HomeNewsNdirata imibabaro ya Kristo!

Ndirata imibabaro ya Kristo!

 

Bene data bakundwa nongeye kubasuhuza mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.Mbere ya byose mbanje kubashimira Uhoraho Uwiteka Imana Niringabo akaba na se wa Yesu Kristo.Uwo niwe wo kwiringirwa kandi akaba ibyiringiro bitadukoza isoni.

Ikinteye kubandikira mwebwe mwese mwatataniye mu mpande ennye z’isi.Ndagirango mbabaze mundangire nimba mwaba muzi undi muntu wigeze kubana n’Imana nk’uko mbana nayo,kugirango ngire ibyo mwibariza.Ibyo mubaza nta bwo ari ibindi,kuko ibibaho byose bikubiye mu ijambo ryayo Bibiliya ari nayo ituyobora twese.

Ariko byaba byiza haramutse hariho abantu babanye n’Imana nk’uko tubioma mu ijambo ryayo,cyangwa uko mbana nayo.Kubera kubana n’Uhoraho cyane,bimaze kundega none ndumva nifuza kuba nabo undi muntu ngo abe yansobanurira uko abana n’Imana nibura Ubuntu bw’Uhoraho bwansaze mbone uwo tubusangira!

Kubwira abantu badafite Imana ndetse batanabanye nayo,bisa naho bitagira umumaro!Bisa no kuganira nikiragi!?Ariko mbonye undi muntu waba yarabanye n’Uhoraho mu bihe bya none turimo,tukaganira nakumva ishimwe ryanjye nibura ritabaye imfabusa!Kuko nubwo mbandikira nkabwira Ubuntu bw’Uhoraho bubana nanjye uko bwije uko bucyeye numva bidahagije!!!

Intambara Uhoraho andwanirira akazimfashamo,umurimo wanjye n’ukumvira gusa icyo ambwiye gukora,nta kindi nshinzwe usibye gushyira mubikorwa ibyo mbwiwe.None nasabaga ngo uwamenya undi muntu waba yaragiriwe Ubuntu nkubwo nagiriwe ngo mu mubwire anandikire kuri e-mail ya nccleon@gmail.com ampe ubuhamya kugirango nezeranwe nawe nimara kubusoma nanjye nzamuha ubwanjye.

Kuva aho nemeye Umwami yesu nk’Umwami ni umukiza wanjye,ntawundi muntu nigeze mbona waba yarabanye n’Imana nk’uko Imana yabanye nanjye muri imyaka [7] ishize uyu ukaba ari uwa munani ndihafi kurangiza.Gusa nanyuze mu madini mesnhi cyane nshaka umuntu wamfasha waba afite umwuka w’Imana ariko ntawe nabonye,ahubwo aho gufashwa nahishukirwaga ibyabo bigatuma ncika integer ngasubira inyuma nkigira mucyumba cya masengesho.

Ndashima Uhoraho ko yabgirirye Ubuntu akampishurira Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo nabonye inshuro [8] inshuro ya nyuma namubonye mukwesi kwa cyenda umwaka ushize 2015.Ndabinginze nubwo ndi mu ntambara zikomeye cyane kurusha izambanjirije ariko kandi mfite nishimwe ryinshi riruta intambara ndimo kurwana muri iyi minsi.Ku buryo nta nubwo nitaye kubirimo kumbaho,ahubwo nejejwe n’ubuntu bw’Uhoraho n’Umwami wabakiranutsi yesu Kristo.

Ninde ufite amatwi yumva ngo mu bwire imirimo Uwiteka ajya akorera abakiranutsi?Ndumva naniwe kwihanganira ishimwe rindimo kuko numva ngiye kwicwa numubabaro wo kudasohora ishimwe ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ninde udafite umugayo wantega amatwi nkamubwira ubwiza bw’Imana idapfa kugirango nawe ntazapfe ahubwo azahabwe ubugingo buhoraho.

Naraye nicaye ngeza mu gitondo kubera kubura uko nshima Imana,natekereje imirimo inkorera numva irenze ubwenge bwanjye.Ariko Majeshi niki cyatumye Uwiteka ankunda akangirira Ubuntu burenze ubundi akanyitaho kurusha abatuye mu isi ya bazima?Uru rwandiko nrwanditse ndizwa numuzero wa Kristo wemeye kutwitangira akemera kuba incungu y’ubugingo bwacu agahinduka ikivume nyamara nta cyaha yari akoze!Ninde ufite amatwi yumva ngo mu bwire ubwiza bw’Uhoraho uburyo agiye gukora ibikomeye akaduha gakondo ya bakiranutsi nyamara tutari tubikwiriye.Ninde uzaba muri icyo gihugu cyuzuye ubwiza bwinshi buhishwe amaso y’umubiri?Igihugu gifite ubutunzi buri ahantu hihishe butigeze buboneka mu bindi bihugu byo mu isi? Ninde muhanga kandi akaba umunyabwenge ubasha kumenya igihe cy’umugisha ni gihe cy’umuvumo?Ninde wavukanye ubwenge atagiye guhaha?Ngo mu bwire ibigiye gukorerwa muri gakondo ya bakiranutsi?Ninde wubaha Imana akitandukanya ni nkozi z’ibibi?Ngo mu bwire Ubuntu bw’Uhoraho bujya bugwira bukagera no mu byaha!?

Ese abirengagiza ubwiza bw’Uwiteka,bazakizwa niyihe Mana umujinya ugiye gutera mu isi ya bazima?Dorw ibyananiranye byose bishyizweho ishyerezo.Nyamara abihanganye bagiye kubona ubwiza bw’Uwiteka Imana idapfa!Kugirango abasenga imana zipfa,bakorwe nisoni.Uwiteka agiye kwigaragaza haba mu isi cyangwa munsi yisi IKUZIMU,cyangwa haba mu Ijuru hejuru ku ijuru kugirango ibyaremwe byose bimenye yuko ubwiza bwayo burenze ubwiza bw’isi uzuyemo akaga ibyago na makuba bigasozwa numuvumo wa Satani na badayimoni.

Uko biri kose iby’Uhoraho ankorera sigusa byanze bikunze amfiteho umugambi na gahunda ihishwe abanyabwenge na bahanga.Akazashyira ahagaragara uwo mugambi mu gihe cye.Iri nibanga ryabubaha Imana.Ninayompamvu umwanzi angenza kuko azi yuko Uhoraho hari icyo yamvuzeho

Uhoraho we,ndakwingize ngo undindire uwo nyampinga wavuze tugiye kuzabana kugirango tuzakore umurimo wawe.Umugirire neza kandi umurinde imigambi y’umwanzi umurinde amajya na maza kugirango mu gihe gikwiriye tuzagure ubwami bwawe na Kristo w’Imana ya bakiranutsi.

Umuhanuzi Majeshi Leon

Amina

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments