Ubuhanuzi butaramara icyumweru,bushyizwe ahagaragara na MPYSI wehisemo gucuruza ubwami bw’uRwanda yitwaje yuko ngo yabaye umujyanama w’Umwami RUDAHIGWA MUTARA lll noneho atangiye kubeshya yuko ngo yabaye umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.
Amaze guhabwa intonorano zo guhitana Kigeli umugambi wo kwimika Umwami wa nyirarureshwe warananiranye.Nyuma yo gutabariza Umwami Kigeli yagambaniye agacibwa ibihanga taliki ya 16 ukwwakira 2016,nyuma yimishyikirabo yabaye mu mwaka wa 2014 ukuboza aho MPYISI wiyemeje kuba mahuma arikumwe na Prof.NSHUTI MANASEH akaba na mubyara w’Umwakagara,bananiwe gushyira mu bikorwa ibyo Umwami Kigeli yabasabye bahitamo kumugambanira banyuze mu bagize umuryango byahasi bamuca igihanga.
Batwara umugogo bari bazi yuko batsinze igitego,umwiru mukuru hamwe nabandi biru bamaze kwimika Umwami YUHI VI,I kigali aho bari mu byishimo batunguwe no kumva yuko Umwami YUHI VI yimye ingoma,ibyari ibyishimo bihinduka amarira.
Abanyarwanda bazi neza uko leta y’Umwakagara yakoresheje abantu benshi kugirango bahitane Umwami w’uRwanda Kigeli V ndahindurwa twagiriye inama akanga kumva inama yagirwaga kubera kugotwa nabahindiro b’ibisambo bafatanije n’Umwakagara ushaka ingoma kugitugu nk’uko yabimenyereye.Bamaze guhitana Kigeli bahise biba imitamenwa ye,ibitsemo amabanga yose,niyompamvu bavuga yuko Umwami Kigeli ngo yasize atavuze,ariko baribeshya kuko hari inyandiko Umwami Kigeli yari yarabikije Bushayija Emmanuel yarazibitse azimaranye imyaka (10) ariko nta muntu numwe warubizi.MAHUMA (MPYISI) yavuga yavuga macye kuko akarenze umunwa karushya ihamagara!!!
Ingabo y’Ingore iragushora ntigukura!!!
Feb 11, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi balimo gutegura amatora,ariko banategura undi Mwami wigishushanyo utemewe namategeko.Nerekwa abakimaze bazanira Umwakagara inkunga yo gushyigikira amatora ngo azabashe gukorwa,kuko babuze barabuze uburyo bwogutegura amatora kuko Umwakagara yavuze ko nta cyo yibitseho.
Mu gihe abaherwe balimo kuzana amaturo ngo bashyigikire amatora,ako kanya mbona MUKABAYONJO awe azanye umuhungu we kugrango bamwimike asimbure Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze aciwe igihanga na bene wabo b’Abahindiro kugirango bagurishe ingoma y’ubwami bw’uRwanda!
Nuko nkomeza kwitegereza izo mvange z’ubwami buvanze na repubulika,by’Umwakagara,ariko bisa naho bajijishe abanyarwanda,kuko bamaze guhabwa Umwami wemewe nitegekonshinga ndetse na kamarampaka yatoreye ubwami ubwami bugendera ku itegekonshinga “Constitutional Monarchy”.
Noneho biba uruvange rukomeye abanyarwanda bayoberwa nimba Umwami wimye ingoma,yaba ar’ukuli cyangwa ar’uwikinyoma kuko yimye ingoma mu bwami bw’Umwakagara,kandi mu muco no mu mategeko bikaba bitemewe hagato.Noneho abanyarwanda bayoberwa nimba amatora agiye kubaho baba bagiye gutora Umwami cyangwa nimba bagiye gutora repubulika maze mbona ibintu bibaye imvange (Agatogo)
Nuko mbona habayeho kwitotombera Umwakagara cyane warumaze kumenya yuko agiye gucibwa igihanga,maze mbona abashyiriyemo imvange badashobora kumenya,ariko nibuka yuko ijambo ry’ubuhanuzi ryavuze yuko hazabaho Umwami wa nyirarushwa uzima ingoma akamara [24] kandi akazaba agenda na maguru(Umwami usuzuguritse) hanyuma akazaba ikimenyetso cya nyuma cy’Umwakagara ngo kuko bashaka guhangana n’ubwami bw’uRwanda bwimitse n’Umuhanuzi hamwe n’umwiru mukuru YUHI VI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba witegereje amahano agiye gukorerwa muli gakondo ya bakiranutsi?Ndasubiza nti nayitegereje rwose!Ndabwirwa ngo,buriya ngo bagiye kwimika undi Mwami ngo kugirango bahangane n’ijambo ry’ubuhanuzi kandi ahubwo ari bwo bagiye kurishoza kugirango ibyahanuriwe abanyagakondorero bamenye yuko Uwiteka ari we Mana kandi ko avuga!
Umwakagara nta kindi agambiliye usibye kuvangira abanyarwanda gusa!Kuko arabizi neza cyane yuko,uwo Mwami adashobora kwima ingoma,ahubwo arashaka kwereka abanyarwanda yuko Umwami YUHI VI atari Umwami wabo,ko Umwami wabo ari uriya wigishushanyo utemewe namategeko no kugirango ateshe agaciro Umwami YUHI VI naho uko agiye kubikora,araba alimo kugarura izina ry’ubwami ryali ryaracitse muri gakondo ya bakiranutsi maze abantu batangire kwibona mu bwami aho kwibona muli repubulika!
Ikindi agambiriye ni uko ashaka kwimika Umwami wa nyirarureshwa kugirango amenye nez abashyigikiye ubwami maze abone uko abarimbura burundu akabamaraho.Ariko rubanda ntabwo bazi ayo mayeri yose alimo gukoresha ndetse nta nundi munyarwanda uzi icyo gitekerezo usibye we numutima we,kugiango bazamareho burundu imiryango yose ifitanye isano nubwami bw’uRwanda uko niko Uwiteka abivuga.
Uwo Mwami ugiye kwimikwa ntabwo azabona abamugaragira,kandi ntabwo azabyinirwa ndetse nta nubwo azabona abagaragu bazajya bamukorera nk’Umwami nyirizina.Ibi byose bigiye kubaho kugirango Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yikorere umulimo kandi yiture inabi n’Inzika yibyakorewe Kigeli V Ndahindurwa kuko amaraso ye alimo kuririra kubutaka asaba guhorerwa n’Uwiteka Imana kuko bamuciye igihanga ntawe yakubaganiye niyompamvu ababigizemo uruhare bose bagiye kubiryoza nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abitegetse!
Mu gihe naringikomeje kwitegereza ibilimo kubaho mu isi,mbona umukire uzanye miliyoni [300] zamanyarwanda ngo arashyigikira amatora y’Umwakagara,kandi yaba kwimika Umwami w’igshushanyo,yaba amatora y’Umwakagara adateze kuzabaho,byose byabereye icyarimwe noneho abanyarwanda bayoberwa umuyobozi nyirizina uwari we,nimba bagiye kuyoborwa n’Umwami wigishushanyo,cyangwa nimba bagiye kuyoborwa n’Umwakagara.
Nuko numva abaturage bavugira mu mata tama ko uwo Mwami batamwemera ngo kuko uwamwimitse atabifitiye uburenganzira,kuko Umwami yimikwa n’umwiru mukuru ubyemerewe n’umuco nyarwanda!
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ese byashoboka gute,ko Umwami yabaho atagira abamukeza?Byashoboka gute ko,umuntu yagira ubwami butagira ingabo?Byashoboka gute ko,umuntu agirwa Umwami adategeka abo abereye Umwami?Byashoboka gute ko,umuntu agirwa Umwami atagira inka zimukamirwa?Yewe aya na mahano mu mahano aturutse kwa semuhanuka azarimbura abasangira ngendo bumwuka w’ikinyoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,ngaho rero mwana w’umuntu,uce urwo rubanza kuko niwowe Uwiteka yashyizeho kubera umucamanza w’ubwoko bw’Uwiteka,kandi urubanza uri buce Uwiteka ararwemera kandi nirwo aribushyire mubikorwa maze ubwire abanyarwanda Umwami wemewe uwari we!
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore Nº 0021/001/0017,warugezeho ubwo abacamanza bo mu Ijuru bafatanga umwanzuro wa nyuma yurubanza baherutse guca.Nuko nditegereza byose byakorewe Umwami Kigeli V Ndahindurwa,nuburyo bamukubaganiye kandi ntawe yagiriye nabi,nitegereza uburiganya bwakoreshejwe bukomeye bushingiye kunda nini nubusambo bukomeye bw’Abahindiro,maze byose maze kubigenzura mfata umwanzuro ukurikira kandi ukomeye.
Mbwira Uwiteka Imana yanjye,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nti Uhoraho we,ndagushima yuko wangiriye ikizere ukangira umucamanza wabari mu isi yose!Akaba atari mu bwoko bwawe gusa,ahubwo ukaba warampaye uburenganzira bwo kwimika abami nibikomangoma mu gihe gisa nk’iki!Nkimara kwitegereza no kugenzura ibyamategeko y’umwuka ateganya,nsanze harabayeho kuriganya ubwami bw’uRwanda gakondo y’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Muri iki gitondo taliki ya 11 gashyantare 2017,jyewe Umuhanuzi Majeshi Leon,mfashe umwanzuro wo gusenya ubwami bw’Umwami wigishushanyo ugiye kwimikwa ni nkozi z’ibibi zishingiye ku itegeko rirwanya umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nkurikije iteko ry’ijambo ry’Uwiteka ndetse nitegeko ry’ushinze kwimika Umwami,ubutabera bw’Uwiteka bukorera mu isi ya bazima bukaba buhagarariwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,nsanze Abahindiro baragambaniye Umwami wa gakondo ya bakiranutsi(Umwami Kigeli V ndahindurwa) kugirango bagurishe ubwami bw’ubwoko bwawe.
Nemeje bidasubirwa yuko uwo Mwami wa nyirarushwa ugiye kwimikwa na cya gisambo cyiyitirira izina ry’Uwiteka ‘EZRA MPYISI’ wemewe kuba IMPYISI,kuko izina ariryo muntu.Ubwo bwami buciriweho iteka.Busenywe butarabaho yaba imbere ninyuma yaba hasi no hejuru,yaba iburyo nibumoso,ubwa bwami ndabusenye kandi mbuciyeho iteka mu izina rya data,mwana na mwuka wera(ubutatu butagatifu) Uwiteka Mana yanjye ntibuzagire umugisha wo kurama cyangwa kuramba.
Ahubwo uzabwiture ibyo bakoreye Umwami Kigeli V ndahindurwa kugirango uzagaragaze ubutabera bwawe mu isi ya bazima.Ntuzigere wumvira gusenga cyangwa gusaba kwabo kuko kuzuye uburiganya no kutumvira ijambo ryawe,kuko banejejwe no kumena amaraso atariho urubanza kandi ntabwo bigeze bashaka kumenya ibyo ijambo ryawe ryavuze!
Ahubwo aho kuryamva no kuryumvira,bagize umwete wo kurirwanya bashaka kwikorera ibinyuranije nubutabera bwawe Uwiteka Nyiringabo.Nanjye rero umugaragu wawe,akaba n’umucamanza wabari mu isi,nemeje yuko ubwo bwami butazabaho mu izina ryawe kuko wampamagariye kubaha izna ryawe no kurihesha icyubahiro mu isi ya bazima kandi ngacira ubwoko bwawe imanza zitabera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore inyandiko yanditse nikinyamakuru cya leta IGIHE.COM,iyi nyandiko bayiteguye bashaka guteza ubwega kugirango babone uko bashyiraho Umwami wa “NYIRARURESHWA” ubuhanuzi mu gice cya (41,42) buvuga ko uyu Mwami azamara amasaha [24]; akazaba ikimenyetso cya nyuma cy’Umwakagara agakurwa ku ngoma uwo Mwami akazamara amasaha [24] agahita yerekeza mu butayu Umwami YUHI VI akazahita asimbura Umwakagara.Ngaho nibasohoze ubuhanuzi dutahe turambiwe amahanga turebe yuko twajaya gutambira Uwiteka Imana yanjye.
Inkuru twakuye ku kinyamakuru IGIHE.COM,‘Bushayija na Benzinge bizabakomerera’
Emmanuel Bushayija wiswe Yuhi V Bushayija aherutse kubonana n’ubwami bwa Portugal mu muhango wari witabiriwe n’igikomangoma Owana Mahealani-Rose La’anui Salazar, kuva kuwa 2 kugeza kuwa 5 Gashyantare 2017, bemeranya gukorana bya hafi.
Aha muri Portugal Bushayija yagiye niho uruhande rutavugaga rumwe n’abo mu muryango wa Kigeli V Ndahindurwa rwashakaga ko atabarizwa na nyuma yo gutsindwa mu rubanza rwahashyize ikimenyetso kiriho n’ifoto ye.
Nyuma yaho Umwami Kigeli V Ndahindurwa atangiye ndetse agashyingurwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe, Emmanuel Bushayija wiswe Yuhi V Bushayija yaba bene wabo wa Kigeli V n’abandi bahindiro nta n’umwe wigeze ugaragaza akanunu ko kumwiyumvamo na mba.
Mu kiganiro na Pasiteri Ezra Mpyisi wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yasobanuye ko ubusanzwe umwami yatorwaga n’undi umubanjirije, ntagire uwo abibwira n’uwo yatoye ntabimubwire ahubwo akabibwira umwiru mukuru bikaba igihango cy’uko atazagira uwo abibwira kuko yizeraga ko icyo gihango cyamwica.
Nyuma ngo iyo undi yatangaga mbere yo kumutabariza, wa mwiru yavugaga amazina y’umwami mushya gusa ngo ibyo byose Kigeli V Ndahindurwa yasize atabikoze, atavuze uzamusimbura.
Ngo iyo byabagaho ko umwami atanga atavuze uzamusimbura, abakuru b’umuryango n’abandi b’inararibonye bo mu gihugu barateranaga kugirango abana b’umwami batarwanira ubwami akaba aribo batora umwami mushya.
Mpyisi yakomeje abwira IGIHE ko ibyo Bushayija ari gukora bitazamugwa neza mu mizo ya nyuma kuko nta muntu n’umwe uzamwita umwami usibye uwamushyizeho.
Ati “Uriya yashyizweho n’umuntu umwe, umwami w’umuntu umwe murabona ari umwami nyabaki? None se Kayibanda ntiyaje akavuga ko akuyeho Rudahigwa? Ni nka Kayibanda ariko we [Kayibanda] yari afite abahutu bamushyigikiye n’abazungu none se uriya se azaba umwami wa nde? Abanyarwanda barihe? Ko yimitswe n’umuntu umwe.”
“Ariko rero iby’ubu niko bikorwa, umuntu aragenda agakora icyo yishakiye. Uha agaciro ikigira aho gikomoka. Ntaho bikomoka kwimikwa kwe. None se wowe umuntu umwe yakwimika umwami koko? Ko ari umuntu umwe wimitse umwami bakaba ari babiri gusa, urumva se bitazabakomerera?”
Mpyisi kandi yanenze ibikorwa bya Bushayija wiswe Yuhi V Bushayija byo kugenda mu mahanga ahura n’abandi bagize ubwami, avuga ko ntaho byigeze biba kuva kera, we akaba abifata nko kwiyamamaza.
Ati “ Reka daaa! Iyo yimaga amahanga yamenyaga ngo uru Rwanda umwami warwo yatangajwe, uwavuzwe ni uyu. Ntiyajyaga kwiyamamaza, oya. Ubuse Perezida w’igihugu ajya kwiyamamaza ngo nabaye Perezida? Igihugu baba bazi ko kiriho bati bene igihugu bashyizeho uyu ngo azabe umwami cyangwa abe Perezida akamenyekana atyo. Ariko najye kubabwira kuko nabo bazamubaza bati ese abanyarwanda bakwimitse bari he? Azababona he? Ntabwo nanze ko aba umwami, ariko umwami agirwa n’ingabo, ingabo ziri he?”
Kuva inkuru ya Bushayija yamenyekana ikurikiye itanga rya Kigeli V Ndahindurwa, benshi bashimangiye ko ari umwami wa Benzinge ku giti cye nk’umuntu wamwimitse. Uyu Bushayija wari utuye mu Bwongereza kuva mu 2000 ni mwene Theoneste Bushayija mwene Yuhi V Musinga, wavukiye mu Rwanda mu 1960.
Emmanuel Bushayija wiswe Yuhi V Bushayija nta muntu n’umwe wigeze umwibonamo mu Bahindiro
Pasiteri Mpyisi yibazaga niba umukarani yimika umwami





