Bene data bakundwa twasize muli gakondo ya bakiranutsi,reka mwese mbasubirize hamwe kugirango ahari mubashe kubona igisubizo mwese muli rusange.Abenshi mwanyandikiye mu mbwira yuko ibintu bikomeye kubinyanye nubuzima bwo muli gakondo ya bakiranutsi,ndetse yuko mugerageza gusenga ariko mukaba nta gisubizo mubasha kubona.
Hari nabanyandikiye ntibambwira igihugu baherereyemo,ariko ibibazo byabo birasa nabo muli gakondo ya bakiranutsi.Ndagirango twibukiranye yuko ubwo Daniel yari mubunyage yarasenze maze ibisubizo bye,bifatwa nabatware bo mukirere cy’ubuperesi.
Ubutegetsi bw’umuvumo butuma amasengesho adasubizwa!
Mbere yuko mva muli gakondo ya bakiranutsi narasengaga nkabona nurira inzu ya KABUGA nayigera hejuru nkamanuka nkibita hasi.Inzu bisobanura abamasezerano cyangwa igihugu reba mubisobanuro by’ubuhanuzi.
Bishatse kuvga ko,icyo gihe ntabwo amasengesho yanjye yashoboraga gusubizwa kuko hari umwuka w’ubwami bw’UBUPERESI warushinzwe gufata amasengesho yabakiranutsi kugirango badasubizwa bagakomeza kwizera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Nibura mu mahanga nuruburaburizo kuko ushobora kujya no guhaha wenda ukaba wabona aho wahaha,ariko muli gakondo leta ubwayo ivuga yuko nta nzara ihari,ugasanga bisekeje cyane kumva yuko ntanzara ihari kandi abaturage bakomeje guhunga umusubirizo!
Nuko rero mwemere byahanuwe bibasohozeho,igihe mudacitse amaguru mugashaka guhangana nijambo ry’ubuhanuzi,nta kundi byagenda!Ngo muzasenga ngaho nimusenge turebe yuko Imana ibasubiza!?Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona gahoro gahoro bizagenda bibageraho kugeza ubwo nuwo bitaragraho azabona yuko yari yaribeshye!
Niba itarababariye Umwami Kigeli V Ndahndurwa,nimwebwe izababarira?Ubwo se yaba ica imanza zitabera?Nuko rero mutinye iyo ivuga yo mu Ijuru iciraho iteka abavanze amazi mu mata nkaswe mwebwe muregwa imbere yayo kutayumvira!Rwose nongeye kubisubiramo nta mugisha na mucye ku bantu basigaye muri gakondo ya bakiranutsi uko iminsi igenda niko muzajya murushaho guhagarika imitima kandi noneho mutanagifite aho muzahungira kugirango mu menye ubugome bwanyu bw’uko mwagomeye Uhoraho wababuriye murukundo rwinshi cyane ariko mukamuhindura nayubu!Nawe muzamusenga kandi ntabwo azigera abasubiza kuko adashobora kuvuguruza ijambo rye ry’ubuhanuzi.
Save
Save