HomeNewsMwaramutse,

Mwaramutse,

None ibyo ndabyumva pe, ariko se nkwibarize umuntu azasengera he mu rihe dini ritari iry ikinyoma mu byukuri ko turembye hano mu rwa gasabo koko?.

Catholic yo narangije kuyigaya.
None usanga niyo ushatse kwinjira mu yandi uhura n’ibicantege byinshi, bikagucanga ukabura icyo ufata n’icyo ureka ahubwo ibibazo nyine wibaza ku Imana bikakubana byinshi kuburyo nyine hari n’ubwo wibaza niba iriho koko. Uti kubera iki,  hari nkubwo uhurirayo n’abiyita abahanuzi umwe akakubwira ibi undi ibi hakaba nubwo bihuza neza nibyo wiyiziho bakanagucyaha yewe bakanagutegeka kwihana pe..
Ejo wagaruka bakakubwira ibindi binyuranye n’ibyo uzi ndetse byarimba ngo Imana yavuze ko utanga icyacumi cy’imifuka 3 ya ciment watinda ngo yisubiye ngo uratanga 6. Ubwo nawe urumva uko mu mutwe bihita bigenda. Ikindi gihe ngo imana yavuze ko utararenga ukwa munani udapfuye…

Ubwose mbwiza ukuri kdi ungire n’inama uko dukwiye kubigenza cg umuntu age yicara iwe se abe ariho asengera.. Sinzi rwose. Abahanuzi cg abakozi b’imana b’ukuri twamenya dute aho baherereye kugira ngo abe aribo dukurikiza inyigosho zabo. Erega ni byinshi umuntu aba atazi adasobanukiwe bisaba rero ubufasha nyabwo naho kujya kubushaka bakakuvangira mo ubuhanuzi utumva rwose niko kuyoba.

Muvandimwe ndakwinginze ntundambirwe ahubwo nasanze nawe wagira icyo ubimfashamo byibuze undangiye idini ry’ukuri nagushima.

Umunsi mwiza

Murakoze

Anita.

Yohana 4:6 Yesu yabwiye umusamariya-kazi,ngo igihe kirageze ubwo abasenga data,bazajya bamusengera mu mwuka no mukuru.Ese Umwami Yesu yasengeraga murihe dini?Cyakora intumwa zabashije gushing itorero rya mbere ryari ryuzuye imbaraga z’Imana n’umwuka wera.Bene data mukwiye gutegerereza mu masngesho mwihananye kuzageza igihe data azaduhera itorero nyuma yuko ibyahanuwe bisohoye.

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments