HomeInte'lMUSSA FAZIL WAHIRIMBANIRAGA MANDAT YA GATATU SHEBUJA YAMWIGIJEYO

MUSSA FAZIL WAHIRIMBANIRAGA MANDAT YA GATATU SHEBUJA YAMWIGIJEYO

Mussa Fazil wari ministiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ,umwanya yaramazeho igihe kitari gito gisaga hafi imyaka icumi, ubu amakuru ikinyamakuru inyangenewss gifite nuko atakiri kuri uwo mwanya ahubwo yabaye ambasaderi w’u Rwanda muri Egiputa cyangwa mu Misiri bitewe n’imvugo ya buri umwe.


Sheih Mussa Fazil warumaze iminsi yigaragaza cyane muri iyi minsi atari ukubera impamvu z’imirimo ashinzwe ahubwo arimo ashakisha uburyo bwose yakwigaragaza imbere y’umwakagara aho yaramaze iminsi yarihaye akazi ko kugenda amwamamaza muri rubanda
avuga ko ntawundi wayobora igihugu, ibyo akaba yabikoraga yitwikiriye ishyaka rye rya

cyisiramu PDI ishyaka ubundi utamenya icyo rigamije niba ari irishaka ubutegetsi cyangwa ari umuryango uharanira inyungu za FPR.
uyu mugabo warumaze iminsi mu nshingano nshya yihaye ubu rero ntakibarizwa muri guverinoma y’Abega kandi rwose ntako atari yaragize ngo yihakirwe ibukuru ariko birangiye yerekejwe mu Egiputa,kandi nkuko bimaze kumenyerwa mu butegetsi bw’umwakagara uwo atishimiye cyangwa acyemanga ahita amugira ambasaderi ingero za hafi ni Gen.Kayumba,Gen.Kayonga,Gen.Cisar Kayizari, n’abandi tutarondoye.

Ubusanzwe abo mu gatsiko iyo bumvise uwagizwe ambasaderi bahita bavugako yajyanywe mu ishuri kwiga ikinyabupfura kigenga leta y’Abega, bivuzeko rero Sheih Mussa Fazil wagiye uregwa kenshi na rubanda kuba interahamwe nawe yajyanywe mu ishuri gusa ntiturasobanukirwa impamvu yajyanywe mu ishuri, undi nawe wajyanywe mu ishuri ni Sitanisilas Kamanzi wajyanywe mu gihugu tutaramenya neza.

Ibi bibaye mu gihe byakekwaga ko Gen Patrick Nyamvumba ndetse na mugenzi we Gen.Kabarebe James aribo bagombaga gushyirwa mu ishuri mbere y’abandi kubera ko batakivuga rumwe na shebuja nako uwahoze ari shebuja dore igisirikare cya RDF kimaze gucikamo kabiri igice kimwe cyegamiye kuri Nyamvumba na Kabarebe ikindi kikaba cyegamiye kuri Gen.Jack Nziza ufatwa nka vice president w’umwakagara,Gen.Fred Ibingira, Col.Dan Munyuza, akaba ari narwo ruhande umwakagara abogamiyeho gusa tubabwire ko amazi atakiri yayandi kuko bitagishoboka ko umwakagara yavugiramo Gen.Nyamvumba Patrick.

Akaba ariyo mpamvu yanagize ubwoba bwo kumugira ambasaderi kuko acyeka ko hahita haka umuriro intambara y’umwakagara yo kuguma mu rugwiro ikomeje gututumba mugihe kurundi ruhande
abarwanira kwicara mu rugwiro nabo ari benshi yaba mu Rwanda no hanze yarwo ariko reka tubitege amaso

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments