Amakuru agera ku inyangeNews aturuka mu nzego z’ubutasi bw’uRwanda,aravuga yuko leta ya Pierre Nkurunziza uyoboye igihugu cy’Uburundi akaba anahagarariye ishyaka rya CNDD-FDD iryo shyaka ryamaze gushyira ahagaragara amakuru avuga yuko Umwakagara ari we wamanuye indege ya Habyarima wahoze ari perezida w’urwanda akaba yarikumwe na CYPRIAN Ntaryamira wari umukuru wa leta y’IBURUNDI.
Ubwo bari bavuye Tanzania mu mishyikirano gusinya amasezerano ya Arusha Umwakagara abifashijwemo na Umwana w’UMUSITA [M7] igihugu cya Tanzania kigahitamo kubatera inkunga kuko uRwanda rwakoreshega Radari ya Tanzania maze Umwakagara amanura indege yarihetse abakuru b’ibihugu [2] nibwo genocide yatangiraga.
Ibi bikwereka ko,inyuma yizimvugo hari ikibihishe inyuma byanze bikunze barashaka gutokoza Umwakagara kuko baziko avoma hafi,kandi bakaba bazi neza yuko icyamutera kurakara arukuvuga genocide maze agahita abatera bakamwereka aho babera akaga!Ariko amakuru dufite afite za gihamya aravuga ko,izo mvugo bazigiriwemo inama na RNC kugirango abe ari we ubashotora aho kugirango Uburundi bube ari bwo butangiza intambara.
Amakuru akavuga ko,iyo nzira niramuka inaniranye bizatwiza impamvu yuko Umwakagara arimo gutoza abagiye gutera Uburundi maze bagahita bamutera nk’uko nawe yateye Congo yitwaje FDLR.Niyompamvu twavuze ngo,Umwakagara azarwana n’Uburundi kuko ntaburo afite bwo guhunga iyo ntambara kandi bigomba gukorwa mbere yuko Obama akurwa kbutegetsi kuko mu mwaka wa 2014 mukwezi kwa kanama abakuru bibihugu bagiye mu nama muri America uw’uRwanda,Burundi,Congo bahawe gasopo kudahirahira guhindura itegekonshinga ngo bongere bagundire ubutegetsi kandi mandate zabo zararangiye.
Uburundi rero ubu bukaba buhagaze neza kuko bufite ababushyigikiye baburinyuma bashaka gusekura Umwakagara bakabwihisha inyuma kuko ubusanzwe ntabwo Uburundi bushobora kunesha umwakagara ariko kubera abarwanya umwakagara bazi imiryanire ye,ningabo ze afite uko zirwana,kandi izo ngabo zimwe zikaba zishyigikiye abarwanya umwakagara birumvikana yuko imperuka y’umwakagara ishobora kuba yegereje ngo asange aho yashyize abandi.
Gusa wamugani w’Umwakagara mukuru ngo,isi nta mbabazi igira,birashoboka yuko imbabazi bamugiriraga zari zishingiye kuri genocide agize igikangisho,ubu birashoboka yuko zaba zimaze gushira.Biramenyerewe yuko umuntu wese uhakanye genocide umwakagara ahita amubona nk’Umwanzi kandi agahita amusbiza vuba vuba bishoboka.Uburundi rero nkigihugu yahoraga asuzugura ubanza bimaze kumurenga kuko amayeri akoresha ari nayo abandi nabo bakoresha ubwo rero haba kuruhando mpuzamahanga cyangwa hagati y’ibihugu byombi birashoboka yuko amakuru yamaze kujya ahagaragara bityo hakaba nta banga ryaba risigaye ngo rijye ahagaragara usibye kurasana hakagaragara umunyembaraga.
Abahoze mu gisirikare rero murabe mwumva nimwe mubwirwa kuko iyo ntambara ntimugirengo IVAN haraho azahurira nayo,azaba yibereye murugwiro ari kumwe na se ahubwo nimwebwe muzaba muri kumuriro murwana intambara zitagira impamvu ubwo rero uwaba areba kure yakuramo ake karange usibyeko ubu bigoye cyane gucika umwakagara ariko wasenze Imana ntaho itagukura nta naho itakugeza.
