Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zikoresha umuntu zita ko ngo ar’inshuti yanjye zirangiraje zigira kuruhande.Ubwo zifata uwo wahoze ar’inshuti yanjye zimujyana Landon zimubwiye yuko ari bumbwire yuko ngo yagiye kwivuza,bityo nanjye ngire amatsiko nurugwiro byo gushaka uburyo twavugana maze bamufatireho.Iryo yerekwa riza ishuro [2] maze umwuka w’Uhoraho urambwira uti mwana w’umuntu,ubu ntanshuti ugifite kuko igihe waruzikeneye ntabwo zagaragaye iziza zose ubu ngubu nta cyo zaba zije ku kumarira niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abega baragarutse bari bamaze kabili badakoma,none basanze guceceka bakakwihorera atari wo muti wikibazo!Bagarutse buzuye uburiganya,kubeshya kwinshi dore bagarutse bavuga ko basaba gusengerwa kandi bagenzwa no gushaka igihanga cyawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko mbona ndi mu nzira nyabagendwa ariko mbona hari umugabo usheshe akanguhe uri kungenza ngo arebe amaherezo yanjye,mbona imvura irimo kugwa akanyagirwa ariko jyewe sinyagirwe kandi turi kumwe mu muhanda.