Home Inte'l Musanze:Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirandurira amasaka ageze mu ibagara

Musanze:Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirandurira amasaka ageze mu ibagara

0

Abaturage bo mu Murenge wa Muhoza baravuga ko ubuyobozi bwabategetse kurandura amasaka bari barahinze,ngo kuko atari cyo bari barategetswe guhinga.

Nk’uko aba baturage babivuga, ngo umwaka ushize bari basabwe guhinga ibishyimbo. Bavuga ko uyu mwaka batigeze babwirwa icyo bagomba guhinga, bityo bafata icyemezo cyo guhinga amasaka kuko basigaye bahinga ibigori bikarwara kirabiranya.

Umwe mu baturage bategetswe n’ubuyobozi kurandura amasaka yatangarije TV1 ati “Umwaka ushize baravuze bati ’muri Kabaya agace ko hakurya ya Rwebeya gahinge ibishyimbo nibivamo bahinge ibigori, ibyo twarabyemeye, ariko muri uyu mwaka nta kintu batubwiye’. Ibi nabisubiramo n’iyo naba ndi imbere y’abayobozi.”

Undi ati “Iyo batubwira icyo tugomba guhinga ntabwo tuba twarahinze amasaka. Umuyobozi wacu ntacyo yatubwiye. Abayobozi ntibigeze batubwira ko tutagomba guhinga amasaka, bigeze bamanika amatangazo batubwira icyo tugomba guhinga ntitwabikora?Twahinze amasaka none dore ukuntu bayagize.”

Aba baturage bakomeza bavuga ko amasaka basabwe n’ubuyobozi kurandura ariyo bari bitezeho umusururo, kuri ubu bukaba bafite impungenge ko mu minsi iri imbere bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara.

Umukozi w’Umurenge wa Muhoza ushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramari Dukuzumuremyi Appolinaire, akaba anahagarariye umukozi ushinzwe ubuhinzi muri uyu Murenge, avuga ko mbere yuko igihembwe cy’ihinga gitangira hari habayeho ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage igihingwa bazahinga.

Yagize ati “Ubukangurambaga bwarabaye mu Midugudu yabo. Abaturage bamaze gusobanurirwa ni bo bagiye bakuramo imyaka bari bahinze bashyiramo imyaka bumvikanyeho”.

Dukuzumuremyi akomeza avuga ko abaturage bakwiye kujya bahinga igihingwa cyatoranyijwe.

Ni kenshi mu bice bitandukanye gahunda yo guhuza ubutaka usanga abaturage batayumva kimwe bitewe n’imiterere y’ubutaka cyangwa ibihingwa byera mu gace runaka, kuko hari ubwo usanga mu gihembwe kimwe umusaruro wabonetse mu kindi ukarumba bitewe n’imihindagurikire y’ikirere cyangwa kugunduka k’ubutaka.

Comments.

Ku giti cyanjye nibwira KO nta gahunda Leta yazana igamije kubangamira abaturage kuko ntacyo bapfa kandi Nino ikokerera. Ariko nibaza impamvu ababishinzwe batigisha abaturage ngo babasibanurire babyumve . Ubwiye umuntu uti ntuzongere guhinga Iki cyangwa kiriya ukabimuturaho ntumusobanurire impamvu yihinduka. Aranze arabihinze uti birandure . C’ est quoi cette logique . Mwabigishije mukabemeza. Nubute bwo gukora sensibilisation cyangwa?
Musubize2016-03-06 09:38:51
mwigishe
Ni uko ari abaturage nyine muba mubikora, njye undanduriye imyaka twakizwa na mbuga…bisaba ko unjyana mu butabera bukampamya icyaho cyo kurenga kw’itegeko (niba rinabaho), bitabaye ibyo ni ukwangiza umutungo bwite w’umuntu, kandi birahanirwa.
Musubize2016-03-06 09:42:56
Vumiliya
“banana republic”!
Musubize2016-03-06 09:43:28
ii
Hari Abayobozi bumva ko amasaka ahingirwa kuyakoramo umususuru gusa!! usibye ko nawo atari mubi kuko twese ntidushoboye kwigurirra byeri za Bralirwa!! biratangaje!!! ninde utazi akamaro k’igikoma cy’amasaka cg umutsima wayo!!Amasaka nacyo ni igihingwa kirwanya inzara!!! none ngo abahinzi barandure amasaka!! uwo muhinzi yayahinze atabonako amufitiye inyungu?
Musubize2016-03-06 09:42:56
Mutwe
Ni uko ari abaturage nyine muba mubikora, njye undanduriye imyaka twakizwa na mbuga…bisaba ko unjyana mu butabera bukampamya icyaho cyo kurenga kw’itegeko (niba rinabaho), bitabaye ibyo ni ukwangiza umutungo bwite w’umuntu, kandi birahanirwa.
2016-03-06 09:42:56
Vumiliya
Nubwo abaturage baba banyuranyije n’ibyo basabwe guhinga, koko umuti ni ukurandura ibigiye kwera ??? ………uwo muyobozi yaba agize imyumvire iri inyuma y’iy’abo ayoboye. numva ku bwange wareka bikera ahubwo ukabasobanurira ibyiza by’igihingwa ubashishikariza guhinga, ndetse ayo masaka ashobora kutera bagahita bakugarukira ariko utabangishije gahunda za Leta bitewe no kutagira flexibility. Na kera uwaranduraga imyaka bamwitaga “IGIKENYA”
Musubize2016-03-05 22:23:39
Iri si ishyano ra? Inzara irimo kumara abaturage none abayobozi bamwe barimo kubatetaho babarandurira imyaka yakagombye kubaramira mu minsi mike iri imbere koko? Ubu ni ubukunguzi! Biteye isoni n’agahinda!
Musubize2016-03-05 17:34:34
Migambi
Nimutuze rwose. Iyo ni viziyo.
Musubize2016-03-05 17:39:11
Gahinda
Leta ya gi communist yaba yaratangiye gukorera mu Rwanda ryari? Ndumiwe!!
Musubize2016-03-05 17:41:27
musilikare
BAREKE ABO BARONGOZI ABE ARIBO BAKORA IRYO BARA WAWUNDI ATI :AFRICA NO GOOD!!!!!!!!
Musubize2016-03-05 13:44:00
KURI
ibi birakabije rwose. kwica abantu ubicishije inzara ndabona birenze kamere
Musubize2016-03-05 17:39:11
al
Nimutuze rwose. Iyo ni viziyo.
2016-03-05 17:39:11

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar