Umunyarwanda Jacques Bihozagara yaguye muri gereza ya Mpimba Jacques Bihozagara wahoze ari ministiri muri leta ya RPF nyuma ya jenocide yarashinzwe gucyura impunzi no gusana ibangiritse akaba arakoreraga kwa KABUGA, biravugwa ko yaguye mu Burundi aho yari afungiye mu nzu ‘imbohe.Nyuma yuko leta y’Uburundi imutaye muri yombi ashinjwa kuba yaragiye gutata igihugu cy’Uburundi,Umwakagara yakoze ibishoboka byose aramuhitana dore ko ari cyo kimenetso Uburundi bwagenderegaho akaba ari nayo mpamvu Uburundi bwari bwaratanze ikirego mukanama gashinzwe umutekano ku isi bizeye ko bazatanga ubuhamya bw’uwo musaza.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi I Kigali aravuga ko ,ngo Niramongi atanze agatubutse abinyujije mubasoloviya ndetse nabamwe mubavandimwe ba Bihozagara Jacque kugirango bamwivugane maze ibimenetso bisibangane
Amakuru y’urupfu rwa Bihozagara Jaques yakwirakwishwe kumbuga za Internet kuri Twitter na Facebook,ku ya 30/03/2016 avuga ko yaba yishwe arozwe aho yari afungiye muri gereza ya Mpimba mu Burundi.
Bihozagara yamenyekanye cyane mu gihe cyi intambara yokubohoza igihugu aho ya yoboye delegation ya abaministiri ba RPF baje muri CND bagombaga kurahira muri leta yateganywaga na amasezerano ya Arusha.Nyuma yokuba minisitiri yabaye ambassador w’u Rwanda mu Bufaransa.
Ifatwa rya Jacques Bihozaga ryamenyekanye kuva tariki ya 8/12/2015 yavugaga ko Jacques Bihozagara wahoze ari Minisitiri mu Rwanda ari mu maboko y’inzego z’ubutasi mu burundi .
Icyo gihe ikigo cy’itangazamakuru AFP cyavugaga ko umwe mubayobozi b’inzego z’ubutasi mu Burundi yemeje aya makuru ko Bihozagara Jacques yafashwe akekwaho ubutasi
.
Ayomakuru y’ifatwa rya Jacques Bihozagara yemejwe kandi n’umunyamabanga wa mbere w’ambasade y’u Rwanda mu Burundi Fidele Munyeshyaka.Yavuze ko bazi ko yafashwe ariko batazi impamvu.
Yavuze ko kuva,Jacques Bihozagara yahora agira ingendo mu Burundi aje mu mirimo yiwe bwite.
