Home Inte'l Loni ntiyemera Repuburika y’u Rwanda igice cya 2

Loni ntiyemera Repuburika y’u Rwanda igice cya 2

0

Mu kiganiro ikinyamakuru Inyangenews cyagiranye na bwana Nshimiyimana umunyamabanga mukuru wa RDM( Rwandese Democratic Monarchy) twabagejejeho mu nkuru zacu z’ubushize, twababwiye ko tuzakomezakubagezaho igice cya kabiri.

Inyangenews: Muteganya ko Umwami azaba yageze mu Rwanda ryari?

Nshimiyimana: Icyo n’ikibazo kigoye gusubiza aka kanya ariko nanone cyoroshye, icyo nakubwira n’uko
Umuryango RDM iri gukora ibishoboka byose ngo Umwami w’u Rwanda asubire mu gihugu, ndetse n’Ubwami bugendera ku itegeko nshinga bwongere buyobore u Rwanda, kuko ari wo muti wonyine u Rwanda rusigaranye, uhereye kubibazo abanyarwandabafite ubungubu bagiye baterwa n’abanyapolitiki batandukanye.

Nk’uko nabikubwiye mbere, Repuburika y’u Rwanda ntiyagiyeho mu buryo butemewe gusa, ahubwo yakoze n’ibibi byinshi byatumye u Rwanda rutakaza byishi, birimo abantu, ubumuntu n’ubupfura u Rwanda rwahoranye, aribwo bwaturindaga gukora ikibi, tukagira kirazira, yatumaga umuntu adakora ikizira,ntahemukire mugenzi we nk’uko ubu bisigaye bikorwa mu Rwanda.Gutakaza rero uyu mwimerere nyarwanda byatumye u Rwanda ruhura n’amahano rwahuye nayo twese tuzi arimo ubwicanyi bwabaye akarande mu Rwanda.

Inyangenews : Ushatse kuvuga ko ubwicanyi bwatewe no kutagira Ubwami?

Nshimiyimana: Kimwe nakubwira n’uko iyo Umwami aza kuba ariwe mukuru w’u Rwanda, amahame n’ishingano z’Ubwami zikubahirizwa nk’uko zahoze ataravangirwa n’abazungu, ntabwo ubwicanyi abanyarwanda bahuye nabwo bwarigushoboka.Impamvu ninyishi ariko iyi ngenzi n’uko abanyapolitiki aribo batumye abanyarwanda bacikamo ibice, kuko kuva repuburika yajyaho, bagiye bitwaza ubwoko bwabo mu kwikubira ububasha bwo kuyobora igihugu, bityo bakongera amacakubiri mu banyarwanda aribyo ubona bitugejeje aha, ugiyeho wese arangwa no gutoteza abaturage agamije kurengera inyungu ze, ariko kuva u Rwanda rwa yoborwa n’Ubwami imyaka myishi cyane nta muntu wari wapfa azira ko ari umuhutu cyagwa umututsi, ibyo byazanywe na Repubulika.

Kuko Umwami atagira ubwoko n’ishyaka kandi akaba adashobora kwemera ko abanyarwanda bacikamo ibice, kuko atari umunyapolitiki kandi ikibazo cy’ubwicanyi kikaba cyarazanywe n’abaharanira inyungu zabo bwite bitwaje kugira imyanya runaka muri politiki.Iki kibazo cy’ubwicanyi nticyari kubaho, iyo aza kuba ariwe uyoboye u Rwanda. Kuko kuva cyera Umwami aharanira icyateza imbere buri munyarwanda atavanguye.

Inyangenews: Ko uvuze ko umwami atari umunyapolitiki, azayobora u Rwanda gute?
Nshimiyimana: Nagusobonuriye kare ko Ubwami ari ubutuma abanyapolitiki badakoresha ububasha bwabo kugirango bakandamize abaturage, kuko akeshi abanyapolitiki aribo bitwaza inyungu bwite zabo bakabangamira rubanda, bashaka ko baguma kubutegetsi kungufu, batitaye kuburenganzira bwabo bayoboye, ikibashimisha n’uko bagumana ubutetsi kabone n’iyo baba abo bayoboye bari kungoyi cyangwa bicwa nk’uko twakunze kubibona mu gihugu cyacu.

Inyangenews : N’iki Umwami azakora kugirango abanyapolitiki batabangamira abaturage.
Nshimiyimana: Umwami w’u Rwanda namara kugera mu Rwanda azasubirana ububasha bwe nk’uko yarahiye kuba Umwami ugenda ku itegeko nshinga (Constitutional Monarchy), nukuvuga ko u Rwanda ruzaba rufite Ubwami n’uwo twita Minisitiri w’intebe.

Umwami azaba ariwe urinda ubusugire bw’itegeko nshinga u Rwanda ruzagenderaho, abe kandi umukuru w’ikirega w’ingabo.Minisitiri w’intebe niwe uzayobora guverinoma atorwa n’abaturage, ava mu mashyaka atandukanye aba yiyamamaje, Umwami aharanire ko ibyo abaturage bitoreye “ Itegeko nshinga” ridakoreshwa n’abanyapolitiki mu kubangamira inyungu z’abaturage, kandi n’ingabo z’igihugu zidakoreshwa nabo, mu nyungu zabo bwite. Ni ukuvuga ko aho yava hose ntacyo aba atwaye abaturage kuko azakora ibiri mu itegeko nshinga abaturage bitoreye kandi adafite ububasha bwo kurihindura uko ashatse nk’uko bikorwa ubu, ntampungenge zo kurwanira ubutegetsi ku bwoko runaka nk’uko byakunze gukorwa mu Rwanda.

Inyangenews : Ubwo se narinda itegeko nshinga ry’u Rwanda ndetse akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo ntazaba
yinjiye muri politiki?

Nshimiyimana : Oya, Umwami ntabwo azaba abaye umunyapolitiki nk’uko ubivuga, ahubwo impamvu yo kulinda itegeko nshinga n’uko ari ryo abanyapolitiki bakomeza guhindura uko bashatse bagamije kwigwizaho ububasha mu rwego rwo gushaka inyungu zabo bwite zitagize aho zihuriye n’inyungu z’abaturage.

Umwami rero kuko ariwe uzaba ufite ububasha burinda itegeko nshinga,azahora ariwe ureba ko rigumana umwimerere waryo cyangwa se rihindurwa munyungu z’abaturage atari inyungu z’abanyapolitiki, nkuko byakunze kugaragara ko abanyapolitiki bakoresha itegeko nshinga mu kubangamira abaturage. Ndagirango nkwibutse ko Umwami atagira ishyaka, iryo ariryo ryose aba abogamiyeho, ahubwo we yubaha ibyo abaturage batoye kandi akaba umulinzi wabyo, ahora afite ijisho rikomeye kunyungu z’abaturage, areba ko zidahungabana.

Naho kuba ariwe mugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo, n’uko byagaragaye ko umunyapolitiki wese ushatse kubangamira abaturage no kubatoteza yifashisha ingabo. Ingero ninyishi z’ukuntu ingabo zagiye zikoreshwa mu kurenganya abaturage, duhereye kuva Repuburika yashingwa, nizo zakoresheje abasirikare ( ingabo) mu kwica abaturage bituma abari bashizwe kulinda abaturage babahukamo bakabica.

 Kugeza ubu kuva Repuburika zajyaho nta ngoma nimwe itaregwa kwica abaturage bari bashinzwe kulinda.
Igitera ibi byose n’uko ububasha ku ngabo buri mu maboko yabo banyapolitiki badafite ubushake bwo kulinda abaturage nk’uko itegeko shinga rivuga, ahubwo bafite inyota yo kugera kunyungu zabo bwite bagakoresha ingabo ngo zibafashe kurenganyaabaturage.Umwami rero azaba afite ububasha ku ngabo butuma umunyapolitiki washaka kuzikoresha nabi bitamushobokera.

Inyangenews: Ubwami buzasubiraho bute ko abanyarwanda bamaze gutora itegekoshinga ryabo .
Nshimiyimana: Ntabwo abanyarwanda bigeze bagira uruhare rwo guhitamo ubutegetsi bazagenderaho, kuko ubwo bagenderaho uyu munsi atari ubwo bihitiyemo nk’uko nabikubwiye, ahubwo n’ubwo bahitiwemo n’abazungu bari bakoronije u Rwanda,nk’uko imyanzuro ya Loni itandukanye uhereye 1579, 1580, 1605 n’iyindi yabaye mu myaka ya za 1960 ibivuga, Abakoloni birukanye Umwami w’u Rwanda ngo babone uko bashyiraho Repuburika, ariko si abanyarwanda bayihisemo.

Ubwo burenganzira rero Umwami w’u Rwanda yambuwe n’Abakoloni ndetse n’ubwo abaturage babanyarwanda bavukijwe bwo kwihitiramo ubuyobozi bashaka n’ibwo RDM iharanira gusubiza abanyarwanda.Umwami n’amara gusubizwa mu Rwanda amaze gusubizwa ububasha bwe, hazategurwa Kamarampaka ihuriweho n’abanyarwanda,
bahitemo icyo bashaka ko cyabafasha kandi kibabereye cyatuma bagira amahoro badahatiwe, cyangwa ngo habeho guhezwa kw’abanyarwanda bamwe mu matora.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar