Aug 23,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zabuze uko zikugeraho none zisigaye zohereza imyuka mibi ngo bakuvangire nyamara banze kweera yuko umwuka w’Uhoraho ukorera muri wowe niyompamvu bazacirwaho iteka uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umusirikare mukuru kurwego rwa officer mu gisirikare cya RDF wo mu bajiji witwa Kamiri.Mbona ko murugo rwabo bafite umukobwa ukoreshwa ni myuka mibi,ariko akiyitirira yuko akoreshwa imbaraga z’Imana.Nerekwa abo ahanurira bamuzanira za telephone bakazimuha nk’impano,kuko yabahanuriye.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore uriya mukobwa niwe ushinzwe kuguteza imyuka mibi,ninawe warutumye ejo utakaza telephone bsobanura gutakaza spiritual communication.Nuko rero dore uwo mukobwa acirirweho iteka kuko abeshya abantu yuko akoreshwa n’Uhoraho,kandi azi neza yuko akoreshwa n’imbaraga z’umwijima niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa mbona bohereje umudayimoni ndwana nawe kugeza munesheje,maze nerekwa agasaza kamwohereje kaza ngo twihanganire maze kabonye yuko ari jye,gahanganye nawe gacisha macye gahita gahunga karagenda.Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zari zihanganye nawe ngiziriya ziraneshejwe niko Uwiteka avuga.
Nerekwa inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abadayimoni bagisirikare,bakora umuryango wo kunkingirana ngo,mperemo.Ariko zigira ibyago zinanirwa gushyiraho uwo muryango mu nzu narindimo (igihugu) mbona zisudiriye uwo muryango w’icyuma ariko bagira ibyago bakora muremure kandi mugari utareshya nikizingiti.Nuko umwuka w’Imana urambwira uti,dore bafashe imigambi myinshi yo ku kugirira nabi,ariko yose igiye kubapfira ubusa nta cyo iribubamarire uko niko Uwiteka avuga.
Nerekwa banjyana mu butayu ariko ndanga mbuvamo maze ababunjyanyemo baba ari bo babusigaramo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,iryo niryo herezo ryabahiga ubugingo bwawe kuko bananiwe kwemera no kwizera yuko umwuka w’Imana ukorera muri wowe none bakaba baciriweho iteka kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uhoraho avuganye nawe uyu munsi niko avuga.
Nkomeza kwerekwa uburyo bagiye gusubiza mu gisikare za demobu ziri mu gihugu imbere ,kandi bakazajya babafata bashyira muri gereza kugirango bazabakuremo babajyana kurwana na Gen.Nyamwasa kuko intambara ishobora gutangira mu mpera z’uyu mwaka uko niko Uwiteka avuga.
Mbona ko umwakagara afite inzika nyinshi,n’ubwoba bwinshi cyane,kandi ko agiye kugirira nabi ubwoko bw’Uwiteka bw’abasirikare bahoze mu ngabo.Nerekwa abakagara-kazi bahabwa amarozi yo kubashyirira mu byo kurya kugirango bazaje bapfa gahoro gahoro naho batoroka batazamara igihe kirekire bariho kugirango Gen.Namwasa atazabona abazamujya inyuma.Ndabwirwa ngo mburire izo ntwazamuheto zihunge nibitaba ibyo,barabeho bazadushurize abatubanjirije bibere iwabo wa twese niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,dore abantu bagiye gushyirwa mu mazu y’imbohe kandi abazavamo hazavamo umugabo hasibe undi.Abantu bagiye kwicwa mbere yuko intambara itangira.Kandi hagiye kurimbuka abantu benshi cyane banze kumvira ijambo ry’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa mwene data Jean Paul ukora muri ULK nawe bamusubiza mu ngabo.Nuko ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntuumuntu afite ikibazo muri gakondo yabakiranutsi kuko yaburiwe ariko akananirwa kwizera ijambo r’Uhoraho.
Kandi biranditswe ngo,havumwe umuntu wese wiringira umwana w’umuntu.Nuko mbona abantu bahura nakaga gakomeye cyane birenze kwizera kwemera kwa muntu.Ndabwirwa ngo,baraburiwe banga kumva reka ingumba ya matwi ihabwe inkoni mu bitugu.Nerekwa urubyiruko rwarangije amashuri y’isumbuye bananirwa gukomeza kaminuza kubera imiryango yabo yabuze ubushobozi bitewe ni uko umwakagara yafashe ubutunzi bwose akabwiharira.Nerekwa abantu bahindurwa abatindi kandi bari imfura za bantu.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umntu,abantu ngo bategereje yuko rwambikana bakazabona guhunga kandi bitazashoboka yuko babona uko bahunga kuko umwanzi wa gakondo yabakiranutsi atazabemerera ahubwo azabarimbura bose uko bakabaye kuko yanabibabwiye yuko azarusiga uko yarusanze uko niko Uhoraho ababuriye.
Raila Odinga
Mwana w’umuntu uritegure kwakira intonorano z aba magigiri zigiye ku kohereza mu buryo bw’uburiganya.Izo nibazohereza uzazakire kandi bazaba baruhira ubusa nk’Abarozi uko niko Uwiteka avuga.Amakuru ukomeje kubandikaho akomeje guteza ikibazo cyane none bacuze umugambi ukuntu baguha intonorano kugirango barebe yuko wakoroshya kuko ubageze ahaga uko niko Uhoraho akuburiye.