Home News Igice cya (5) cy’Ubuhanuzi

Igice cya (5) cy’Ubuhanuzi

0

16 Aug, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi zibibi zilimo zitegura Bibiliya mpimbano, maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanurira abakiranutsi ubabwire uti, Bibiliya yarisanzwe igiye guhindurwa kuko hagiye gusohoka indi Bibiliya mpimbano izaba idafite aho ihuriye na Bibiliya yarisanzwe ikoreshwa kuko bazakuramo amagambo yahumetswe n’umwuka wera w’Imana maze nakazayasimbuza amagambo ya bantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Igice cya (4) cy’ubuhanuzi

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, ibyo nimubibona muzamenye ko kurangira kw’isi kwegereje uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Malaika w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo amanura ibyago ku gihugu cya Tanzania mu intara ya KAGERA akarere ka KARAGWE, muri iyo ntara hahoze hatuye ubwoko bw’Abanyarwanda «Abatutsi» bakomoka mu gihugu cy’uRwanda.

Mbona muri ako karere hagiye kugwa imvura yamahindu ikomeye cyane, ku buryo isura yako karere yahindutse ntihongera gusa nk’uko hasaga cyera mu ishusho y’umwimerere, ubutaka bwaho bwahuye na kaga gakomeye cyane kuko uko isi yaho yariteye, yahise ihinduka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

19 Aug, 2014 njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka (2); y’inzika y’inzigo iturutse ku nkiko z’igihugu mu burengera-zuba bw’igihugu, mbona iyo myuka y’inzika y’inzigo ya mbutse umupaka uhana imbibi na DRCongo ahitwa Goma.

Njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cyo kwerekerwamo, mbona umwuka w’inzika y’inzigo uturutse mu butayu bugufiya ukandagira ku butaka bw’uRwanda, mbona abanyarwanda bakwiye imishwaro barahunze bajyanwa mu ishuli riherereye haruguru y’ubutayu bugufiya, aho bazajya kwiga igihe gito, nyuma bakazagaruka kumirenge yabo aho bari batuye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona Umuhanuzi mukuru araje azanye na bakuru bumuryango ushinzwe impunzi HCR, baza baje kureba abo banyeshuli ngo babahe ibyangombwa byose bisabwa kuba umunyeshuli ngo abe abyujuje, numva bavuga ko, harekuwe milliyari 21 z’amanyarwanda zigomba guhabwa abo banyeshuli, nuko mbona yuko abanyarwanda barwaniye umwanya w’ubukuru wo kuyobora abo banyeshuli kugirango babashe kwiba ayo mamiliyali yamashillingi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ariko mbona uwo mwanya, uhawe umwe mu bantu bimfura yinyangamugayo maze abarwaniraga uwo mwanya, bose baburiramo. Nyuma yo kurwanira uwo mwanya, ishuli ryahise rirangira abantu basubira kumirenge yabo aho bari batuye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

21 Aug, 2014 ku mwaka wa (21) w’ubutegetsi bw’umwakagara Paul Kagame ari ku ngoma, njyanwa mu iyerekwa mbona ubwami bw’abega batumiza mu gihugu cya Egpty-Misiri imbaraga z’umwijima zikomeye zakoreshwaga ku gihe cy’Umwami Frawo, izo mbaraga bamaze kuzibona bahise bazikwiragiza mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’I Kigali uhereye ku muhanuzi mukuru ukagera no ku bandi bahanuzi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, inkozi zikibi z’abega bohereje imyuka yo gucamo abantu ibice nti bavuge rumwe, bohereje imyuka yo gukenesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo, cyane ariko bohereza imbaraga z’ibisazi ku muhanuzi mukuru hamwe n’Umuhanuzi, kandi bohereje imyuka yo gukoza isoni abatavuga rumwe nabo. Ubwo nalimvuye kumulimo w’Uwiteka mfata akanya gahagije ndasenga, Uwiteka Imana atatanya izo mbaraga z’umwjima ndetse azima ubushobozi bwo kugira icyo zatwara abagaragu be uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

23 Aug, 2014 ku mwaka wa (21) w’ubutegetsi bw’umwakagara Paul Kagame, njyanwa mu iyerekwa mbona ndi munsi y’urutoki hari umwuka w’inzigo utegereje kugirango wihimure kubo utavuga rumwe nawo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mu gihe iyo nzigo yaritegetereje mbona inyuze murutoki iciye igitoki cyari gikomeye cyateganyirijwe abakiranutsi, maze aho kugirango kigwe hasi iyo nzigo igitware, mbona cyirahirimye kimanuka munsi yurwo rutoki gisenya ingo zose zaraho zari zitegereje kugihinduramo ifunguro rya ni njoro.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inzego z’ubutasi z’ingoma y’abega zongera guterana zikora inama yikubagahu, maze zifata icyemezo cyo kohereza abakozi bo gukora umulimo wo kugigira mbona bahaye abakobwa benshi uwo mulimo, nta muntu bashyizemo utari yararangije kaminuza, ariko kandi mukubashyira muri uwo mulimo nta kizamini babakoresheje kuko bose bari baraturutse mu gihugu cya Uganda uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, bagiye kohereza abo bakobwa benshi cyane mu mahanga kugirango bakore ibiraka byo kugigira abatavuga rumwe ningoma yabo, sibyo gusa, bazajya banatanga amarozi kugirango bice abarwanya ubutegetsi bwabo uko niko Uhoraho Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona bashyirwa mu mato menshi yarahagaze mu nyanja (all Rwandan Embases in the world) iyo nyanja yari nini cyane, mbona ayo mato yarifite za antenne ndende nerekwa ko, amato agera kuri (3); atsutse agiye mu mahanga ya kure, mbona ubundi bwato bumwe bwoherejwe kujya kugigira mu gihugu cy’Uburundi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ariko mu gace kibirasirazuba hari haturutse inkubiri yumuyaga ukomeye cyane, uwo muyaga wari woherejwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango uze gusenya imbaraga zayo mato yaragiye guhiga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Aba banyakubahwa nta bwo bigeze bamenya yuko hari umuyaga woherejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ngo ubarimburire muri ya Nyanja, ahubwo barikomereje urugendo kugeza igihe umuhengeri wabaguye gitumo ndetse ukabubikira ni byabo byose bari bafite muri bwa bwato uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Maze nerekwa Umuhanuzi mukuru, nawe yararaho iruhande rwiyo Nyanja mbona aho yarahagaze hahindutse inyanja itewe na ya nkubiri ya ya nyanja, maze mbona aho yarahagaze haje ubwato ako kanya buramutabara akurwa aho, mze njye warebaga ibyo, ngira ubwoba bwinshi nibwira yuko noneho n’Umuhanuzi mukuru ko bimurangiranye aciriweho iteka.

Mbona wa muyaga utegetswe kuruka umuhanuzi mukuru ku nkombe za ya Nyanja maze mbona arutswe hafi y’ingo zari zituye kuri iyo nyanaja mbona ahawe imfunguzo mu ntoke ze, arangije afata akayira kamanuka hagati muri ayo mazu kugirango ashakishe inzira imukura aho iruhande rw’inyanja.

Mu gihe ibyo byabaga, abakuru b’ingoma y’umwakagara, balimo gukora umuhango woguterekera kugirango igikorwa cyabo kibashe guhabwa umugisha nabadaimoni ariko ntabwo bigeze bamenya yuko ibyabo byabaye agaterera nzamba.

23 Aug, 2014 ku mwaka wa (21) w’ubutegetsi bw’umwakagara nerekwa mbona Umuhanuzi mukuru ahabwa ikizamini cyo kwinjira mu masezerano, ahabwa kwurira igiti kinini cy’ingaza marumbo cyo mu bwoko bw’umunyinya, ageze mu gihorihori cya cyo atangirwa n’ishami rimwe rimubuza gukomeza.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abategetsi bategeka gakondo ya bakiranutsi, igihugu cy’Ubupersi (Uganda), igihugu cy’Isamariya (Burundi) ndetse n’igihugu cy’Ibabyloni, bagiye kuguhagurukira barwanye umurimo wawe washinzwe na data wo mu ijuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abagabo (3); bari muri icyo giti, bamutegereje maze umuhanuzi mukuru ahamagara abagabo (2); ngo baze bamufashe, ariko haza umugabo umwe wenyine amufata ukuboko amugeza mu gihorihori cy’icyo giti. Maze baramwishimira cyane baramubwira bati noneho ruhuka maze utangire usome igitabo cy’Ubahanuzi.

Mwibuke ko kimwe mu bimenyetso by’ubuhanuzi ku Rwanda bya nyuma, ni uko umuhanuzi mukuru yinjira mu masezerano. None karabaye mbese haba hasigaye iki ngo Uwiteka abashe gushoza ibyo yavuze no guhorera abakiranutsi?

24 Aug, 2014 njyanwa mu iyerekwa, mbona ihuriro nyarwanda rya politike Rwanda National Congress RNC, rihamagaza inama yigitaraganya y’abanyamakuru bigenga batavuga rumwe na Leta ya Kigali, iyo nama yaberaga mu gihugu nta bashije kumenya.

Nerekwa abanyamakuru bihuriro nyarwanda, aribo bakora umulimo wa (protocol) wo kwakira abandi banyamakuru bagenzi babo, ibyari kumurongo w’ibyigwa kwari ukurebera hamwe uburyo abanyamakuru batavuga rumwe n’ubutegetsi ariko na none bakaba barimo ibice bitandukanye bitewe n’inyungu z’abanyapolitike bakorana nabo. Maze kugirango hatungwanywe uburyo bwo kunoza imikorere namashyaka atavuga rumwe na Leta y’Urwanda, bareke guhangana kandi bose umwanzi wabo ari umwe.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ishyaka RNC riteguye iyo nama yahuje abanyamakuru bose baba abo mu bihugu byo mu Burayi, America, Asia bose bahurira ahantu hamwe maze bitabira inama y’abanyamakuru kugirango bandike kimwe bavuge rumwe.

Ariko murundi ruhande ihuriro nyarwanda rya RNC ryashakaga kureba uburyo ryabonana n’abanyamakuru bakomeye mu mwuga w’itangaza makuru bakaba nta kuntu bahura nabo usibye gusa gutegura iyo nama iri ku rwego mpunzamahang kugirango barebere hamwe uburyo babonana noneho babaganirize barebe uko bakorana nabo.

Nabonaga bamwe mu banyamakuru baza muri iyo nama, nta ni bikoresho by’itangaza makuru babaga bafite, ariko nyine bagakora iyo bwabaga bagakora umulimo wabo neza mu buryo budakwiye ariko umulimo ugakorwa.

28 Aug,2014 ijambo ry’Uwiteka ryaje kumuhanuzi Majeshi Leon, riramubwira riti, dore ibihe biri mbere nta bwo bimeze neza, kuko Uwiteka yarakariye ibihugu bigera kuri (20); byo kumugabane w’Africa Uwiteka Imana yo mu ijuru agiye guhana ibyo bihugu kubera gukiranirwa kwabo.

Njyanwa mu iyerekwa numva urusaku rw’abakiranutsi bo muri ibyo bihugu rugera imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo, umwuka w’Uwiteka yakomeje kunzaho cyane, maze aramwbira ati, abaturage bo muri ibyo bihugu, bagiye guhura nakaga gakomeye ibyago, amakuba, bigiye kubagwira, abantu bakwiye gushaka mu maso h’Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango niba bishoboka bazagirirwe imbabazi uko niko umwuka w’Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, rirambwirea riti, mwana w’umuntu ubwire ubwoko bw’Abahutu uti, gusenga mwarasenze, kwifuza mwarifuje ariko mu menye ko no kwitotomba mwitotombye, nyamara ntimwari mukwiye kubikora musaba ko umukuru w’igihugu cy’uRwanda akurwa ku ngoma kuko yabikoreje inkono ishyushye munanairwa kuyitura ibahera kumutwe! Ariko noneho igihe kirageze ngo umwanzi wanyu akurwe ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

01 Sep, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona ingoma y’abega yohereza za magigiri ngo zishobore gutata umuhanuzi Majeshi Leon, babashe kumenya aho aherereye neza, kugira ngo babone uko bamuca igihanga, ariko biba iby’ubusa Uwiteka aramanuka aramutabara imigambi yabo abasha kuyiburizamo ibyo bateguraga bihinduka ubusa.

Sep 02 2014 njyanwa mu iyerekwa mukibaya ntasanzwe menyereye cy’ubutayu bugufiya, ariko gifite uduti dutoya twitwa imigenge, maze mbona insorensore zimanuka zijya gutozwa kumashana ku ikubitiro ziraraswa ndetse zisubira inyuma bikomeye! Mbona uwahoze arumugaba mukuru w’ingabo za APR/RDF nyuma akaza gushoka amatage amatera agahinda (Kayumba Nyamwasa) mbona arahagazwe.

Akimara kugera ku butaka bwaho bamashanira mbona afashe intwaro iremereye ifite icyuma kireba kure, mbona yitegereje urugamba neza ndetse atangira kurutegura bundi bushya, bitewe ni uko mbere bari bagiye bonyine batajyanye n’Umuhanuzi bararaswa batatana nk’ingabo zitagira umutware.

03 Sept, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu biteye ubwoba cyane, nabonye ukwezi kumanutse kw’ijuru, hanyuma mbona ukwezi gutanga urumuli rukomeye cyane ku buryo nabashaga kureba akantu kose kari mu kwezi hagati kaba agato cyangwa akanini. Mbona mukanya gato ukwezi guhindukamo IFARASI, ariko n’ubwo kwari guhindutsemo IFARASI yakomeje kwaka nk’uko ukwezi kwaka bisanzwe ariko kuri mu ishusho y’IFARASI uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mbona inyuma yiyo Farasi haturutse iyindi Farasi isa ni ya mbere, mbona iturutse munda ya maganga yinjira muri ya Farasi ya mbere, ku buryo yaboneraga cyane uko yinjiraga kose narayibonaga, uko yageraga mu bice by’ubumubiri wiyo Farasi yahindutse ukwezi, niko ibice by’inyuma byose byahitaga bizima. Mbona igeze mu ijosi ishaka gusohokera mukanwa kiyo Farasi yaka mu cyimbo cy’Ukwezi igeze mu ijosi isohokamo yose iva muri ya yindi yakaga nk’ukwezi ihita irazima.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, uliya mucyo wabonaga waturukaga muri iliya Farasi, wacaniraga gakondo yabakiranutsi, ariko noneho igihugu cyirukanye Malaika wacaniraga igihugu cyose ari we Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha, none igihugu cyose gihise cyinjira mu mwijima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Aho nari nicaye nerekwa ibyo, kuruhande rwanjye hari umugabo warulimo kwitegereza ibilimo kubera muri gakondo yabakiranutsi byasaga naho byamaze gusohoza umulimo wabyo, abonye igihugu gihindutse umwijima, ahita ava ku ntebe yari yicayeho ahita akurwamo imyenda, maze mbona anteye umugongo ahinduka umugore ufite mubikari hatubutse ntaganzwa nuwo mugabo uhindutse umugore maze aravuga ngo singombwa ko abantu bagenda bambaye imyenda kuko umwijima uhari urahagije ko buri muntu akore ibyo yishakiye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Uwanyerekaga ibyo, arambwira ati, mwana w’umuntu igihe cy’imbabazi z’Urwanda kirarangiye kuko igihugu cyose cyambuwe umucyo kikaba gihawe umwijima, umucyo w’Urwanda urarangiye kuri iyi ingoma y’abega ntuzongera kuboneka ukundi igihugu kigiye mu icuraburindi kuburyo budasanzwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dore igihe babwiriwe banze kwihana, none imbabazi zabo imbere y’Uwiteka zirarangiye ahubwo ibyahanuwe bigiye gusohora nk’uko Uwiteka Imana yabivuze uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

04 Sept 2014 njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi mukuru ari mu bushorishori bw’igiti, maze mbona inkozi z’ibibi zimwohereje umwuka wabadayimoni wo kumumanura muri icyo giti, uwo mwuka wari mu ishusho y’inyoni y’umukara ndabwirwa ngo iliya inyoni ubonye yoherejwe no kuza kugenzura ngo irebe aho uherereye kugirango ihumanye ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu inkozi zikibi (evil doors) zagambiliye ku kumanura mu giti cy’ubushorishori (it means spiritual authority) uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

5 Sept, 2014 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda balimo abari, abategarugori bajugunywe mu kiyaga halimo abasore bakeya cyane ugereranije na bakobwa bari bajugunywe muri icyo kiyaga, mbona Umuhanuzi mukuru aje kubakura muri icyo kiyaga mbona ko intumwa ya satani Gitwaza Paul ababajwe cyane no kuba abo bajugunywe mu kiyaga hanyuma bakaba bagiye gukurwamo bitamushimishije.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti, muri gakondo yabakiranutsi urubyiruko rugiye gushyirwa mu isi ya Satani aho bagiye guhinduka inkoreragahato za Satani bamwe bazahinduka abatinganyi, naho abandi bazatinya ijambo ry’Ubuhanuzi bahitemo kubaha Uwiteka Imana Nyiringabo.Ariko intumwa ya SATANI Paul Gitwaza kuko yifuzaga ko urubyiruko rwinshi bashyirwa kwa SATANI nta bwo azishimira yuko hazabaho urubyiruko bazahitamo kubaha no gutinya Uwiteka Imana Nyiringabo aho gukorera Satani umutware wikinyoma uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, intumwa ya SATANI PAUL GUTWAZA namara kubona Ubuhanuzi bugaruye urubyiruko bari bamaze guterekerera guha Satani, hanyuma bikananirana kubera Ubuhanuzi buzabyitambikamo, kuko Gitwaza Paul ari we uhagarariye SATANI mukarere kibiyaga bigari, azahitamo ku koherereza umwuka w’urupfu ariko na bwo nta cyo bizatanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, intumwa ya SATANI PAUL GITWAZA amaze kubona ibyo byose birangiye, abantu yari yaragize imbata ze yatanzeho igitambo, abonye ko, Uwiteka Imana Nyiringabo abakijije akabakura muri ubwo buretwa, yohereza imbaraga zidasanzwe k’Umuhanuzi mukuru ngo amuhumanye, ariko biba ibyubusa atabara (Umuhanuzi) ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, rirambwira riti, dore ubwo ibyo bimunaniye (intumwa ya (SATANI PAUL GITWAZA) agiye gushyira imyuka mibi muri bagenzi be bakorana umulimo batari bamutahura, agiye kubatangaho igitambo «sacrifice» aragenda akwirakwiza imyuka mibi hagati muri bo, kubera ko nabo batabaye maso nta kabuza ko imbaraga za sekibi zitazabura kubatwara ngo bakorere uwo barwanya uko niko Uwiteka avuga.

08 Sept 2014 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ibimenyetso byose nibimara gusohoza umulimo wabyo, ikurwaho ry’ingoma y’abega n’Umwakagara rizikora ubwaryo, kuko igihe kizaba gisohoye kidashobora guhagarara ibyananiranye byose bizitunganya byishyire mu murongo byasabwaga kujyamo bikaza kunanirana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

 07 Sept, 2014 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore nd’Uwiteka Imana yawe, agiye kuguha umurimo mushya wo kulinda ubwoko bwanjye, uyu mulimo nguhaye uzamenyeraho ko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko abivuga.

Aho niho nzazamura izina ryawe, maze icyo gihe, nta bwo abagucishigamo amaso, bazongera kugucishimo amaso ukundi uko niko Uwiteka avuga. Dore abaguhigaga bose ntuzongera kubabona ukundi kuko nzatuma batongera kuguhiga ngo baguce iryera uko niko Nyiringabo abivuga.

10 SEPT, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu ishyamba hafi y’umurwa, mbona Umuhanuzi mukuru agenda ahanura ku nkengero z’umurwa wasaga nagakondo yabakiranutsi, Dore amagambo yagendaga avuga, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo arakomeye cyane kandi ateye ubwoba, dore agiye gukora ibitangaza mu batuye isi kugirango bamenye yuko ari we Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Nkimara kumva iryo jwi ryahoreraga nk’ikondera yasaga nkaho ar’impanda yatabarizaga Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, imenyesha abakiranutsi ibigiye kubaho mu isi yabazima.

Nerekwa abadayimoni bo muri gakondo yabakiranutsi baturutse mu burasira zuba bw’igihugu, bahunga ngo kuko imirindi y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabamanukiye, mbona abadaimoni bumukuru w’igihugu PAUL KAGAME, yakoreshaga bafashe inzira igana ku gisenyi berekeza ku mupaka wa Goma kugirango bahungire muri DRCongo.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umusore waruyoboye abo bazimu, abaha icyerekezo mbona banyujijwe mukayira gatoya, bituma abadayimoni (2) bishyira hamwe bagahinduka umudaimoni umwe (1) kugirango babashe gukwirwa muri ako kayira uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Mu gihe ndimo kwitegereza cyane ibirimo kuba, numva amajwi yabakiranutsi bakora umurimo w’Imana barimo abavugabutumwa na bandi bahanuzi, nabo bahanura nijwi rirenga kuko bari kure yanjye nka metero (600) z’uburebure, maze nabo numva bavunga ngo, Uwiteka Imana yacu agiye gukora ibikomeye nk’ibyo yakoreye mu gihugu cya “EGPTY” ngo kugirango amenyekana ko, ari Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ayo magambo yanteye ubwoba cyane abadayimoni bo mu rwagasabo bituma bahunga igihugu cy’Urwanda, ubwo mpita menya ko, igihe cy’Uwiteka kigeze ngo yiheshe icyubahiro, ngo arashaka ko, urubyiruko rw’icyi kinyejana nabo bamenya ko, mu ijuru har’Imana.

12 SEPT, 2014 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ntutinye kandi ntugire ubwoba, kuko umukuru w’igihugu cy’uRwanda yatanze amabwiriza yo kuguhigira hasi no hejuru, ariko nyamara arasa n’umuhunda ushunze ku kirenge uko niko Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko umwakagara yohereje imbaraga z’umwijima ngo zitatanye abatavuga rumwe nawe, ndetse ziteze ibyago bikomeye Umuhanuzi mukuru mbona ko Umuhanuzi mukuru agoswe n’abadaimoni bagirango bamuriganye, ariko mbona atahuye uburiganya bwabo kuko bari bamwurije umusozi bibwirako atawushobora ariko batangazwa ni uko awuriye akawuringiza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

13 Sept 2014 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ingoma y’abega ihagaritswe umutima n’Ubuhanuzi uhanurira gakondo yabakiranutsi n’isi yose muri rusange none barushijeho guhiga ubugingo bwawe ngo baburimbure uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa bakurikira Umuhanuzi mukuru ngo bamujugunye mu nyanja, ariko ahabwa amababa yo kuguruka akurwa aho yarari aratabarwa maze umwuka w’inzika y’inzigo ugira agahinda gakomeye, maze numva abashinzwe guca ibihanga abanyarwanda bavuga ngo ibihugu byose niba byari bimeze nk’igihugu cya Uganda! Maze Uwiteka arambaza ati ubugome bw’Abatutsi ubwoko bwawe ukomokamo buzagereza hehe?

Dore batanga inka ihumanye kugirango bahumanye uwo bayihaye! Nyamara babona ahawe inka na bandi bakaboneraho kumuha izindi bamubwira ko, bamugabiye nyamara ikibabaje ni uko izo inka zose zirangira ntacyo zimariye uwo bazihaye bikitwa ko, afite ukoboka kutari kwiza, mbese ninde utanga umugisha sijyewe? Dore ubwoko bwawe ntibugonda ijosi, bukunda gukiranirwa ibyiza babihinduye ibibi, ni bibi babihindura ibyiza.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, nuko rero umenye ko, iminsi igiye kuza, nzahora gukiranirwa kwabo ibyo bakoreye mu mbere ahantu humwijima hatamenyekana nzabishyira ahagaragara kandi ngiye kubakoza isoni imbere yamahanga uko niko Uwiteka avuga.

14 Sept 2014 The Rhema waord comes from heaven unto me, and told me that man of living God almighty have a look front of you, and read the word written called “NEGAL” according the research it means separation between two people or a group of people because of the spirit behind of it. The original word comes from Europe.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami Kigeli V Ndahindurwa na we azanywe n’inyoni igendera mu kirere ivuza ubuhuha bw’umuduhero, mbona ageze ku kibuga mpunzamahanga cy’ikanombe, ahakurwa n’ikinyabiziga kimujyana mubuengera zuba bw’umurwa wa Kigali.bitewe ni uko umwakagara yari yabanje guhunga ngo adahura na we, yagiye mbere ye, mbona Umwami Kigeli V Ndahindurwa ava mukinyabiziga kimutwaye agendesha amaguru uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

18 Sept, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru wa fdlr yifashe ku itama, ngo kubera ko, ibyo bari biringiye byose bihindutse impfabusa, numva ijwi ry’Uwiteka rivuga ngo, uko byagenze mu mwaka w’i (1945) ngo ninako na nubu bigiye kugenda muri uyu mwaka wa 2014 ni uko mbona abanyarwanda bari bafite ibyiringiro muri fdlr birangiye uko niko Uwiteka avuga.

19 SEPT, 2014 Nerekwa mu murwa mukuru w’uRwanda witwa Kigali, mu gace kitwa Nyamirambo, hategurwa inama ihuza umukuru w’igihugu umwakagara Paul Kagame abateguye iyo nama bari abasirikare ba RDF, ako gace ka Nyamirambo nabonaga gasa nakuzuye ingabo nyinshi.

Maze umukuru w’igihugu aza guhura na baturage abereye umuyobozi kugirango abaganirize. Igihe amaze kwinjira muri stade y’inyamirambo, agiye gufata ijambo, abasirikare bashinzwe kumurinda bamukurura vuba na vuba, bamubwira yuko ngo babonye izindi ngabo zije kumuca igihanga.

Ubwo bahise bamumanura bamuhisha mu kigo cy’ishuli cy’inyamirambo muruhande rw’ubumoso uturutse kuri (terminal) uturuka inyamirambo ugana mu murwa mbona abamuhungishije ahubwo aribo bagiye kumuca igihanga, ako kanya abanyarwanda bari bateraniye kuri iyo stade bahita barahunga bakizwa n’amaguru umwakagara bamuca igihanga bakimanika kukarubanda.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Malaika arambwira ati dore hari umupastor w’igize Umuhanuzi ku ngufu nyamara n’umuhanuzi w’ibinyoma uwo mu pastor yitwa TB Joshua uwo mu pastor akunda icyubahiro cyane kuruta abaperezida bo ku isi. Nyamara amaze kuyobya abantu benshi abaha ubuhanuzi bw’ibinyoma ariko ngiye kumwambura ubugingo bwe kugirango adakomeza kuyobya abantu banjye uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore hari n’umunyarwanda-kazi wigize umuhanuzi kazi ku ngufu uhanurira abantu kurubuga rwa facebook, umubwira amazina yawe agahita akubwira ibyawe byose, nyamara nta kibazo na kimwe acyemura nawe ayobeje abantu benshi cyane bamukurikira kuri urwo rubuga kuko akoresha imbaraga z’umwijima. Bwira ubwoko bwanjye bwirinde kuko ibihe ari bibi uko niko Uwiteka avuze.

Njyanwa mu mwuka nerekwa umwakagara yakuwe ku ngoma, maze mbona amashyaka yitwa ko, atavuga rumwe n’ubutegetsi atahutse mu gihugu, ariko nta byangombwa yarafite byayo mashyaka ndetse n’imbanziriza mushinga (project Proposal) ntazo bari bafite bahura nikibazo gikomeye cyo kwemerwa n’ubutegetsi busimbuye umwakagara.

20 Sept, 2014 The rhema word comes from heaven unto me, and told me that man of living God of heaven, son of man, there’s a certain Nigerian pastor called TB Joshua, is false prophet, He’s spreading rumors and falls prophecies to my people, but its not the prophecy comes from God of heaven, this man is so allogates and knows how to explain falls things. But in all of them there’s no truth that’s why in short moment shame will be on him says the Lord God almighty.

21 Sept 2014 The rhema word comes from heaven unto me, and told me that son of man of the living God of heaven, write these. This is the Lord said to the country of Kenya, all the people of Kenya, they had sinned against the Lord God of heaven, reason why I’m going to make revenge against the country of Kenya says the Lord almighty. All Kenyans will be shame before the world. No one will help them says the Lord our God almighty.

22 SEPT, 2014 ku mwaka wa (20) w’ingoma y’umwakagara njyanwa mu iyerekwa maze mbona amarembera yíngoma y’umwakagara na rpf uburyo bakuwe ku ngoma kugirango abakiranutsi binjire mu isezerano uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa numva Kayumba Nyamwasa yifuza kwitwa izina rya nyiributungane, maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Kayumba Nyamwasa Faustin akunda icyubahiro avuga ko amazina afite atamuhagije kandi ko hakenewe irindi zina ry’icyubahiro ryuzuza amazina ye kugirango agere kuri (4) abe yujuje amazina ye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa numva impaka zikomeye cyane z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, barwanya Ubuhanuzi bavuga ko, ngo Umuhanuzi ajya ashyira amabanga yabo ahagaragara bigatuma imigambi yabo ipfa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ikindi gice cy’Abahutu, nabo baravuga ngo OYA! Reka ahanure ajye ashyira ahagaragara ayo mabanga ngo kuko niyo mutwicisha, ariko iyo Imana ibishyize ahagaragara, ni uko muba mudafite imigambi itari myiza.

Habayeho guhagana gukomeye ku buryo abantu benshi ubu bahanganye ndetse bamwe bararwana bapfa umuhanuzi “Majeshi Leon” bamwe bamwita umukozi wa shitani, abandi nabo bakamwemera ko ari umukozi w’Imana ngizo impaka Uwiteka niwe uzakiranura iyi ntambara kuko yaba Satani cyangwa yaba abaMalaika bose bari munsi yukuboko kw’Imana data wa twese ushobora byose.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, ndabwirwa ngo, Gen.Kayumba Nyamwasa Fausitin igihe ya yoboraga ingabo ngo yakoresheje icyene wabo, ironda karere yatangaga amapeti ashingiye ku bintu (3) kuba uri umututsi (2) kuba waravukiye mu gihugu cya Uganda (3) kuba warakoreye imyitozo mu gihugu cya Ubuganda, cyane nka za Nakivale uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

26 SEPT, 2014 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane Maze rirambwira riti, mwana w’umuntu muri gakondo ya bakiranutsi urusengero rwa Col.Twahirwa Dodo wishe Gen.Fred Rwigema hamwe na Col.Fred Nyamurangwa birirwa bahatira abantu gusenga bihina nyamara bo bananiwe kwihanira umuryango wa GISA FRED Rwigema ko ari bo bamwishe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Uwiteka Imana yanga kumva amasengesho yabo, kuko abo basengeraga bamennye amaraso menshi kandi ntibigeze bihana kugeza magingo aya, ni uko umwuka w’Uwiteka arambaza ati ese mwana w’umuntu abantu bashobora gusengera abanyabyaha ngo bagirirwe neza kandi bo birirwa bagira nabi ndetse n’imigambi yabo ikaba ikomeje kuba iyo kugira nabi?

Nanjye ndasubiza ntibishoboka ko amasengesho yabo Uwiteka abasha kuyumva, kandi baranze kwihana. Nerekwa abagore benshi cyane bagishyigikiye umukuru w’igihugu, ariko bamwe babikoraga mu buryarya kuko ngo amaze gusenya imiryango yabo, bapafa gusenga kugirango batamenyekana ko badashyigikiye ubwami bw’abega bagahura nakaga gakomeye cyane.

Mbona Umuhanuzi mukuru nawe araje, maze bamusaba ko ngo yasengera umukuru w’igihugu, aranga ababwira yuko niba bashaka ko asengera umukuru w’igihugu, hamwe n’igihugu cyose muri rusange babanza kwihana. Bityo Uwiteka akabona kubabarira bityo akabona kubasengera ako kanya b’abagore bahita baramurakarira baramwijundika ngo ni uko yanze gusengera umukuru w’igihugu hamwe na Col.Twahirwa Dodo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

27 SEPT,2014 njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara Paul Kagame ahindura itegeko nshinga, bamaze guhindura itegekoshinga bashyiramo itegeko rigena rikanagenga amadini mu Rwanda, mbona abihamagaye mu murimo wa data bahura na kaga gakomeye cyane ko kubura ibyangombwa kubera ubutegetsi bwa RPF buyobowe na anti-christ iyo yabaye imbarutso yo kwirukana abihamagaye mu murimo w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Maze Uwiteka arambwira ati, mwana w’umuntu singombwa ko, itorero ryanjye rikora ari uko babanje kwandikisha itorero kuko abo nahamagaye nzabakoresha ibitangaza kugeza ubwo ingoma y’abega ikuweho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo yabakiranutsi ubutegetsi bw’ingoma y’abega ya rpf bashyiraho ikigo cy’amahugurwa (training) yurubyiruko cyigisha gutwara Ibinyabiziga no gukoresha za mudasabwa (computer), abanyeshuri baza kubwinshi biyandisha ariko kwiga ntabwo bigiye hamwe bagiye bigishwa ahantu hatandukanye kubera uburiganya bw’ingoma y’abega na Satani.

Barangije kwiga nta bwo bahawe impamyabumenyi zabo bakoreye muri icyo kigo, noneho igihe kiza kugera ngo bahabwe izo mpamyabumenyi bakorerwe nibirori, ariko mu gihe bari bamaze kwitegura bambaye neza abayobozi bakuru bagombaga kuza mu birori byabo ngo bahabwe izo impapuro zabo, Byarangiye bataje uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abakiri batoya bafite impano zo kuba abayobozi bigihugu bagiye kwicwa n’ubutegetsi buriho kugirango mu bihe birimbere bazatazigera bayobora gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona bongera gusengana imbaraga z’umubiri zidasanzwe bibwira yuko Imana ishobora ku bumva, ariko biranga biba ibyimfabusa amasengesho ntiyarenga amazuru yabo. Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu birashoboka ko, inkozi zibibi zigingirwa Imana kandi zo zidashaka kwihana? Ndasubiza nti oya! Kuko bidashoboka yuko Uwiteka yakiranirwa ako kageni.

Ng’uko uko abari mu rwagasabo bibwira yuko ngo bashobora gukora amasengesho Imana ikabumva bitewe ni uko bagiye bakiranirwa igihe kirekire bakabona binyuramo bibwira ko, ari ko bizahora, nyamara ntibigeze bamenya igihe cyabo cyarangiriye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

30 SEPT, 2014 njyanwa mu iyerekwa maze Uwiteka anyereka uwahoze ar’umukuru w’ingabo za APR/RDF Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin. Mbona ari mukibaya cyiza cyane kinetse aho yararagiye inka z’inzungu. (inka zisobanura abadayimoni) ni uko mbona ziragiwe na bene wabo na Gen.Kayumba Nyamwasa hamwe na bene wabo n’umugore we bisobanura abaturutse Uganda hamwe n’insengero zibashyigikiye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho cyane, rirambwira riti, Kayumba Nyamwasa yazanywe no guhosha intambara iri hagati ya banyamuryango ba Rwanda National Congres RNC, barimo barwanira kuragira izo nka! (bisobanura kurwanira kuragira abadayimoni). Maze mbona ko Kayumba Nyamwasa yibwiraga ko nibamubona byo nyine intambara iribuhite ihagarara.

Ariko siko byagenze kuko yabareberaga kure, maze ahamagara bene wabo n’umugore we babonye ko ari we baramwitaba bahagarika kurwanya abo balimo barwana nabo, ariko ikindi gice gishyigikiwe na bene wabo n’umugore wa Kayumba Nyamwasa (Rosette Kayumba) hamwe na bashyigikiwe na Kayumba Nyamwasa bakomeza guhangana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Kayumba Nyamwasa ashakisha uko yabonana n’Umwami Kigeli Ndoli, Ni uko numva Umuhanuzia mukuru amubaza ati mbese niki washakairaga umuhanuzi? ko numvise ko wifuzaga kuvugana nawe? Maze mbona umugore w’umunyamabanga we, arashubije ngo Gasasira Jean Bosco amaze igihe kinini atandika ngo ubundi niwe bagashatse bakavugana nawe, mbona Kayumba Nyamwasa yigiza nkana nk’aho atumva ibyo bamubwira, maze akomeza kwireneggiza kugirango bitagaragara ko yigeze ashaka kuvugana n’Umwami Kigeli Ndoli uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

30 Sept, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda batavuga rumwe n’ingoma y’abega barimo gushinga amashyaka menshi cyane bitegura kuvaho k’ubutegetsi bw’umwakagara. Ariko mbona bafite ikibazo cyo kubona amazina meza magufiya abereye kwita ishyaka cyangwa umutwe wa politike runaka, ariko babura amazina bakoresha bapfa gukoresha amazina y’ikinyarwanda maremare atabereye kwita ishyaka.

Muri abo bose nta munyapolitike warubarimo, ahubwo bari abantu bishakira ubutegetsi cyangwa imirimo kugirango babone uko bazinjira mu butegetsi, abakoraga ibyo bikorwa byo gushinga imitwe ya politike abenshi bari abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu.

Nerekwa ko bagiriwe inama yo kubanza bakicara hasi, bagatekereza ku byo bagiye gukora, kugirango babashe kubona umurongo mwiza wa politike. Ariko bananirwa gushyira hamwe kugirango babone icyerekezo.

 01 OCT, 2014 The Rhema word comes from heaven unto me, and told me that, son of man of living God of heaven, take a look and just read 1 Corinthians 1:8- 10 He will also keep you firm to the end of age, so that you will be blameless on the day of our Lord Jesus Christ. God is faithful, who has called you into fellowship with his Son, Jesus Christ our Lord.

02 OCT, 2014 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore nd’Uwiteka Imana ishobora byose, ngiye gukora ibikomeye muri gakondo yabakiranutsi, dore isi yose igiye kumenya yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi yaremye ijuru n’isi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, rirambwira riti, igihe cy’akaga, amakuba, ibyago, biraje nyamara ngiye kwihesha icyubahiro ubwiza bwange buzabamurikira kuko igihe cy’ubwenge bw’abana b’abantu kirangiye uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

03 OCT,2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona icyegera cy’umukuru w’igihugu wa Kenya witwa Samuie William Ruto wungirije Uhuru Kenyatta, yicaye mu cyumba cy’ubucamanza bw’urukiko rwa International Criminal Court ICC yari aherecyejwe na bantu batari bacye, mbona abantu batangira kwandika ubutumwa bamwoherereza kuri telephone ye, abandi bakamuhamagara ngo bumve yuko ashobora kwitaba bityo bamenye ko yaciriwe urubanza cyangwa yakatiwe atakigarutse barahamagara ariko telephone ntiyanyuramo bityo batangira kwitotomba ko ashobora kuba yafunzwe.

04 OCT 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka (2), y’ibinyoma igeze ku ntangiriro z’ubutayu umwuka umwe wahise winjira mu kibaya cy’ubutayu bugufiya uwundi usigara ku nkengero z’ubutayu ariho uzirikiwe. Mbona Umuhanuzi mukuru ashaka kuwufungura ngo na wo winjire mu kibaya cy’ubutayu bugufiya, ariko abwirwa ko uwo mwuka ariwo wa nyuma kandi ko akwiye kuwusubiza aho waruzirikiwe kugirango igihe cyawo kibanze kigere maze nawo winjizwe mu butayu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ni uko Malaika arambwira ati, mwana w’umuntu dore uwo mwuka winjiye mu butayu ni umwuka w’ikinyoma, kandi uwo wundi ubonye usigaje igihe gito ngo nawo winjizwe mu butayu, bityo ibyahanuwe igihe cyabyo cyo gusohora kibe kigeze niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

07 OCT 2014 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona umurima w’amasaka munini cyane, maze uwanyerekaga arambaza ati, mwana w’umuntu icyo ubonye niki? Ndasubiza nti, n’umurima w’amasaka, ati ubonye ayo masaka asa gute? Ndasubiza nti areze ageze igihe cyo gusarurwa. Arambwira ati uwo murima ubonye wuzuyemo amasaka ageze igihe cyo gusarurwa, uko niko umurima w’Uwiteka nawo weze igihe cyawo kirageze ngo usarurwe. None bwira abera yuko hari bane data bagiye gucyurwa bakizwe amagorwa yo kuri iyi isi bagiye gukurwa mu mubiri uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

12 OCT, 2014 njyanwa mu iyerekwa mbona inyanja nini cyane, iyo Nyanja yari yigabanyijemo ibice bigize ibihugu byo ku isi, mbona mu Nyanja hagati agace kamwe kanditseho uRwanda, nabonaga uRwanda ruherereye hafi y’umuhada wanyuraga haruguru yiyo Nyanja aho nari mpagaze.

Mbona uRwanda rushubijwe inyuma kure cyane ku buryo rutazongera kwegera hafi y’umuhanda aho rwari ruherereye, maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira ati, mwana w’umuntu biriya ubonye wabisobanukiwe? Ndasubiza nti, oya! Malaika arambwira ati, uRwanda rugiye gukurwa mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, ku buryo rutazongera kugaruka kuri uwo mwanya kuko iriya Leta y’abega ikabije gukiranirwa mu bihugu bituye kw’isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti, niyompamvu wabonye iriya Nyanja bisobanura isi, cyangwa amahanga, bateguye kuva cyera uburyo intambara yo gukuraho Umwakagara Paul Kagame uko izakorwa bakabanza kwiyegereza uRwanda bakarushyira mu kanama gashinzwe amahoro ku isi, kugirango ubwo bazaba bari hafi kurutezamo intambara bazarukuraho bityo umugambi w’Uwiteka ubone uko usohora nk’uko yabivugiye mukanwa k’abahanuzi.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo yabakiranutsi maze mbona bamwe mubasirikare barimo gutegurwa uburyo bazarasa umukuru w’igihugu, kandi ko icyo gikorwa bagishinze abasirikare (2) umwe afite ipeti rya LT undi nawe afite ipeti rya CPT abo nibo bazakora igikorwa cyo kurasa umukuru w’igihugu wo ku ngoma y’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

13 OCT, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ari umukuru w’ingabo za rdf witwa Gen.Kayumba Fausitini Nyamwasa ahabwa kuba umusifuzi mukuru mu kibuga cy’umupira wamaguru (football) abakinnyi barimo gukiniramo, mbona ko ahawe umugisha awuheshejwe na banyembaraga, maze mbona amakipe yose ko agomba kwiyandikisha mu biro bye, kandi ko utaziyandikisha atazemererwa gukinira muri icyo kibuga.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, dore uwahoze ari umukuru w’ingabo ahawe uburenganzira bwo guhagararira amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, ishyaka ritazemera kujya mu ishyihamwe rye, nta nkunga rizabona kandi nta nubwo rizumvikana mubanyembaraga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona RNC bahamagawe umukuru w’ikinyamakuru https//www.inyangeNewss.com  kugirango yemere gukorana na Gen.Nyamwasa Kayumba nk’umunyamabanga we, kugirango atazajya yandika amabanga y’umutwe wa politike rya Rwanda National Congress RNC maze mbona bamwe mubanyamuryango ba RNC birababaje cyane kuko bashakaga ko, uwo mwanya utwarwa n’umwe mubanyamuryango ba RNC kandi uwo munyamuryango ngo agomba kuba yaraturutse mu gihugu cya Uganda.

Bagerageza kubirwanya, ariko biranga birabananira, ariko nyuma, umukuru w’ikinyamakuru https//www.inyangeNews.com asanga arumutego bamuteza kugirango atazongera kugira ubwisanzure mu itangaza makuru haza abantu (2) baramuterura bahamukura ku ngufu zikomeye cyane maze mbona Kayumba Nyamwasa biramubabaje cyane ko umugambi we atawugezeho ukaba upfuye.

15 OCT 2014 njyanwa mu iyerekwa mbona ukwezi n’inyenyeri bimanuka aho nari mperereye, byigizwa hafi yanjye kuburyo nari murumuri rukomeye cyane akantu kose kari hafi yanjye kose nabashaga kukabona, maze menya ko, Uwiteka yangedereye nongera kunezererwa Imana ihabwe icyubahiro.

17 OCT 2014 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamadini bakoresha imbaraga z’umwijima bashaka kwica amaso yanjye y’umwuka ngo sinzongere guhanura, mbona banyambitse amataratara ndayiyambura nyasubiza uwari ya yanyambitse. Ibyo bibananiye bohereza umudaimoni wo kunyica ndwana nawe ndamwica. Luka 8:26 ibyo bibananiye bohereza umudaimoni wibigeragezo nawe arananirwa maze Uwiteka arambwira ndi muri iryo yerekwa ati soma

Psalm 118:3-8

But you are a shield around me, O LORD; you bestow glory on me and lift up my head (4) to the LORD I cry aloud, and he answers me from his holy hill. “Selah” (5) I lie down and sleep; I wake again, because the LORD sustains me (6) I will not fear the tens of thousands drawn up against me on every side (7) Arise, O LORD! Deliver me, O my God! Strike all my enemies on the jaw; break the teeth of the wicked (8) From the LORD comes deliverance. May your blessing be on your people. “Selah.”

18 OCT, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baturutse mu gihugu cy’Uganda, mbona igihe cyabo cyo gukora ikizamini kigeze.

Mbona ko habayeho abasirikare bagose abo banyarwanda bari bagiye gukoreshwa ikizamini (exam) muri bo hari higanjemo urubyiruko rwabavuye muri Uganda uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko babanje kubasaka kugirango hatagira n’umwe wa kwinjirana agapapuro ko gukoreraho ikizamini bagiye gukoreshwa, mu gihe bakoreshwaga icyo kizamini aho bakoreraga hose hari harinzwe kuburyo abanyeshuri bashakaga guhunga gukora icyo kizamini byabananiye kubona aho banyura.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uwo mwanya hategurwaga icyo kizamini, hari inama yari iyobowe na perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta Muigai bari mu nzu yigorofa (building) ari we uyoboye inama yabagize ibihugu by’Africa y’uburasira zuba. Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu Uwiteka agiye gutanga ikizamini (exam) ku banyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abasirikare ba RDF biganjemo abavuye Uganda, bazinutswe igisirikare batakifuza ukundi mu buzima bwabo basigaje ku isi yabazima, mbona ko, igihe cyo gusohoza ku buhanuzi bwahanuwe n’umuntu w’Imana kigeze uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga. 

22 OCT, 2014 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu imigambi yabatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’abega ari bo Rwanda National Congress RNC, bayobowe na Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin nta bwo izabatunganira nk’uko babiteganya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Kayumba Nyamwasa azenguruka igihugu cy’u Rwanda n’ingabo ze, zitwa intaganzwa. Mbona ataye ingabo kurugamba arazihana bituma izo ngabo zari ize zitabwa muri yombi n’ingabo za RDF uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

22 OCT, 2014 njyanwa mu iyerekwa, mbona abanyarwanda-kazi benshi barimo abagabo bacyeya, batonze umurongo bajya kuvoma amazi kuri rubine, maze nerekwa umuhanuzi mukuru aturuka inyumayabandi bose, wari umurongo mure mure cyane. Maze uwanyerekaga arambwira ati, dore aba bose Umuhanuzi mukuru agiye kubacaho avoma mbere yabo kuko uko niko Uwiteka yavuze ko azamusumbisha amahanga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko Umuhanuzi avomye amazi meza. maze ijambo ry’Uhoraho w’Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira ati, abamaze igihe basaba Imana ngo ibasubize dore bagize kwihangana gukomeye none Uwiteka arabibutse uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko Umuhanuzi mukuru amaze kuvoma amazi arigendera, abandi bakurikiraho kuko bavomaga umwe umwe bivuze ngo Uwiteka Imana agiye gusubiza umwe umwe cyane abandamu nibo benshi kuko babaye cyane imbere ya bandi bose kandi yumvise gusenga kwabo uko niko Uwiteka avuga.

26 OCT 2014 njyanwa mu iyerekwa mbona urubyiruko nyarwanda rujyanywe muruganda rukora zahabu, maze mbona abo basore bose bigishwa uburyo bwo gukoresha ibikoresho bikora zahabu ndetse bitunganya zahabu nsorensore zitemerewe gukora kuri ibyo bikoresho kuko badafite ubushake bwo kwiga imikorere n’imitunganirize ya zahabu.

Iyo kaminuza yashyizwemo urubyiruko nyarwanda, ubundi bagombaga kwiga igihe cy’umwaka umwe, ariko none ngo bagiye kwiga imyaka (3) ngo nabwo bakaba bitizewe ko, bazarangiza usibyeko, nibamara kwigishwa ibyo gutunganya zahabu bazahita bahagarikwa muri iryo shuri ariko kandi nta bwo bazahabwa impamyabumenyi igaragaza yuko barangije kaminuza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Malaika wanyerekaga urwo ruganda arambwira ati, Umuhanuzi mukuru iryo shuli yaryize mu gihe cy’umwaka umwe gusa ngo kandi yarangije afite amanota meza, ariko arabona urubyiruko nyarwanda badafite ubushake bwo kwiga iryo shuli kandi bikaba bitizewe ko bazarangiza!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, urubyiruko nyarwanda akabo kashobotse ubanza bagiye guhura na kaga gakomeye cyane, ubu buhanuzi bwahise busohora ako kanya kubera ko twahise tubona gihamya y’ingoma y’abega aho ibiro bikuru by’ingabo bihamagarira urubyiruko kwinjira mu gisirikare bakabatwara DRCongo kurwanira ibyo batazi, abandi bakabica umugenda harimo abahanzi, abanyamakuru, abanyepolitike bakiri batoya abo bose balimo gucibwa ibihanga kubera impamvu zo kutumvira Ubuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

27 OCT 2014, njyanwa mu iyerekwa, mbona inkozi z’ibibi zongeye kwegura umutwe zihiga ubugingo bwanjye, maze mbona imbabazi z’Uwiteka Nyiringabo zabaye kubugingo bwanjye.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’uRwanda hatse izuba ritarigera ryaka kuva u Rwanda rwabaho ku isi, mbona igihugu cy’uRwanda cyose gihinduka ubutayu.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndwana na banzi bu bugingo turwaniraga amabuye yagaciro yitwa zahabu (gold) umugabo washakaga kuyinyambura mbona ndamwishe ndayimwambura ndahunga mva aho nari ndi, nerekeza ahandi hantu batashoboraga kumenya uwo ndiwe cyangwa kuba babasha kumenya ko mfite izahabu yagaciro gakomeye cyane.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu nzu y’igorofa mbona umwuka w’inzika y’inzigo unsanga muri iyo nzu ndwana nawo kubwumugisha w’Imana mbona uwo mwuka wabadayimoni ndawunesheje, mbona uwo mwuka wa satani wiroshye mukiyaga cyari hafi yanjye aho twarwaniraga.

Njyanwa mu iyerekwa mu ubutayu bugifiya mbona ubwo butayu bwuzuyemo abantu bo mu bwoko bw’abanyarwanda, barimo abagore, abasore, inkumi, n’abagabo bacyeya, mbona na bagore bo mu bwoko bw’abarozi, nabo mbona baje kundwanya ndabanesheje maze bahungira mu kibaye cy’ubwo butayu bugufiya.

 

Ndabakurikira ngeze muri ubwo butayu nsanga buzuyemo, izo nzego z’abanyarwanda bari benshi cyane, bazerera mu butayu nta kazi bafite ko gukora, b’abagore bageze muri baba bantu bari mu butayu ndababura bahita bivanga nabo basanze bari mu butayu bugufiya sinaba nkibasha kubatahura mpita nsubira inyuma mbasiga mu butayu bwabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

28 OCT, 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cya Kenya, UHURU KENYATTA MUIGAI, ari kumwe na mugenzi we, SAMUIE WILLIAM RUTO, bari bahagaze bumiwe kuko basaga na bashaka guhunga icyo gihugu, ariko babura aho berekera kubera ibyaha bakoreye abaturage bayoboye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uhuru Kenyatta na Samuei William Ruto nzabahana kubera ibyaha bakoreye abanyaKenya uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abaturage bicyo gihugu, bamwe batangiye guhunga icyo gihugu cya Kenya, kubera yuko ibyo bakekaga bahise babona ko ntaho bihuriye nibyo bibwiraga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

OCT 29,2014 The rhema word comes from heaven unto me, and told me that man of living God of heaven, take a look what is written front of you on board, it was written a word called (PRES ENEMA) this word comes from above it means “THE CUTE CHILD NAME PRESENEMA “has looked (5) yrs persons till now.

The spirit of the Lord took me in the spiritual realm, and I’ve seen some body who was an urgent of Rwandan “SPY” gave me two smallest of paper, which is written telephone numbers, one was mine, another one was a certain girl who logged in the hotel. Those two smallest papers were written my number and the other number of was that girl, Then the spirit of the Lord says that they had sent someone to find me out, so I’ve to take care my self.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu fata ikaramu yawe wandike ibyo ngiye ku kubwira, dore abanzi bu bugingo bamaze gufata umugambi mubisha kandi dore bohereje abantu kuguhiga, umukobwa cyangwa umugore niwe bahaye amashillingi menshi yo kuza guhinga aho waba uherereye, bityo ntugire ubwoba kuko Uwiteka ari kumwa nawe uko niko Uwiteka avuga.

01Nov, 2014 Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo yabakiranutsi mbona hategurwa kudeta yo kwica umwakagara, hatoranijwe abasirikare (5) bakoze amahugurwa ajyanye n’imbunda z’IBIFARU, maze mbona abo basirikare (5) bajyanywe ku babaza kubijya na mahugurwa bakoze n’uburyo bashobora gukoresha ibifaru mu gihe cy’intambara mbona bose batsinze ikizamini.

Ako kanya mbona inzego za police y’uRwanda zose zirahinduwe, hashyirwamo ba komanda kuri za sitasiyo za police, kugirango ubwo umwakagara baribuze kumukura ku ingoma aciwe igihanga, baze kurinda umutekano kandi babashe guhumuriza abaturage. Mbona za sitasiyo z’umujyi wa Kigali zose zihawe abakomanda bafite ipeti rya CPT ubwo igikorwa cya kurikiyeho kwari ugushyira mu bikorwa ibijyanye no gukuraho umwakagara ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

03 Nov, 2014 njyanwa mu iyerekwa maze mbona abanzi bumusaraba bohereza imbaraga z’umwijima ngo ziburizemo ibimenyetso (3-4) kugirango ingoma y’igitugu y’umwakagara idahirima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

09 NOV, 2014 njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za RDF ishuli batangirira mu mwaka wa (5,6,7,) mbona binjiye mu byumba by’ishuri izindi ngabo zihembwa igice cy’umushahara hejuru yuwo mushahara aho bari baherereye nta byo kurya bashoboraga kubona ngo babigure. Niko kugaruka kuri cya kigo cy’ishuri bahasanga Umuhanuzi mukuru ndetse bahasanga n’uwahoze ayoboye igihugu cya Tanzania JAKAYA KIKWETE alimo abaza impamvu ingabo zihembwa igice kandi ntizihabwe amafunguro ahagije kugirango abajya cyangwa abava ku kazi bashinzwe babashe gutunganya inshingano zabo uko bikwiye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara Paul Kagame akurwa ku ngoma, ariko uwamusimbuye kuko atari mu buhanuzi, yananiwe guetegeka no kuyobora igihugu habaho akaga gakomeye cyane igihugu gihera mu mwijima w’icuraburindi uteye ubwoba uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, uwo wabaye umukuru w’igihugu wasimbuye Umwakagara Paul Kagame, yabuze! Bajya kumureba aho yaba aherereye bamusanga mu cyumba cy’ishuri aho yari yagiye gukurikirana amasomo hamwe na bandi banyeshuri baramuhamagara yanga gusohoka!

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, wabonye ko uwasimbuye Umwakagara Paul Kagame kuko atari mu buhanuzi (gahunda y’Uwiteka Imana Nyiringabo) yahisemo ishuli aho kuba umukuru wa gakondo yabakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Ababashije kuboneka binjiye muri office z’abalimu mbona bambaye imyenda yagisirikare ariko hasi bambaye inkweto za rugabire, mbona ko barimo kunywa itabi ryinshi rimeze nk’urumogi, mu gihe Umuhanuzi mukuru yinjiye mu cyumba cy’inama batangira kubaza aho perezida aherereye ababwira ko yaheze mu cyumba cy’ishuri yanze gusohoka.

Ni uko uwanyerekaga arambaza ati, ese waba wasobanukiwe ibyo ubonye? Ndasubiza nti Oya! Arambwira ati, dore umwuka w’inzika uherekejwe n’inzara uhagurukiye gakondo yabakiranutsi, Umwakagara azicwa ari igihe cy’inzara abantu benshi bazaba bashonje cyane, uwibwira azamusimbura ku ntebe ya bukunzi, nta bwo azabasha guhangana nicyo kibazo kizaba cyayogoje rubanda rw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, Umwakagara Paul Kagame namara kwicwa, nutwari dusigaye abasirikare bakuru bazadusahura twose ku buryo nta kizasigara mu isanduka ya Leta.Uzasimbura perezida uriho ubu nta cyo azashobora gukorera igihugu ndetse abasirikare bazabura ibihembo byabo kandi dore barakariye cyane umukuru w’igihugu Paul Kagame kuko hagiye kubaho umwuka w’inzika y’inzigo ikomeye cyane wo kubohora igihugu.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Kagame namara kubona neza ko ingabo zitakimushaka azahita abicisha inzara kugirango bananirwe kumurwanya. Ariko bizaba iby’ubusa kuko abakuru bingabo bo ubwabo nibo bazamuhitana kugirango basahure igihugu utwari dusigaye azaba yasigaje.

Hanyuma bamwe bazafata inzira bahunge igihugu, abandi basigare barwana, ariko byose ntacyo bizabamarira kuko abasirikare bato bazabura ubayobora basigare biyobora bakora ibyo bishakiye byose kuko igihe cyabo cy’ubutumwa kizaba kirangiye.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bafite umutima w’inzika yinzigo bifuza gutabara gakondo yabakiranutsi yigarurirwe n’abega, ndabwirwa ngo liliya shuli wabonye ryo urarisobanukiwe? Ndasubiza nti oya Nyagasani nta bwo ndisobanukiwe! Ndabwirwa ngo nawe waryizemo, nuko rero bwira abakiranutsi ko igihe cyarangiye, abasirikare nibatangira kubura imishahara yabo umukuru w’igihugu azaba agiye kuvaho kuko bizongerera umujinya mwinshi bityo bamukureho vuba na bwangu uko niko Uwiteka avuze.

11.Nov,2014 njyanwa mu iyerekwa maze mbona iby’ibihe byo kuza ku Mwami wacu Yesu kristo. Nerekwa ko mbere yuko aza hazabanza kubaho ububyutse buzategura umugeni wa kristo.

12 Nov,2014 njyanwa mu iyerekwa mbona igihugu cya Kenya ko kigiye guhura na kaga gakomeye cyane, Mbona Malaika w’Imana amanuka yigira umuntu, mbona aryamye kumuhanda wa kaburimbo mu murwa mukuru wa Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Mbona haje abasirikare baje kureba uwo muntu wasanga n’uwapfuye, cyangwa warwaye, maze kuko yarafite imodoka ya yiparitse aho kuruhande, afite n’ibindi bintu byinshi byari bifunze hamwe, aho kugirango babasirikare bamufashe, ahubwo bafata bya bintu bye barabisahura babicisha mu mwobo unyura munsi y’umuhanda wa kaburimbo.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, ubwo batinyutse gutwara ibintu bya Malaika w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, igihugu cya Kenya gihawe igihano gikomeye cyane uko niko Uwiteka abivuga.

Mbona ko batwaye uwo Malaika wigize umuntu kwa muganga (hospital) bakeka ko ari umuntu ngo bagiye kumuvuza, bageze imbere bamuta mu nzira bari gendera! Mbona ko Malaika yahise arambura ikiganza ateza inzara ikomeye muri icyo gihugu cya Kenya. Ako kanya babasirikare, bahise baterwa nubucyene bukomeye cyane, igisirikare gihita kibura amashillingi yo guhemba abasirikare kubera bya bintu bya wa mu Malaika batwaye!

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko igihugu cya Kenya abarozi na bakonikoni, na bapfumu babonye umwanya mwiza wo gukora ibyo gukiranirwa. Mbona abanyaKenya bose batangira kwiringira no kwizera imbaraga za Satani, bajyaga gusenga bavayo bakajya kuraguza! Maze mbona ko urubyiruko rwaho ruvangavanga iby’Imana n’iby’imyukamibi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abanyaKenya bagiye kuva mu byo bita umwuka, maze basubire muri kamere zabo aho batazabasha guhisha ibihishwe mundiba y’imitima yabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho kandi cyane, rirambwira riti, hagiye kwaduka ubugome butari busanzwe, kuko nubwari busanzwe bugiye kwiyongera cyane, igihugu kizahura na kaga gakomeye cyane, abanyamadini ibyo bigishaga byose bigiye guhinduka impfabusa nubwo butari bifite umumaro, ariko noneho bagiye kubona kamere yikiremwa muntu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

13 Nov 2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye by’amayobera bigiye kuba mu gihugu cy’uRwanda.Mbona umukuru w’igihugu yateranije imbaga y’abaturage atangira avuga amagambo yo ku bashimira uburyo yabakoreye neza kuyobora igihugu akaba yarabagejeje kuri byinshi cyane kumajyambere atangaje batari kuzigezaho.

Mukurangiza disikuru ye, avuga ko yeguye kumwanya w’umukuru w’igihugu ngo kubera ko yumva atagishoboye kurangiza inshingano yahawe na banyarwanda. Mbona abaturage bose baratangaye kubona umukuru w’igihugu arekuye ubutegetsi.

Abanyarwanda bibajije byinshi bibaza icyabaye kugirango umwakagara areke kuyobora igihugu, abantu nti basobanukirwa ibibaye, ubwo yahise asaba abanyapolitike baraho ko havamo uwumva ashaka kuyobora igihugu na banyarwanda habura numwe.

Abantu bose bagwa mu kantu ngo cwe! Ubwo umukuru w’igihugu yarahagaze umwanya mure mure ategereje uwahaguruka akigaragaza ko yamusimbura ku ntebe yabukunzi, habura numwe.

Paul Kagame wagaragaraga nk’urushye cyane, yahise afata inzira yigira kuryama iwe murugo, asiga ababwiye ko uwumva ashaka kuyobora igihugu afate uwo mwanya ngo kuko atacyiwukeneye habe nagato. Igihugu gisigarira aho nta muyobozi mukuru gifite, abantu bari bateraniye kuri stade bahise bataha nta wuvugisha undi, abantu bumijwe nibibaye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, Umwami Nebukadinezari wayoboye ibihugu ‹120› wakuwe ku ngoma n’Imana ikamwohereza mu ishyamba aho yamaze ibihe birindwi (7) bisobanura imyaka (7) nta muntu wigeze amusimbura ku ntebe y’ubwami kugeza arangije igihano cyo kurisha nk’inyamaswa zo mu ishyamba no gutondwaho urume, maze agarura akenge ava mu ishyamba agaruka ku ntebe ye asanga nta muntu numwe wigeze amusimbura mu bwami bwe.

Nov 16,2014 Njyanwa mu iyerekwa mbona ibigiye kubaho mu isi yabazima, mbona intara yahoze ari iy’urwanda nyuma ikaza guhabwa igihugu cya Tanzania intara ya Karagwe yongera gusubira ku Rwanda. Mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi batataniye mu mahanga, mu mpande (4) z’isi zose, ko bamaze kwigira uko batari bigize nabi bitandukanye na kamere yabo baremanywe.

Bahindutse abicanyi, abarozi, abagambanyi, bamennye amaraso atariho urubanza, ngo nta bwo bazasubira muri gakondo yabo. Cyane abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda biyita abanyamurenge, abo Uwiteka yarabahagurukiye kugirango umujinya we ubashirireho kugeza igihe bazamenya ko bagenje nabi mu buryo bunyuranije n’ubushake bw’Imana Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko Uwiteka agiye kumanura umwuka wo kurondora mu bantu be, bazajya babasha guhishukirwa umuntu wese wihamagaye mu murimo w’Imana, bityo bahite bamubwiza ukuri ko umurimo akora atari uwe kugirango abivemo. Nazenguruka ahantu hose bamurondora azageraho acike intege maze abuvemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abaharanira ko itorero rizamuka rikajya ahagaragara rikubahwa aribo bahindukira bakarirwanya. Mbona abanzi bumusaraba bahagurukiye kurwanya abakiranutsi kuko bagiye guhabwa icyubahiro cya kristo, ariko umwuka w’Uwiteka aravuga ngo, dore ngiye gukora ibikomeye kugirango abazashaka kurwanya itorero ryanjye batazabona inzira banyuramo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanzi bumusaraba binjira mu itorero rya kristo bakoresheje akarimi gashyeshya, kugirango babone uko baca bakanarimbura abakiranutsi. Ariko biba ibyubusa kuko hamanutse imbaraga zo kubarinda, uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nov 19,2014 Nerekwa impunzi ziba mu gihugu cya Kenya zisaba umuryango wabibumbye ko zakwimurwa zigakurwa muri icyo gihugu kuko ngo babona ko, hagiye kuba ibyago bikomeye cyane kandi ngo bishobora kuzabahitana.

Umuryango wabibumbye wabaye nk’aho utumva ikifuzo cyabo, maze impunzi zifunga utwazo, zitangira gusubira mu bihugu byazo zavuyemo, izindi zerekeza mu bihugu bya baturanyi bihana imbibi na Kenyauko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar