HomeGreat LakesMu gihe umwakagara we azavaho 2034,Umwana w'umusita(M7) we ngo azavaho 2056!!!

Mu gihe umwakagara we azavaho 2034,Umwana w’umusita(M7) we ngo azavaho 2056!!!

Akarere kibiyaga bigari mu mvururu zidasanzwe,abanyagitugu bakomeje kwigaragaza cyane mur’Africa y’uburasira zuba bwo munsi y’ubutayu bwa sahara bakomeje kwigaragaza cyane ko arabanyagitugu kandi bakaba bakomeje kurambirana kubutegetsi umwana w’umusita we yakoze hasi mu gihe umwakagara we yari yagerageje guciririza.

Mu gihe umwakagara ashaka kuzasimburwa numuhungu we LT.Ivan Cyomoro,muri 2034,umwana w’umusita we,ngo cyeretse akaboko ke kagundiriye ubutegetsi nibagaca naho ubundi ntagahunda afite yo kurekura ubutegetsi nk’uko babyifuza cyangwa babitekereza.

Umwana w’umsita ahisemo gushyira ahagaragara ukuri ku byo yifuza kani atekereza,avuga ko we,numuryang we,aribo bafite ikitegererezo cyangwa icyerekezo cyo kuyobora Uganda kuko asanga abamurwanya bataragira ubushobozi bwo kuyobora Uganda wagirango bazayikorera kumutwe bayijyana ahatiri Uganda.

Umwana w’umusita yivugiye yuko muri 2056 ariho ashobora kuzarekura ubutegetsi,bivuze ngo arateganya kuyobora Uganda indi myaka 27 wongeye kuyo amaze 30 ari kubutegetsi bivuze yuko azaba ayoboye imyaka 56 ayoboye igihugu cya Uganda.Aya magambo umwana w’umusita ya yavuze agirango yumve ko abamurwanya baba bafite igitekerezo cyo kuba bamurwanya bakoresheje intambara kuko abona yuko bitazamuhira mu gihe azakomeza kuyobora mu buryo bwa mahoro akaba abona ko intambara yamufasha kuba umuhungu we yajya kubutegetsi hakoreshejwe intambara kuko mu mahoro abona ko bitazashoboka.

M7 uzwi cyane kuba umunyagitugu akaba ari nawe wigishije umwakagara bakaba banafitanye ahunda ikomeye cyane yo gushing ubwami bw’Abasita hanyuma murwagasabo hagashingwa ubwami bw’Abega bumaze imyaka 21 butegeka abanyarwanda ku buryo butewe namategeko none bugeretseho no guhindura itegekonshinga bitemewe namategeko.

Bakoze kamarampaka bibwira yuko bizabafasha kugabanya induru zabatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’umwakagara kugirango baceceke bareke gukomeza abasakuza kuko amategeko bishingikirizaga azaba amaze guhindurwa.Byumvikana yuko ahatari amategeko byanze bikunze haza urupfu kuko ntabutabera bushoboka kuhaboneka.

Ngiyo imwe mu mpamvu zigiye gutuma akarere kose kisanga mu ntambara mbere yuko habaho intambara ya lll y’Isi yose hagomba kubanza gutegurwa uburyo iyo ntambara izarwanywa cyane yuko Umwakagara hamwe N’Umwana w’umusita bakoresheje urugomo mukarere bigatuma nabajyaga bavuga imbere yamahanga bamaze gusuzugura amahanga kandi ariyo batezeho amaramuko!

Josepf Kabila nawe agiye guhundura itegekonshinga kubera yamaze kubona ko Nkurunziza agikomeje gutegeka kandi barabihanangirije hamwe ubwo bari mu nama yamahanga ONU umwaka ushize ku wa 24th Kanama 2014 akaba anabona umwakagara amaze guhindura itegeko nshinga kandi akaba agikomeje kuvuga rikijyana.

Nyamara byashoboka yuko mbere yuko haba intambara ya lll y’Isi yose byashoboka ko babanza guhanagura abanyagitugu bamaze kwiyegereza igihugu cy’Uburusia n’UBushinwa bakaba batagicana uwaka na leta zunz’ubumwe z’America hamwe n’Uburayi.Birashoboka yuko mu w’2016 hashobora kuba akantu kadasanzwe mu karere kibiyaga biragari kandi abanyagitugu bashobora kuzisanga bakubiswe ninkuba itagira amazi ku buryo bishobora kuzaba andi mateka abantu bazigiraho.

Muri Africa harimo kugaragara inkubiri imeze nkiyigihe abanyafurika basabaga ubwigenge kuko byari bikomeye cyane abazungu baranze kurekura ubutegetsi ubwo bakoreshaga uburetwa abanyafurika none uburetwa dusigaye tubukoreshwa na bene wacu ubona ngo Afrika bayisubize abazungu ahari wenda twabona agahenge nibura ko bapfa kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments