuri mwiza ukiza ubugingo bwe(Ariko hali inshuti nziza itajya ihemuka cyangwa ngo ikugambanire n’Umwami wabakiranutsi(YOHANA 14;15 mbise inshuti zanjye nimukora ibyo mbategetse! YOHANA 15:16 icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye,data azakibakorera kugirango yiheshe icyubahiro mu mwana we.

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar