Mbona bohereje akanyamaswa kitwa KANGAROO gashushanije ku kibiriti,gakunze kuba mu gihugu cya Australia,karaza kangezeho gahura numuriro gahita gasubirayo kadakoze icyakazanye uko niko Uwiteka arinda abantu be,kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu kibaya cyo kwerekerwamo munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mbona nta mbaraga mfite ntabasha kugenda,mbona na za magigiri nazo zari zinkurikiye nazo zitagifite imbaraga zo ku nkurikirana,ndetse mbona na badayimoni bari muri icyo kibaya cyo kwerekerwamo nabo batagifite imbaraga zo kwica abantu no kubagirira nabi.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ubonye dore uko bisobanurwa,intambara irabaye kandi ihitanye abantu benshi cyane,yaba abega izabahitana,yaba abarwanya ingoma ya abega izahitana abavandimwe nimiryango yabo,yaba za magigiri zirirwa zikwirukaho nabo izabahitana ndetse nimiryango yabo mwese mugiye guhura nakaga gakomeye cyane,kandi mugiye gucika intege ndetse mucike ururondogoro kuko mutazabona umwanya wo kwishimira urupfu rw’Umwakagara no guhirima kw’ingoma ya abega uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ngiye kwinjizwa mu ishuli,ariko abo twari kumwe bemererwa kwandikwa ariko jyewe baranyagira kuko ntabwo narimfite amakayi yo kwandikamo,kandi sinari nishyuye amashillingi yishuri (fees) ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta shuli uri bwinjiremo(ikigeragezo)kuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za mayibobo ziri mu murwa mukuru mu gihugu cy’ibabylon witwa SHUSHAN,mbona za mayibobo(Street Kids)zinkurikira ndazihunga ndiruka ndazicika.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni baraguhagurukiyebaje kugushaka ariko uhumure ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko uhishwe mu mababa no mubwihisho bwisumba byose ushobora byose niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Jan 11,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona INKA [2] zinanutse cyane,zoherezwa kuza k’Umuhanuzi,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,abadayimoni bamaze igihe kirekire baguhiga bakubura bagasubirayo bagakubitwa inkoni zitagira umubare.None nubu baragarutse ariko nta mbaraga bafite zo kuba bakubona uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe n’umukuru w’ibabylon Kenyatta turyamye kugitanda kimwe,haza umupolice ukora muri CID aho twari turi muriyo nzu,uwo mu police araza Kenyatta yumvise ko ari umupolice kandi ko ari uwo mu bwoko bwa abajaluwo, asohoka mucyumba twari turuhukiyemo arirukanka.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhuru Kenyatta afite ubwoba bwinshi cyane ko Raila agiye kurahira,kandi ngo yamenye yuko aba police bo mu bwoko bwa abajaluwo bashobora kuzakurikira RAILA Odinga naramuka aciyemo igihugu kabiri bakikorera igihugu cyabo uko Nikon Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mbona integuza ije mu butayu gusura Umuhanuzi,kandi kuza kw’iyo nteguza,bisobanura ko ije gutegurira “NYAMPINGA”kuko igihe cye kigeze mu marembo yubutayu,kandi iyo nteguza akaba ariyo kimenyetso cya nyuma cyo kuza kwa “NYAMPINGA”uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko hagiye kubaho guhangana gukomeye cyane hagati FPR,nigihugu cya France,mbona umukuru w’igihugu cya France afite imyumvire numwuka bya nyakwigendera Mitrad maze mbona igihugu cy’Ubufaransa gihamagaje abaregwa murukiko rwabo kuba aribo bahanuye indege yaritwaye perezida Habyarimana.
Mbona banga kujya muri urwo rubanza,mbona umurwa mukuru w’IPARIS ufite imihanda isobekeranye iyindi iri munsi yubutaka munda yisi,kuburyo udashobora gupfa kuba wamenya uko iyo mihanda yubatse!
Mbona ko igihugu cya France cyashakishije abatangabuhamya bakomoka mu batutsi kazi,ndetse no mu bahutu kazi,hamwe na bagabo bakomoka mu moko yombi bemeza ko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ariryo ryabaye imbarutso ya genocide yakorewe mu Rwanda kandi ikaba ishinjwa FPR,ko aribo bayikoze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.