Amakuru aturuka I Kigali aravuga yuko minisitiri w’ububanyi namhanga Mushikiwabo LOISE amerewe nabi cyane ngo Jeanette Nyiramongi Kagame ngo kuko Louise yabaye icyamamare cyane akaba amaze kumenyekana cyane ngo rero bakaba badashobora kumureka ngo akomeze abe minisitiri wiyo monisteri.
Aha wakwibaza niba kumenyekana cyane uri minisitiri byaba ari bibi mu gihe uba wahawe umwanya utuma umenyekana cyane ku buryo bugaragara ariko andi makuru aravuga yuko ngo yagaragaje ubuhanga n’ubwenge cyane ku buryo bigaragara yuko ashoboye akazi kandi agakora neza.
Bikaba bivugwa yuko ngo bashaka kumusimbuza undi umwakagara kazi cyangwa undi mugore wavuye I Burundi akaba ari we umusimbura kuri uwo mwanya kugirango bamushyire kuruhande ngo kuko icyo bamushakiraga byari ukugirango atazarega RPF kuba yarishe musaza we LANDO kuko ngo yaba yarafite amakuru yizewe ko yishwe na RPF
Kuba amaze igihe ari minisitiri w’ububanyi namahanga (Cabinet Secretary Foreigner Affairs) bingana nurupfu rwa musaza we ariko andi makuru akavuga yuko ngo yashakaga kugaruza imitungo ya mussaza we Lando akaba ariyo mpamvu yemeye kuba umufpr kugirango abone imbaraga mu gihugu bityo arengere imitungo ya musaza.
None bigeze aho uwo mwanya bawumukuraho ngo bamusimbuze bene wabo ngayo nguko gukorera intashima niko bimera muri politike ntamwanzi uhoraho ndetse nta ninshuti ihoraho ubu rero ubuhanuzi bwa Louise bwo guhunga kwe bwaba bugiye gusohora vuba cyane kandi ntakigomba kubuhagarika bigomba gusohora byanze bikunze





