Impano y’ubuhanuzi umuntu arayivukana,cyane ishobora guturuka mu gisekuruza,ku bantu bakomoka ku bwoko bwa Israel,iyo ukurikiranye amateka usanga abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bafite aho bahiruye n’ubwoko bwa Israel.
Ikindi ni uko impano y’ubuhanuzi irandura,nk’uko indrwara yandura,ariko uwayanduye birumvikana ko adashobora guhanura nk’uwayivukanye,cyeretse iyo abaye umuntu ushaka mu maso h’Imana cyane.
Bigatuma wa mwuka mwinshi w’ubuhanuzi umuzaho nk’uko umuhanuzi Eliya yawusigiye umuhanuzi Elisha,iyo ukunda umuhanuzi,cyangwa ukaba ukunda ukuri kw’Imana muri wowe,ukaba urwanya imikorere mibi irangwa hagati yabafarisayo nabakiristu,iryo shyaka iyo Imana imaze kuryitegereza ikurekurira iyo mpano igatangira gukorera muri wowe.
Umuntu wese wumva muri we ko adakunda Imana mu buryo buhagije,kandi akaba yumva ntawundi muntu yakunda nk’uko akunda Imana,kuko umuntu ubusanzwe abyiyumvamo,ibyo ntibiterwa gukizwa cyane ahubwo biterwa no gusoma ijambo ry’Imana mu buryo bukwiriye rikakubera ibyokurya bya buri munsi
Ijambo ry’Imana iyo rimaze kugwira muri wowe,utangira kubona cyangwa kumva ibitumvwa n’amatwi y’abana bab’abantu,ndetse ugatangira kubona ibindi bintu aya maso asanzwe atabasha kubona.
Umuntu ufite impano y’ubuhanuzi satani aramwanga kuko aba amuzi neza ko ariwe uzajanjagura umutwe ,bityo aguteza abantu bakakwangira ubusa,ahanini bakugirira ishyari nta nicyo ufite,iyo wibajije impamvu bakwanga urayishaka ukayibura!
Kandi atangirira mu bavandimwe bawe bakakwanga ,bakakwita bamenya,kuko uba ufite imitekerereze itandukanye niyabo,ahanini usanga mupfa ibikorwa by’ubugome bwabo uba udashyigikiye,ugasanga rero batakwemera,hari igihe abavandimwe banjye bigeze ku mbwira ko mama yambyaye hanze kuko igihe cyose nabaga ntandukanye nabo mu bitekerezo.
Kuko ntabwo nashyigikiraga ibikorwa by’urugomo akanshi abana bavukana bakunda kugira cyangwa bakabigirira abandi!Ikindi ni uko ntasanga nabo,basanga na data,naho jyewe ngasa na mama,mama yari umubyeyi mwiza w’ingeso nziza cyane kuburyo ntaho yarahuriye na data.
Ndibuka igihe kimwe nkir’umwana niga mu mashuri abanza ngeze nko mu mwaka wa (4); nagiye kwisoko ngeze hafi nisoko twaguriragaho kuko ryari kure nka kilometere (30); ugenda namaguru kuko nta modoka zitwara abantu zari zakahageze,umubyeyi umwe aranyitegereza maze arampamagara arambaza ati wa mwana we mama wawe yitwa nde?
Ndamusubiza yitwa: Kazera Marcela,ati nyoko najyende yar’Imfura!Ngino nguhe umusuru kuko nyoko yar’umubyeyi mwiza niyigendere,uhereye ubwo nahise nifuza kuba cyangwa kwitwa imfura kuko ntabwo narinzi icyo bisobanura,ariko nahoraga ntekereza ko umuntu w’Imfura ar’umuntu wintungane ukwiye gukora ibyo gukiranuka.
Ubwo natangiye kwigira umubatizo ndi mu mwaka wa (3); nyamara ntibyari byemewe ko,umuntu utaragera mu wa (5) yigira umubatizo mu idini rya kiliziya gatolika,ariko kubera gukunda kwiga iyoboka Mana byatumye banyemerera kuko muri Region yose nabye uwa mbere mu kumenya amasengesho yose ya kiliziya amibukiro nibindi ntibuka byinshi bijyanye nimihango ya kiliziya gatolika
Natangiye kumva ko nshobora kubona inema kugez’ubu sindasobanukirwa inema icari cyo kuko haramasengesho batwigishaga kuvuga,bakatubwira ko,umuntu uvuga ayo masengesho buri munsi ashobora kubona inema nyinshi,ntabwo bigeze badusobanurira ngo inema niki?Nanjye kuko nari muto ndetse mugufiya mubanyeshuri bigiraga umubatizo barengaga p+300 sinashoboye gutinyuka ngo mbaze ngo inema niki?
Navuze ayo masengesho imyaka n’imyaka irarangira,ariko izo nema ntazo nabonye!gusa nakunda uburyo Umwami Yesu yatangiye gukora ibitangaz akiri muto,nifuzaga kumera nkawe!Ibyo byari ibyifuzo byo mu buto bwanjye!
Natangiye kujya nerekwa ibintu ariko simenye ibyar’ibyo!Bitewe ni uko mama satani yari yaramwishe nkiri muto,nta muntu nashoboye kubona ngo mutekerereze ibimbaho,nagiye mpura n’ibintu bitandukanye kandi bibi,ariko ntibyigeze bintera ubwoba,abo barozi wumva njya anita inkozi zibibi,bajyaga bohereza inzoka kumanywa cyangwa ni njoro,ariko zose nta nimwe yashoboraga kuncika ntayishe!
Satani akurwanya ukiri muto,ndetse akajyenda akubuza amahwemo hirya no hino,akagutesha amashuri kugirango utazigera wiga ukaba icyo ugamba kuba cyo,ariko reka nkubwire ko icyo ugomba kuba cyo ntabwo kizaterwa n’amashuri wize ahubwo biri muri gahunda y’Uwiteka Imana mu migambi ye,kuko yakumenye ukiri munda ya mama wawe.Umugani wa padiri iryo ni jambo ry’Imana.
Inshuro nyinshi umuhamagaro utangirira mu nzozi,ujyenda ubona ibintu ariko ntube washobora kubisobanukirwa bitewe ni uko uba udafite uwagusobanurira,niyo ugiye kuri babafarisayo kuko bihamagaye batigeze bahamagarwa,usanga amayerekwa yawe cyangwa inzozi badashobora kuzigusobanurira kuko nta mwuka w’Imana ubabamo.
NB:Umunsi umwe maze kuba umugaragu w’Uwiteka navangirwaga no kwigereranya nabandi uko bameze cyangwa aho bageze ibyo bafite nkumva ko nanjye ibyo nkwiye kubigeraho,nyamara ntabwo ibyo ari byo Imana yari yarampamagariye kuko nahoraga numva ndi imfumbyi bityo nkifuza najye kuba umugabo nk’uko data yabaindaze mbere yuko yitaba Imana yarambwiye ati mwana wanjye singusigiye umurage w’ibintu ahubwo uzabe umugabo,ikindi umenye neza ko aha turi ari mu mahanga kuko iki gihugu cya Tanzania ntabwo ar’igihugu cyacu twebwe dukomoka mu Rwanda.
Bityo rero umenye neza ko dufite Umwami witwa KIGELI V Ndahindurwa twarahunganye abahutu bafata ubutegetsi twirukanywe nababirigi,none umenye mwana wanjye ko muzataha n’ubona Umwami uzamusuhuze naho jyewe ho ndabona ngeze mu marembera.
Nibutse aya magambo numva ndababaye !Umwana wawe ntuzamusingire bugaragara ahubwo uzamusigire umurage mwiza,uwo niwo uzamugira kuba umugabo,kuko azahora aharanira kuba umugabo nk’uko wamubwiye.
Reka nanjye ku munsi wa none mbahe umurage mwiza nkabakiranutsi benedata ndasaba ko mwaharinira kuba abakiranutsi kugirango satani azakorwa nissoni kumunsi wa mateka ubwo azaba yibwira ko tumuri inyuma azasinge ari wenyine,ese aya magambo haba hari icyo yaba akubwiye,hari icyo yaba agufashije?
Dore ibyo mukwiye kwirinda,mukwiye gutandukanya amagambo avuga ngo “ I have a dream”,bitandukanye n’inzozi zisanzwe,nta mwana w’umuntu ushobora kwiha inzozi,ayo namagambo umwanzi akoresha kugirango ateshe agaciro ubwiza n’imbaraga z’Imana ihoraho”imigambi itandukanaye n’inzozi,ibi satani akunze kubikorera mu bantu bitwa ko bize nyamara aho niho utahaguye arahakirira.Nta muntu ushobora kwiha iyerekwa kuko iyerekwa rituruka ku Mana data wa twese
Kuba «visionary» iyi n’imvugo ya bantu bashaka guheza abandi mu murimo w’Imana,ndetse zikaba zimwe mu ngaruka z’uko umurimo watangiye,iyo igihe cye kigeze,ngo ave ku mwanya nabandi bayobore atangira kuvuga ko ariwe wahawe iyerekwa!Niba ari wowe kuki utashyizeho amategeko ajyanye niryo yerekwa?
Burya umwana apfa mu iterura,aha rero niho bene data mu kwiye kwirinda,dore ko,abantu benshi iyo bitarabageraho usanga ,babyumva,ariko byaba yuko noneho bageze muri wa mwanya nabo ugasanga bahinduye imvugo.
Ni uko dukomeze kucyo nashakaga kuvuga,nabwiye Imana,ubwo nari mu masengesho nti Mana yo mu ijuru jyewe ndambiwe uburiganya buri mu madini dusengeramo,none ibintu ni bibiri,umpe capitali cyangwa se igishoro cy’Umwuka wera kugirango ngukorere ibyo niba bidashobotse,ndeka nigire kwishakira imibereho kugirango mbone imibereho myiza.
Kuko mbizi neza ko nzajya mu ijuru kuko wanyeretse amazina yanjye yanditse mi gitabo cy’ubugingo,bityo nzarinda ubukiristu bwanjye nzabone uko njya m u ijuru,ariko niba aruko umurimo wawe umeze,kuko nabonaga byarahindutse ubwami bw’abantu ku giti cyabo,Mana undeke nikorere nishakire imibereho itariyo gushakirwa mu murimo wawe kuko hanze y’umurimo ntarubanza ruzaba rundiho rujyanye ni uko umurimo wawe ntawukoze neza.
Aho hose ntacyo Imana yansubizaga ahubwo yanyerekaga mu nzozi no mu mayerekwa,ariko«still» na nubu sindashobora kumenya icyo ibyo bisobanuye!Nibwo Imana yambwiye ko izanjyana mu butayu kunyigishirizayo ibijyanye n’amahishurirwa n’amayerekwa,ndashima Imana vuba aha hari mwene data uba mu bihugu by’Uburayi witwa NDAYIZEYE yangejejeho iyerekwa Imana yamuhaye usibye ko ntamwibuka maze ambwira uburyo Imana yamuhishuriye ambona ndimo kuvuga ubutumwa bwiza mu masoko,hirya no hino ndi kumwe nundi musore mugifiya.
Byaranshimishije cyane kuko nabonye ko,Imana itagira ubwiru kumurimo wayo,numvise ndushijeho kwigirira ikizere nubwo naringisangwanywe ariko noneho byarushijeho,burya bene data abahamwa barenze babiri ubwo buhamya buba arukuri.
Nubwo tudashobora kubuza imbwa kumoka cyangwa ngo tubuze igihunyira gusura inabi,ariko iyaduhamagaye iratuzi,mbese waba warahamagawe,haba har’icyo Imana yakuvuzeho?Niba hari icyo yakuvuzeho atari ya mvugo yabadayimoni,ntakabuza yuko ibyo yavuze bazasohoza.
Komera rero ushikame kuko iminsi ishyize kera ivugiye mu kanwa kabahanuzi,dore mu 1994 Uwiteka Imana yavuganye n’umugaragu wayo w’umunyamerica maze iramubwira iti,dore kumugabane w’Africa ngiye guhagurutsa ibisigazwa «The Remnants»insuzugurwa basa nabanzwe n’isi.
Reka rero uwo muhamagaro wahamagwe nubwo hashoze igihe kirekire abadyimoni bakwibasiye uko niko bigenda kuko nanjye maze imyaka (6); mu butayu ndimo nigishwa n’Uwiteka Imana,mbese waba uri mu butayu?Humura igihe cyabwo kirarangiye kandi igihe cyo gushyirwa hejuru ku mwana w’umuntu kigeze bugufi.
Ubutunzi bwose buri kw’isi nubwa data wa twese,ntutinye ntugire ubwoba ngo ahari bizagenda ukundi ntakundi bizagenda bizagenda kurya nyine data yategetse uko niko Uwitekaa vuze.Mbese ufite kwizera niba ugufite kwigumanire kugirango wime amatwi abashaka kugucva integer.
Gukorera Uwiteka bigirira umumaro kubamutegereza iteka ryose kuko abamwiringiye ntibishoboka ntibizanashoboka ko bakorwa nisoni,gucishwa murugand antabwo bisobanuye kowaciriweho iteka na data wo mu ijuru humura arakuzi kandi aragukunda nanjye nari nzi ko naciriweho iteka ariko uyu munsi wa none ndimuzima ndashima Imana nubwo umwanzi wa gakondo yababkiranutsi ahora angera amajanja ariko njya nezererwa nuburyo data wa twese hamwe n’umwuka werw w’Umwami wacu Yesu kristo uhora ampumuriza ngo ni mpumure nta kibazo.
Humura rero uri uwo uriwe muri Kristo,kandi nutagwa isari ibyo Uwiteka yakuvuzeho azabisohoza!Ariko kandi umenye neza ko abo wita INSHUTI ZAWE,ABO NIBO BANZI BAWE,KUKO SATANI NTABWO AJYA AKORESHA ABAKURE YAWE,AKORESHA BABANDI WIRINGIRA KO ARI INSHUTI ZAWE,BARIMO ABAVANDIMWE BAWE,UMUGORE WAWE,ABANA BAWE,INSHUTI ZA HAFI Y’URWANGO KUGIRANGO BASHOBORE KU KUMVISHA KO IBYO UKORA BINYURANYE NUBUSHAKE BW’Imana.
Tekereza niba umwakagara akoresha abari hafi ya Nyir’Urwanda,kugirango bamwumvishe ko akwiye kureka ubwami agahabwa ibiri munsi y’ubwami,mbese bizagenda gute kumukristu wasezeranijwe ubwami bwo mwijuru,urumva ko satani atazagutinya niba ashobora gutinyuka Umwami w’Urwanda KIGELI V Ndahindurwa ngo ahabwe intonorano nyamara azi neza ko afite isezerano ryo kongera kuba Umwami wabanyarwanda!
Ariko igitangaje ibyo satani ntabwo abitinya!Ntabwo ikibazo cy’Umwami w’Urwanda ar’ikibazo cy’Urwanda ahubwo nikibazo cyo mu buryo bw’Umwuka kuko ibyasezeranijwe,byasezeranijwe ubwami ntabwo ari repubulika,none se Umwamo w’Urwanda aramutse agurishije ubwami iby’umuhamagaro w’Imana muri gakondo yabakiranutsio ntibyaba birangiye!Niba ukunda umuhagaro wawe ngaho tangira usengere ubwami bw’Urwanda kuko amasezerano yabakiranutsi ahishwe mu bwami bw’uRwanda.