OCT 23, 2017 njyanwa mu iyerekwa rikomeye cyane rijyanye nimikorere y’umwanzi w’itorero rya Kristo w’umugore witwa MAMON JEZZEBEL ukorera mu Nyanja ya “MOMBASA” no ku cyambu cyaho.Ndetse akaba ariho hashyizwe ibyicaro bikuru ku isi ya bazima kubashaka guhabwa ubutunzi bukomoka ikuzimu.
Nerekwa abakobwa benshi bo muri gakondo ya bakiranutsi bazingazinze babaheza ku ishyiga basaza bashatse abagabo.Nerekwa umwuka utera abana batoya bitwa ba mayibobo,ko umwuka ubatera uturuka mu gihugu cy’ibabylon mu ntara ya “MOMBASA”.
Agenzura ubutunzi bwose bwabatuye isi,iyo ubaye umucuruzi ukomeye bitamuturutseho,agutumaho intumwa agusaba yuko mwakorana,utabyemera bakaguteza accident bakakwica kuko adashobora kwihanganira umuntu wese ufite ubutunzi butamuturutseho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugore umwe wumunyarwanda kazi wumusilamu kazi,yari umucuruzi ukomeye cyane mu mabuye yagaciro,akaba afite icyo apfana na madamu SARAPHINE Bizimungu Pasteur wahoze ayoboye uRwanda.Uwo mudamu akaba arimvange y’Umwarabu numunyarwanda akaba yarakoreye I Goma na BUKAVU akaba ariwe wari yarashinzwe akarere kibiyaga bigari,akaba ariwe warushinzwe guteza imyuka mibi mu bana b’abahungu bakiri baton a bakobwa bagahinduka za mayibobo ubuzima bwabo bwose maze inyenyeri yumugisha yaribariho bagahita bayitwara ubutunzi bwabo bukiyongera.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho hanurira bariya ba mayibobo ubuzima bwabo bubasubiremo maze imbaraga za Jezzebel zibavemo bahinduke abahungu na bakobwa bazakoreshwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
Ni uko nanjye ndahanura nti,yemwe bahungu na bakobwa b’IZION mwazinzwe numwanzi wabakiranutsi,mutege amatwi maze mwumve uko ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo ribavugaho.Uhereye uyu munsi,uku niko Uwiteka Nyiribihe byose abavugaho,dore hashize igihe kirekire mwarahinduwe inkorera gahato za badayimoni nikonzi zibibi.Uwiteka abahaye ubutabera uhereye uyu munsi jyewe umugaragu w’Uwiteka Imana Nyiringabo nkorera,Uhoraho arambwiye ngo mbabohere muhinduke imbohore kandi ntimuzongera kwitwa imbata za Satani na badayimoni kuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo uyu munsi ribahinduye imbohore uko niko Umuhanuzi w’Uwiteka Imana yanyu abihanuye,kandi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Namwe bakobwa b’Izion mwazinzwe urushako nimwakire kubohoka kandi mwakire umugisha wanyu mwambuwe na satani hamwe ni nkozi z’ibibi kuko uyu munsi Uwiteka abahaye ubutabera mukaba mutazongera kwitwa inkorera gahato za satani na badayimoni hamwe nizo nkozi zibibi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Namwe mwa ndaya mwe zo muri gakondo ya bakiranutsi,mwali mwaraciriweho iteka,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,uyu munsi ntuzongera kwitwa indaya,ahubwo uzitwa ukobwa w’Izion uzakoreshwa ibikomeye n’Uwiteka Imana yanjye,kandi azabagirira neza kandi muzaba abagabo bo guhamya ibyubutabera bwuyu munsi kugirango isi yose izamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Dore Uwiteka Nyiringabo ahinduye amateka yanyu,kandi abahaye amazina amshya,kuko yabakunze mutarava munda zababyeyi banyu uko niko Uhoraho Nyiringabo Uwiteka Imana yanjye abivuze!Dore wa bakiranutsi b’Uwiteka Imana Nyiringabo n’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo aciriweho iteka ‘Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kurira kwanyu kwageze imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana yo mu Ijuru.Niyompamvu uyu munsi ariwo uyumunsi niwumva ijwi ry’Uhoraho Uwiteka Imana yawe ntiwinangire umutima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa amashillingi ajya gusa nicyatsi kibisi,ariko nta bwo yaramadollar,kandi yarashaga agaciro amadollar cyane,mbona umugore umwe ambereye umugisha ampa ayo mashillingi ntazi uko yitwa cyangwa izina ryayo (currency) maze undi mugore barikumwe yumvise yuko musabiye umugisha nawe ahita akora mu isaho ye,nawe ampesha umugisha ariko bitavuye kumutima ahubwo abikora bisa nkubucuruzi(business)maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngiye ku kohereza umugisha ukomeye kandi utubutse kugirango umenye ko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Nyiringabo abivuga.