Majeshi Leon Intumwa y’Uwiteka Imana akaba na se w’Umwami wanjye Yesu Kristo nk’uko Imana yabishatse,ndashima Uwiteka Imana ikiranuka muri byose kandi ndabashimira mwebwe mwese dufatanije umurimo wo kwizerwa.
Iyo nza kubabona mbere hose ahari mwari gutuma nsigaramo ideni ry’ubutayu ninayompamvu data wa twese yashimye yuko,mpangana nubutayu kugirango mbanze mburangize nzabone ibyirato kumunsi w’Umwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi.
Igitumye mbashimira,ni uko mutahwemye guhagararana nanjye mu mibabaro yanjye,umwanzi wemeye kwigira umwanzi w’Uwiteka aherutse kunyoherereza imbaraga z’inkozi zikibi zo mu bwoko bw’abarozi zimpindura ikumuga kugirango mugare sinzongere kugenda cyangwa gutambuka.
Nyamara nubwo byari bimeze gutyo,sinigeze mbyitaho cyane kuko nssanzwe nzi yuko data wa twese ambere maso kuko intambara zose mpura nazo zaba izabapharisayo,cyangwa izi nkozi zikibi niwe uzindwanira kandi akazarwana neza akazitsinda.
Ngiragutya numva ubugomba mbari burambabaza cyane nkaho nahinyagaye,mbiramarana iminsi ariko cyane cyane nabyuka nkananirwa gukandagira,ntangira kwibaza uko byagenze mbura igisubizo.Uwiteka abonye yuko bimbujije amahoro nibwo yanzaniraga iyerekwa riturutse muri za nkozi zikibi z’abakagara nabakagara-Kazi bakoze umugambi wo kungira ikimuga kizajya kigendera mukagare.
Ubwo nibwo namenye yuko bya bintu bikomeye cyane!Ubwo uwiteka aransanga arambwira ati,mwana wanjye rero kora amasengesho y’iminsi (2) nkwereke uko zimbarwa!Ubwo sinatinze mbitekerezaho kuko nahise nibwira yuko har’icyo data buriya ambwiye kandi ko har’icyo ashaka kwikorera.
Ubwo ku wa gatandatu ntangira amasengesho nyaragiza kumunsi wa mbere w’isabato.Ngiye kwiyumva numva nsa naho mfite umunezero ntamenye aho waturutse!Nkomeza kwibaza cyane impamvu numva umubiri wanjye wanezerewe biranyobera.Mukanya gato numva mbwirwa ngo,ese ntiwamenye yuko wakize ukuguru?Yaaaaaaa!!!!! Sibwo nigenzuye ndakandagira cyane nsanga rwose nakize pe!!
Ndashima Uwiteka Imana ko ibyo yavuze mu gitabo cyo KUVA 22:23-25 kubakorera Uwiteka azabakuramo indwara hagati mu mibiri yabo azishyire kure yabo.Ikgeretse kuri byo azaha umugisha amazi numutsima byabo kugirango bamenye yuko ar’Uwiteka ushobora byose.
Niba ushaka mituweri korera Uwiteka azakurinda indwara aho kugirango urware akwishyurire amafaranga yo kwa muganga kuko byose arabishoboye.Niba ukijijwe ukaba utabaho nk’uko ijambo rya data rivuga,ufite ikibazo gikomeye cyane kandi kitizewe gukira!?Nuko rero mwe mwese mwabanye nanjye mubikomeye Uwiteka ntakabure kubibuka yuko mwagize umutima wo kugira neza.
Cyane cyane abitanga kugirango ubu butumwa bwiza bubagereho abo mukwiye kubasabira umugisha nubona usoma ubuhanuzi ku InyangeNewss.com uzajy’umenya yuko harabantu bitangiye uwo murimo batuma mugezwaho ubwo butumwa bwiza.Bityo bibatere kubasengera cyane mujye mubibuka ariko mbere yuko ubibuka uzajye ubanza wiyibuke kuko uashobora gusengera umuntu wowe utashoboye kwisengera.
Maze Numara kwisengera wibuke na bene so ubashyire mubiganza bya Kristo kuko nawe ufite abagusengera utabizi kuko umwuka w’uwiteka niwe uyobora kandi niwe utegeka muri byose kubamwumvira!Wowe wifuza gukiranuka ukaba unafite umugambi mwiza wo gukorera Imana banza witoze kubaho mubashake bwayo,kugirango ubwo uzahamagarwa bitazakugora kwinjira mu mugambi wayo nk’uko benshi byabagoye bikabazanira gukiranirwa bitwa ko bari mu murimo nyamara barabitewe nuko batanje kwigenzura ngo barebe yuko babigendanyemo na data wo mu ijuru
Igisigaye bene data reka mbasabire ku Mana data watwese aho twese dusiganirwa kuzahurira duhabwa ikamba ry’ubugingo.Mugihe tukiri mur’iyi y’imiruho reka twizere yuko tutazabura guhurira muri gahunda y’Uhoraho iteganijwe mu gihe cyigufi muri gakondo nyabakiranutsi.
Birashoboka ko byaba uyu mwaka wa 2016 kuko Uwiteka atabeshya,ariko bitewe nimyumvire ndetse nimisobanukirwe y’ijambo ryayo byafata nikindi gihe niba ibyo twahishukiwe twaba tutarabisobanukiwe neza nk’uko bikwiriye.Gusa yaba ejo cyangwa ejobundi sicyera kandi sikure igikenewe nukumenya uko byose bikorwa muri gahunda yayo.Amahoro aturuka kuri data wa twese akaba na se wa yesu Kristo abane namwe mwese iteka niteka ryose amen.
