Home News Miliyari $ 500, zihwanye na miliyari 400 z’amanyarwanda umwakagara napfa zizaba izande?

Miliyari $ 500, zihwanye na miliyari 400 z’amanyarwanda umwakagara napfa zizaba izande?

0

Ubutunzi bw’Umwakagara yarundanije yibwira yuko buzamufasha guhangana na batavuga rumwe nawe,ndetse na banyarwanda muri rusange.Burya ijambo ry’Imana (Bibiliya) rivuga ukuri,ngo ubutunzi bw’abanyabyaha buzaribwa na bataraburuhiye!(Abakiranutsi)

Iyo ukurikiranye ijambo ry’ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,usanga igihe cy’Umwakagara gisa nicyarangiye,akaba gusa hasigaye ko arunduka agakurwa ku ngoma abamusimbura bakima ingoma!Abanyarwanda aho muri hose mu mpande ennye z’isi,ntimukwiriye kwifata ku itama ngo mwihebe mwirebe nk’aho mwaciriweho iteka!

Mur’iki gihe cyinjyana muntu,mwari mukwiye gushaka mu maso h’Uhoraho,kugirango uzabe umwe mubazaragwa ubutunzi bw’abayabyaha!Birirwa baburuhira,ariko buzaribwa nabataruburuhiye!

Tekereza umugabo witwa MOBUTU SSESSEKO WAZAABANGA,wayoboye igihugu cya ZAIRE imyaka irenga [30] ariko yakuwe kubutegetsi agwa muri MOROCCO,ese umwakagara warututse I kantarange siwe watwaye ubutunzi bwe?Ninde wamenya aho bwagiye?Uko biri kose bwariwe nabataraburuhiye.

Tekereza Col.Muamari GADDAFF ubwe bwariwe nande?Ko abana be bafunzwe undi akaba arapfuye,ninde wabuhawe akabwibikaho?Uyu mugabo yayoboye imyaka [42] ariko yapfuye nkimbwa bamukuramo ubwonko barabutwara,IMPYIKO,nibihaha,byose babikuramo igikarakasi bagisiga mu butayu.

Ubu mubategetsi b’Africa,hasigaye M7 n’Umwakagara nibo babarirwa kuba bafite za miliyari zitabarika,ariko se nibava kubutegetsi ninde uzasigarana ubwo butunzi bwabo?Uyu munsi wa none bagaragara nkabaherwe ariko ubutunzi bafite ntabwo bwaciye mu nzira zizwi zemewe n’amategeko.

Ubu se umuntungo wa nyakwigendera Habyara,ninde wawigaruriye?Yaba amazu yari mu gihugu,ndetse nayari hanze,ninde wawigaruriye?Abantu mwashatse mu maso h’Uhoraho ko ariwe wica agakiza!Akaba ari we utanga ubutunzi butarimo umubabaro!?Gerageza utekereze kuri ubu butumwa maze wisubireho ufate icyemezo cya kigabo kuko iyi minsi turimo ninjyana muntu kuko abantu basigaye birirwa bagambanira abandi batariho urubanza no gushaka kuzamukira ku bandi kugirango bagere ku nyungu zabo!

Ariko twebwe  abiringiye Uwiteka Imana ya bakiranutsi,ntabwo tuziringira abana b’abantu,kuko twabonye Uhoraho atugirira neza kandi adukorera ibikomeye cyane biruta ubwenge bw’abana b’abantu,kandi badashobora kudukorera naho bakoresha imbaraga zabo ni byo batunze,ntabwo bashobora gukiza ubugingo bwacu!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar