Home Inte'l Mu Rwanda nta Mana bagira,basigaye batumiza abanyamahanga ngo baze baririmbe,barangiza bakabambura!!?

Mu Rwanda nta Mana bagira,basigaye batumiza abanyamahanga ngo baze baririmbe,barangiza bakabambura!!?

0

Joel Lwaga ni umuramyi uzwi cyane muri Tanzania

Umunya-Tanzania Joel Lwaga yahishuye ubwambuzi n’ubugome yakorewe na Kingdom of God Ministries yamutumiye mu gitaramo cyayo.

Joel Lwaga wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania yahishuye uburyo Kingdom of God Ministries yamwambuye amafaranga bari bavuganye ndetse bakamukorera n’ubundi buhemu burimo kumuhima no kumusuzugura.

Joel Lwaga yageze i Kigali ku wa Kane, tariki 13 Nzeri 2018, aho yari aje mu gitaramo cyiswe ‘Victorious Live Concert’ cya Kingdom of God Ministries cyabaye  ku Cyumweru kuwa 16 Nzeri 2018.

Uyu muhanzi mu kiganiro cyihariye yagiranye na IBYISHIMO.Com yabanje kuvuga uburyo nyuma yo kugera i Kigali abayobozi ba Kingdom bamuhimishije kutamwitaba mu nshuro zose yabahamagaye ashaka kubabaza ibijyanye n’igitaramo.

Kuva kuwa kane kugera ku cyumweru, ngo Lwaga nta makuru na make yari afite k’uburyo igitaramo cyagombaga kugenda.

Ati: “Ntibigeze bambwira uko igitaramo giteguwe, ntibamenyaga niba ndi muzima cyangwa nagize ikibazo, ntibamenyaga niba nariye cyangwa ntariye, narabahamagaraga bakanyihorera ubundi bagafunga telefone. Baje ku cyumweru barambwira ngo twakererewe kandi nta n’umwe wigeze ampamagara byibuze ngo agire icyo ambwira. Nagiye ku rubyiniro batazi ibyo ngiye kuririmba…..”

Uyu muhanzi ngo mbere yo kuza bari bamwijeje kumuba bande (Band) yagombaga kumufasha kuririmba. Gusa ngo ahageze bamuhaye bande idashoboye ahitamo gushaka indi abifashijwemo na Aline Gahongayire.

Gusa ngo icyaje gutungura Lwaga nuko Kingdom yanze kwishyura iyo bande ndetse ngo Perezida wa Kingdom yageze aho afata abaririmbyi bafashaga Lwaga ababuza kuririmba kandi bo ubwabo babishaka. Lwaga yageze kuri iki aravuga ati: “Perezida wa Kingdom Imana izamuhane by’umwihariko!”

Ikindi cyababaje Lwaga cyane ngo ni uburyo atigeze ahabwa umwanya ngo agenzure amajwi mbere, ibi ngo byatumye ubutumwa yatangaga mu ndirimbo butumvikana neza. Ati: “Sound yari ihari ni yo mbi nigeze ndirimbiraho kuva mbaye umuhanzi! Ntawabona icyo avuga!”

Joel Lwaga ni umuramyi uzwi cyane muri Tanzania

Nyuma y’igitaramo, ngo na bwo abayobozi ba Kingdom bahise bakuraho telefone zabo mu minsi itatu yose. Ku munsi we wo gutaha ngo banze kumwitaba kuko yashakaga kubishyuza amafaranga bavuganye.

Uyu muhanzi avuga ko atari yaje gukorera igihembo kuko n’ubundi ngo Kingdom ntiyabona ayo imuhemba ariko ngo yatunguwe no kubona n’udufaranga duke bagombaga kumuha natwo batatumuha twose.

Ati: “Bampaye amafaranga y’u Rwanda kandi twari twavuganye ko bazampemba mu madorali kuko mu gihugu cyacu sinabona aho mvunjisha amafaranga y’u Rwanda kandi n’ayo bari bampaye yari make ku yo twari twumvikanye. Bariya bantu ntibigeze banyishyura gusa narabafashije kuko ntibabona ayo banyishyura…

…….Narinze ntaha batigeze banyereka ko banyitayeho kugeza ku munota wa nyuma mvuye ku kibuga cy’indege. Perezida wa Kingdom yari yambwiye ko ibyo bibazo byose aribubikemure ariko naramutegereje ntiyaza yanga no kunyitaba kuri telefone mpitamo kwitahira! Baransuzuguye ariko Imana nkorera izabahemba.”

Kingdom ibivugaho iki?

Mu kiganiro Sinkabumwe Ngaga Micheal uyobora Kingdom Of God Ministries yagiranye na IBYISHIMO.Com we yahakanye ibi byose avuga ko bakoze ibyo bari bavuganye na Lwaga byose 100%.

Ati: “Ibyo twavuganye na Lwaga twe twarabyujuje 100%. Aho yabaye, ibyo yariye, uko yagendaga ndese n’amafaranga twari twamuteganyirije byose twarabimuhaye 100%.”

Abakurikiranira hafi ibyo Gospel nyarwanda bemeza ko iki ari icyasha ku muziki wo kuramya Imana kuko iyo ikintu nk’iki kibaye biba bisize isura mbi abahanzi bose muri rusange bitaretse no kwangiza isura y’igihugu cy’u Rwanda ubundi kizwiho kwakira neza abashyitsi.

 

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar