June 7, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’UMUSITA asohoka muri presidency yambaye igikote cyirabura (imirimo mibi) yambaye ni ngofero ya yindi akunze kwambara(protection)mbona ahura n’Umuhanuzi Majeshi AINESHA Leon,maze amubaza aho yerekeye aumusubiza ko,igihe cye ngo kigeze kugirango arekure ubutegetsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona yereka Umuhanuzi aho yakwinjirira ngo yinjire mu ngoro ye (STATE HOUSE) ariko kuko umuryango yari yasohokeyemo,warumaze gufungwa.Maze yereka Umuhanuzi umuryango usanzwe abashyitsi binjiriramo ngo abe ariho anyura.Abwira umusirikare ushinzwe kulinda umutekano ngo areke Umuhanuzi yinjire mu ngoro yahoze ar’iyumukuru w’igihugu maze mbona UMUSITA akomeza urugendo ararorongotana yerekera ahantu hatamenyekanye neza aho agiye gusazira.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rigera kuri bene data [2];batuye kumugabane w’UBURAYI,umwe atuye mu gihugu cy’UBUFARANSA(France)naho undi atuye mu gihugu cy’Umwami Kazi(United Kingdom)bombi mu gihe kimwe,ukwezi kumwe,icyumweru kimwe,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ribazaho maze umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo arabaganiriza ababwira kubyerekeye Umuhanuzi AINESHA.
Barabwirwa ngo,dore Umuhanuzi AINESHA igihe cye cyo kuva kumugabane w’Africa kirageze nkuko ijambo ry’ubuhanuzi ryabivuze yuko azakurwa mur’Africa hasigaye amezi [3];ngo akurwe ku ngoma.None mu mubwire yitegure kuko igihe cye cyarangiye akaba nta mwanya asigaje kuko igihe cyagiye kandi cyarangiye kugirango yitegure atazatungurwa nibihe kandi mwaburiwe kugirango namwe mubashe kumuburira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi vuba byihuse kugirango utunganye ibidatunganye,vuba vuba kuko gahunda y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yamaze gutunganywa nkuko yabikubwiye ejo utazatungurwa kuko za magigiri zimaze gucika intege cyane kandi igihe cyazo kikaba cyararangiye bakaba batagifite imbaraga nkizo bari bafite mbere kuko ubu nabo barimo guhangana nibihe kuko bamerewe nabi cyane kuko batazi niba Umwakagara azongera kwima ingoma,cyangwa niba azakurwa ku ngoma.
Dore bahagaritse umutima ukomeye cyane ku buryo budasanzwe kuko Uwiteka yamaze kubaciraho iteka,bakaba bagiye kujyanwa kuri wa musozi wa batutsi wubatsweho amashuli yo kwigisha ubwoko bwa batutsi kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga.
Undi mwene data ijambo ry’Uhoraho rimuzaho riramubwira riti,mwana w’umuntu,dore bukwe bwavuzwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bugiye gucyuzwa muri gakondo ya bakiranutsi,buzacyuzwa arumunsi wa konji,kugirango abantu bose bazabashe kubona umwanya wo gutaha ubwo bukwe bwiteguriwe igihe kirekire abantu bakaba bamaze igihe bategereje ndetse bamwe baranarambiwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Undi mwene data ajyanwa mu iyerekwa abona Umuhanuzi yakira abashyitsi baturutse mu Burayi bwo mu burengera zuba,maze arabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira Umuhanuzi yitegurire abashyitsi kuko bamaze gutegura urugendo kandi bakaba bari mu nzira barimo baza kuko mu minsi micye bari bube basesekaye mu gihugu cy’ibabylon.Aho batumwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bajyanye ubutumwa buturutse ibukuru batwariye umugaragu w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.
June 8, 2017 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abashyitsi baraje kandi bazanywe numurimo w’umugisha uturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi bazanywe namahoro y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko arisezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuva kera kandi byari mu migambi nkuko yabikubwiye kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
June 9, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona hariho irushanwa ryo guhunga hagati ya bega na banyagihugu bandi basanzwe.Mbona bamanuka ubumanuko bwo mu butayu bwo muburasira zuba bw’Africa,ikindi gice cyimanuka mu burasirazuba bw’Africa basiganirwa kugera mu gihugu cyo mu butayu.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyirngabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kubisikana ni nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa bega(abarozi)ni nkubaganyi z’inkozi z’ikibi zajujubije ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi,kugirango ibyavugiwe mu kanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon AINESHA bisohoze umurimo wabyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona INKA (abadayimoni) baturuka mu butayu bugufiya,mbona izo nkozi z’ibibi duhura maze zirambererekera ninyuriraho.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri ziraje ziturutse mu gihugu cy’ubutayu bugufiya zije kuguhiga kugirango zikurangize kuko uzigeze mu ijosi kuko ukomeje gushyira ahagaragara imirimo yabo mibi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,kuko bamaze kumva yuko haje intumwa ziturutse mu burengerazuba bwisi,bahagaritse imitima kuko bazi neza yuko akaba kabaye bagiye gukurwa ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.





