Home Economy Mu rwagasabo rurakinga (8)

Mu rwagasabo rurakinga (8)

0

Amakuru aturuka mu rwagasabo mu murwa mukuru wa Kigali,aravuga yuko ibintu byamaze gukomera cyane birenze ubwenge bwa muntu.Muri iki cyumweru nibwo uhagarariye banki y’isi yose,yari yaje mu Rwanda,dukurikije amakuru dukesha bbc gahuza ikinyamakuru cy’ABONGEREZA gikoresha ururimi rw’ikinyarwanda.Governor wa bank nkuru y’igihugu BNR, RWANGOMBWA JOHN,arikumwe na ministiri w’imali bwana Claveri Gatete, babwiye umukuru wa banki nkuru y’isi yose,yuko igihugu cy’uRwanda muri uyu mwaka wa 2016,ubukungu bwaguye 9.3%,mu gihe umwaka ushize wa 2015,yavuze ko,ubukungu bwari bwazamutse ho 6.5%,bivuze ngo umwaka ushize,no muri uyu mwaka igihugu cyakoreye muri (0) zero.

Dore twahawe na bakozi ba leta akaga gakomeye bakomeje guhura nako,amakuru akomeza avuga yuko,ngo Umwakagara igihugu kimaze kumunanira kurwego bigaragararira buri wese!Inkunga za mahanga zarahagaze,nta zikiza!Na duke igihugu cyari gifite,Umwakagara adutwara kujya ku dukinira mu mahanga.Usibye ko,bisa naho bimaze kumunanira kuko ubukungu butakimwemerera kwirwa muri za ndege ze,yikodeshaho ku isaha aho idege yishurwa ibihumbi $90.000 ubwo ukubye mu manyarwanda ubwo ni nka miliyoni 80,000,000 z’amanyarwanda.

Dore uko abakozi ba leta babwiye ikinyamakuru www.INYANGENEWS.COM ,  Mwaramutse, turasaba ikinyamakuru inyangenews.com kutubera umuvugizi,kuko noneho abanyarwanda twabuze uruvugiro kuko abitwa abakozi ba leta ya FPR,tumerewe nabi cyane.Aho leta y’Umwakagara asigaye yambura abakozi ba leta ye,yitwaje ko,ngo agiye gufasha abaturage bashonje.Iki kibazo ntabwo kitureba kuko leta nicyo ibereyeho,ishinzwe gushakisha imibereho myiza ya baturage.

Kuva leta ya FPR,yakwambura abaturage ibishanga, ariko noneho,byaje guhumira kumirari aho baje kwambura abakozi ba leta utwabo,bitwaje kwaka imisoro,imisanzu,amahoro,gusorera ubutaka,gusorera inzu wiyubakiye,mbese birakomeye none bageze naho bafata ku ngufu umushara wa buri mukozi wa leta aho akatwa kumushahara we batabanje kumugisha inama.

 Rwose ibyo muri uru Rwanda biraturenze! None ho bashyizeho gahunda y’uko abitwa abakozi bahembwa buri kwezi bagomba gutunga abandi bantu umunani, buri muntu ngo agomba gutunga umunani [8] batishoboye utitwaje ko iwawe ushobora kuba ufite umubare nk’uwo cyangwa unarenga.

Ariko se mwebwe mwandika amakuru mutubarize niba mwaba muzi aho za mfashanyo uRwanda rwahabwaga aho zaba zaragiye!? Bikaba bigeze aho abakozi ba leta dukatwa amafaranga ku ngufu,za leta ngo baratunga abantu,kandi wanareba ugasanga ayo badukata ashobora kutazagera no kuri abo baturage bavuga. Ese za mfashanyo tujya twumva u rwanda ruba rwahawe zijyahe? Ese kagame arumva azakandamiza abaturage kugeza ryari?

 nawe ngo amata y’inyange azahabwa abafite imirire mibi, maze uruganda rw’inyange rujye rwishyurwa n’igihugu, kandi twumva ngo ni urwa “Jeannette Kagame”, ibintu bijya mu bindi ubu izindi nganda nk’izakoraga amazi ya Nil na Huye, byaburijwemo uretse gukinga abantu ibikarito mu maso, amata bavanyemo proteines ahubwo bagashyiramo amaproduits avura bwaki, ibintu byose barabitubuye kuko usanga binafite ingaruka zikomeye ku baturage. Umwe mu bakomeye ntashobora kuvuga amazina kumpamvu z’umutekano,yaravuze ati, mupfe nimushaka mushire ntibimubuza kuba Kagame.

Mana yanjye dutabare weeeee mbega urwo batwishe nta mwana uruta undi!?  Kera mbere y’intambara,bafataga umwana wese utaragira imyaka itanu babajyanaga muri centre nutritioinnel bakajya bateka ibiryo amaporici n’ibindi byinshi none ubundi iterambere ridashingiye ku baturage riba rigana he ra?  Ko umuntu ahembwa agabana na leta mbega igitugu bagire uko batesheje education agaciro n’akazi katakwica ngo kanagukize, nta burenganzira busesuye uba ugafiteho.

Ariko ni bintu byumvikana igihe umutungo w’igihugu ubarizwa mu maboko y’Umwakagara hamwe n’umuryango we,bakaba barahinduye abanyarwanda kuba babera abagaragu,nta kundi byagenda.Ibyo iyo babikora,bibwira yuko bizabafasha gupyinagaza abanyarwanda kugirango batazamukura kubutegetsi,kugirango bazajye bahora bahanganye ninzara umwanya wo gutekereza uburyo bakwikiza ubutegetsi bw’igitugu.

Ariko burya abanyarwanda ntabwo aria bantu basanzwe,kuko Uwiteka ajya abitaho cyane,uko yabakijije IKINANI,ninako azabakiza Umwakaagara kuko nta cyo Umwakagara yaba yarakoreye Imana ngo maze abe umutoni imbere y’Imana ntakurwe ku ngoma ya Bega,ikomeje kuzengereza abanyarwanda ibabuza ipfo na ruguru.Bank nizabo,inganda zose zabaye izabo,amata,amazi,imitobe,ibishanga,saloon zo kugosha,izitunganya imisatsi ya badamu,amaduka za restaurant,utubari,za super market.Mbese rurarya ntiruhage,ariko ruzakurwa kubutegetsi nkubufindo.

Dore report ya banki nkuru y’igihugu BNR.

Ubuyobozi bwa banki nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu bwatangaje ko urwego rw’imari nta kibazo rufite ariko na none ko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku gipimo cya 9.3 ku ijana muri uyu mwaka wa 2016.

Guverineri John Rwangombwa avuga ko nyirabayazana wo kuba ifaranga rikomeje guta agaciro ari uko igihugu kigitumiza ibicuruzwa byinshi hanze kuruta ibyo kigemura. Yabwiye abanyamakuru ko igihugu cyatangiye gufata ingamba z’igihe kirambye.

Agaragaza uko politiki y’ifaranga ihagaze mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru, Rwangombwa yavuze ko muri rusange kugeza ubu urwego rw’imari ruhagaze neza.

Ku ikubitiro ibi abirebera mu ndorerwamo y’uburyo imitungo y’amabanki, ibigo by’imari ziciriritse n’ibigo by’ubwishingizi yazamutse.

Guverineri Rwangombwa yabwiye abanyamakuru ko mu mezi icyenda ya mbere bigaragara ko umutungo ku mabanki wazamutseho 9.8 ku ijana bigera kuri milliards 2200, ku bigo by’imari iciriritse na byo ko byazamutseho 13.5 ku ijana, mu gihe ibigo by’ubwishingizi n’ubwizigamire uzamukaho 15 ku ijana.

Ukuriye banki nkuru y’igihugu yavuze ko ibipimo bigaragaza ko ubusugire n’ubudahangarwa by’urwego rw’imari bishimishije.

Gusa Rwangombwa avuga ko uyu mwaka wa 2016 ifaranga ry’u Rwanda ryo rigenda rirushaho guta agaciro.

Avuga ko ku bufatanye bwa Banki nkuru y’igihugu ayoboye n’izindi nzego z’ubutegetsi batangiye gufata ingamba zirimo kongera ibikorerwa mu Rwanda mu mugambi wa Made in Rwanda hakagabanuka ibitumizwa mu mahanga.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2015 bwazamutse ku mpuzandengo ya 6.9 ku ijana. Ibihembwe bibiri bishize kandi bigaragaza ko ubukungu bwazamutse kuri 6.5.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar